Nyagatare: Abagomba gutura mu mudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe bawurayemo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko aba mbere mu bagomba gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe batangiye kuwugeramo ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.

Hagati mu mudugudu harimo umuhanda wa kaburimbo
Hagati mu mudugudu harimo umuhanda wa kaburimbo

Ni umudugudu wubatswe mu Kagari ka Gicuro mu Murenge wa Tabagwe ukaba uzatuzwamo imiryango 64 irimo abagize uruhare mu kubohora igihugu, abasirikare bamugariye ku rugamba n’abandi baturage batishoboye mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.

Ibikorwa birimo ni inzu zo guturamo, inzu mberabyombi, ivuriro ry’ibanze, irerero (ECD), ibibuga by’imikino, ubworozi bw’inka, ubuhinzi bw’ubwatsi bw’amatungo, ubuhinzi bw’imbuto, n’ubundi busanzwe, n’ubworozi bw’inkoko.

Uwo muyobozi yabwiye Kigali Today ati “Ibikorwa birimo ni byinshi gusa harimo ubuhinzi bw’inanasi n’imyembe, inka 64 zamaze kugeramo n’ubwatsi bwazo burahari, inkoko zirimo, bafite ubutaka bazahinga n’indi myaka nk’ibishyimbo, aho abana bigira ndetse n’aho iyo miryango izivuriza.”

Umudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe uri ku buso bwa hegitari 76.

Aho abana bazajya bakinira imikino itandukanye
Aho abana bazajya bakinira imikino itandukanye
Amashuri abana bazigiramo
Amashuri abana bazigiramo
Zimwe mu nzu zo mu mudugudu w'icyitegererezo wa Gicuro
Zimwe mu nzu zo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro
Inzu bazaturamo
Inzu bazaturamo
Inzu mberabyombi yo gukoreramo ibiganiro, inama n'ibindi
Inzu mberabyombi yo gukoreramo ibiganiro, inama n’ibindi
Bimwe mu bibuga by'imikino
Bimwe mu bibuga by’imikino
Imbere mu irerero ry'abana b'incuke
Imbere mu irerero ry’abana b’incuke
Ibiraro by'inka
Ibiraro by’inka

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka