Nyagatare: Abagabo ntibakiharira ububasha bw’urugo
Bamwe mu bagabo bavuga ko kutiharira ububasha bw’urugo byatumye babasha kubaka ingo zizira amakimbirane nyamara mbere barahoraga mu ntonganya.
Mugisha Salomon wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko imyaka myinshi amaranye n’umugore yamuvunishije imirimo ndetse ntatume agira uruhare ku mutungo wabo.
Avuga ko iyo yagurishaga imyaka cyangwa itungo atashoboraga kumubwira amafaranga yakuyemo ahubwo yabimuhishaga ndetse akanamugenera mu gihe hari icyo akeneye.
Ati “Nta murimo nakoraga mu rugo kandi n’imitungo nkaba ari jyewe ugiraho ububasha buyitegeka. Amafaranga yayivagamo sinashoboraga kuyamubwira ahubwo naramugeneraga kuko nahoraga numva ko ari jye uwufiteho ubushobozi bityo nkamukoreramo.”
Ibi ngo byatumaga urugo rwabo ruhoramo intonganya. Nyuma yo kwigishwa kureka amakimbirane mu gihe cy’amezi 18, avuga ko yahindutse kandi byatumye abasha kumvikana n’uwo bashakanye.
Yagize ati “Uyu munsi umutungo tubonye tujya inama uko twakoresha umutungo wacu niba ari uguhinga cyangwa kugura amatungo byose tukajya inama kandi byaradufashije cyane dutangiye kubika ifaranga mu rugo.”
Undi mu bagabo bahuguwe wo mu Murenge wa Katabagemu avuga ko imibanire ye n’umugore yari iteye agahinda kuko inshuro nyinshi ari izo umugore yabaga ari iwabo barwanye ahanini bapfa ubusinzi no kumuheza ku mutungo.
Avuga ko agitangira guhugurwa kureka amakimbirane ari bwo yamenye ko umugore afite agaciro kandi afite uburenganzira ku mitungo.
Agira ati “Jyewe uko natahaga nanyoye naramukubitaga bugacya ataha, iby’imitungo numvaga bitamureba kuko yayinsanganye. Ikindi ni uko nta murimo nashoboraga kumufasha no guhinga yabikoraga wenyine kandi byakwera nkabitegeka.”
Akomeza agira ati “Izi nyigisho mu by’ukuri zaramfashije cyane kuko ubu icyo tugiye gukora tukiganiraho, dufatanya imirimo yose yewe no ashobora kuba yoza ibyombo nanjye ncaniriye inkono. Mbega ubu turi abageni.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, yashimiye aba bafatanyabikorwa babafashije gukura imiryango mu makimbirane abizeza ko ibyo bakoze bazabikomerezaho.
Avuga ko bagiye kwifashisha iyi miryango yavuye mu makimbirane kwigisha abandi kuko amakimbirane mu rugo ariyo ntandaro y’ubukene no guta ishuri kw’abana.
Ati “Dusigaranye impamba ikomeye ku buryo tugiye kwifashisha iyi miryango mu gufasha abakiri mu makimbirane kuyavamo.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC ari na bo bahuguye aba baturage, Rutayisire Fidèle, yavuze ko bishimira ibyo bagezeho harimo gukura mu makimbirane imiryango 500 ndetse ihohoterwa rikaba ryaragabanutse ku kigero gisaga 90%.
Yavuze ko kandi abafashamyumvire bahuguwe bazakomeza kugira uruhare mu kwigisha abandi nabo bakazahinduka.
Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu hahuguwe imiryango 270 ku rugendo rw’impinduka ku buryo 32 yasezeranye kubana byemewe n’amategeko by’umwihariko 86 yiyemeza kongera kubana nyuma yo gutandukana.
Muri rusange umushinga BAHO wahuguye imiryango 700 mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu mu Karere ka Nyagatare n’Imirenge ya Remera na Kabarore mu Karere ka Gatsibo.
Muri iyi miryango 540 ikaba ariyo yiyemeje kuva mu makimbirane indi nayo ikaba igifasha n’ubwo yigishijwe igihe cy’amezi 18 yose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|