Nyagatare: Abagabo bashaka abagore benshi barasabirwa ibihano

Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere n’Uburenganzira bw’Umuturage mu miyoborere (CRD), urasaba ko abagabo bashaka abagore barenze umwe bajya bahabwa ibihano, kugira ngo iyi ngeso icike kuko idindiza iterambere.

Abagore bavuga uko bahohoterwa biturutse ku buharike
Abagore bavuga uko bahohoterwa biturutse ku buharike

Byatangarijwe mu Nteko y’abaturage y’Akagari ka Rubira, Umurenge wa Katabagemu ahagaragajwe ikibazo cy’ubuharike bukabije, ndetse no gucana inyuma nka bimwe mu bidindiza iterambere.

Mukakiza Philemone amaze imyaka ibiri aburana n’umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko, ariko akaza kumuharika undi.

Avuga ko byageze aho baregana mu nkiko umugabo akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri, ariko umugore aratakamba baramurekura ariko ngo n’ubu yasubiye ku nshoreke ye.

Ati “Twaraburanye mu buyobozi bigera no mu nkiko ariko bigera aho musabira imbabazi kuko yari akatiwe gufungwa imyaka ibiri ariko n’ubu mbona byaranze, turabana ariko atunze n’uwo mugore w’ishoreke.”

Mukaneza Alphonsine avuga ko mu mwaka wa 2013 yarwaje umwana bituma ajya kumuvuriza i Kigali, bagarutse basanga umugabo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko yarashatse abandi bagore.

Avuga ko yagejeje ikibazo cye mu buyobozi bw’Umudugudu ariko ngo inshuro zose nta gisubizo yahawe, uretse kuba umugabo yarakomeje gusesagura umutungo bashakanye.

Agira ati “Twamaze amezi atatu CHUK, tugarutse dusanga urugo rwarasenyutse umugabo yibera mu nshoreke, naregeye umukuru w’Umudugudu aho gukemura ikibazo akambwira ngo umugabo waramusuzuye nta jambo agira mu rugo. Ibitoki akagurisha agatwara mu nshoreke ze andi akayasangira na Mudugudu, ntacyo mfite ku mutungo wanjye kandi twarawushakanye.”

Ubu buharike bwateje ubukene mu miryango kuko hari abatabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Urugero ni urwa Nyirantibangwa Beatrice washatse umugabo usanganywe abagore babiri akaza ari uwa gatatu, utajya wishyura ubwisungane mu kwivuza kubera ubukene kandi umugabo bafitanye abana babiri, akaba ntacyo amufasha uretse kumukubita.

Ati “Bwa mbere nakubiswe mbajije umugabo mituweri, ntamfasha gushaka mituweri, ntampfasha guhahira abana babiri dufitanye kandi baza bambaza ibyo kurya, na bya bindi nahashye ntatuma mbiteka ahubwo aranyirukansa nkajya kurara mu gasozi. Ubu bigeze aho mpaha nkajya kubibitsa mu gasozi ngo atabigurisha.”

Umuhuzabikorwa wa CRD, Fred Musime avuga ko amakimbirane mu miryango ahanini akururwa n’ubuharike kandi byose bikaba intandaro y’Ubukene ku baturage bikaba n’umugogoro kuri Leta.

Yifuza ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kwigisha abaturage bakamenya ububi bwo guhora bashaka abagore, ariko nanone ushatse umugore urenze umwe akabihanirwa bikabera abandi urugero.

Agira ati “Ni ukwigisha abakobwa bagahindura imyumvire bakareka kujya gushaka abagabo babizi neza ko bafite abandi bagore, ariko nanone hakwiye kubaho no guhana umugabo ujya gushaka umugore umwe, babiri, batatu n’uwa mbere yananiwe kumuha iby’ibanze. Uwo akwiye guhanwa kuko arateza ikibazo Leta, abaturage, arateza umutekano mucye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye kurushaho gukaza ubukangurambaga ku miryango kugira ngo isezerane byemewe n’amategeko.

Ariko nanone ngo bagiye kubarura ingo ziri mu makimbirane hamenyekane n’icyo ashingiyeho, kugira ngo hakumirwe ihohoterwa rishobora kuvamo ibyaha bikomeye.

Ku rundi ruhande ariko yasabye abagore n’abakobwa guharanira kudasenya ingo za bagenzi babo, ariko nanone n’umugore ururimo aharanire kugira umuryango mwiza udasigira icyuho abashaka kurusenya.

Ati “Abagore bumve ko badakwiye kwitwara nabi basenya ingo za bagenzi babo, ariko n’ururimo na we arufate neza agire wa muryango mwiza, ahe umurongo abana kugira ngo urugo rwe rureke kuba rufunguye ku buryo ruterwa uko rwishakiye.”

Ibyo byagarutswe ku wa kabiri tariki ya 14 Kamena 2022, ubwo umuryango CRD wari wasuye abaturage b’Umurenge wa Katabagemu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye neza impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye imitima",banga kumvira Imana nkuko Matayo 19,umurongo wa 8 havuga.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Tuge dutandukanya ibyo amadini yigisha n’ibyo mu byukuri Imana ishaka.Kenshi abakuru b’amadini barabigoreka,bishakira inyungu zabo.

kanuma yanditse ku itariki ya: 27-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka