Nyagatare: Abadepite basanze hari abagabo bakubitwa n’abagore babo bakabihisha

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Maj. Dr. Munyemana Ernest, avuga ko mu bantu bakirwa bahohotewe harimo n’abagabo bakubitwa bakanirukanwa mu ngo n’abagore babo.

Basabye abagabo gutinyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa n'abagore babo
Basabye abagabo gutinyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo

Yabitangajekuwa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, ubwo itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, basuraga Isange One Stop Center ikorera mu Bitaro bya Nyagatare.

Maj. Dr. Munyemana Ernest avuga ko umwaka wa 2019 warangiye abantu 874 ari bo bakiriwe, harimo abana 484 bari munsi y’imyaka 18 basambanyijwe n’abagore 34.

Naho amakimbirane mu muryango avamo gukubita no gukomeretsa, abagore 299 barakubiswe, abana 21 bakubitwa bikabije, mu gihe abagabo 27 bahohotewe n’abagore babo.

Umwaka wa 2019 warangiye abana 206 batewe inda ari bo bageze kuri Isange One Stop Center.

Mutarama 2020, abana 55 bafashwe ku ngufu ndetse n’abagore batanu. Ni nako kandi abagore 29 bakubiswe, umwana umwe na we akubitwa bikabije ndetse n’abagabo batanu bakubitwa n’abagore babo.

Mutarama uyu mwaka kandi yarangiye abana 23 ari bo batewe inda.

Maj. Dr. Munyemana, ati “Abantu dukunze kwakira hano ni abana baterwa inda bari munsi y’imyaka 17 ndetse n’abagore bahohotewe kubera amakimbirane yo mu miryango, uretse ko twakira n’abagabo bahohotewe n’abagore babo babakubise cyangwa se yamumenesheje ugasanga afite agatsiko k’abandi bantu bakamenesha umugabo agata urugo”.

Depite John Ruku Rwabyoma, umwe mu Badepite bagize iryo tsinda, arasaba abagabo gutinyuka bakavuga ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye kuko amategeko arengera umugore ari na yo arengera n’umugabo.

Agira ati “Hari abagabo basigaye bahukana. Ihohotera riragenda rifata indi ntera, ariko icyiza amategeko arengera umugore arengera n’umugabo, niba umugabo ahohotewe atinyuke abivuge.

Abagabo bakwiye gutinyuka bakavuga rwose niba uhohotewe uze ujye kubivuga utange ikirego nk’uko umugore agitanga. Abagabo barakubitwa akabeshya ngo nakubise umutwe aha, reka tubatinyure, vuga uti ‘Umugore yaraye antikuye”.

Depite John Ruku Rwabyoma avuga ko impamvu abagabo badatinyuka kuvuga ihohoterwa, ari uko mbere hose ntaho bizwi umugabo yakubitwaga n’umugore we.

Mu Karere ka Nyagatare ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura no kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe byihariye 74.49% by’ibyaha byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndetse abagore bumva ko batahabwa umurongo ngenderwah n’abagabo babo ngo uburiganire.
Bibilya ivugako umugabo ari umutware ndetse no mw’itekomshinga birimo ariko uburinganire abagore babwumvise nabi cyane.
Gukubitwa ibitutsi gusuzugurwa n’ibindi abagabo turabimenyereye pe.

kuki yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Abobagabo nibabatabare kuko birashoboka rwose ko bahohotewe iyo bavuga uburinganire abadamu benshi babyumva ukutariko bityo bagatangira gusuzugura abagabobabo ,ugasanga umugore atunze abagabo benshi kandi har uwo basezeranye byemewe n amategeko ariko ugasanga Bose n abagabo be urumva bamugira inama zogusenya reta ibirebeneza birashoboka.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

akenshi abagabo bakubitwa bagaceceka nuko baba bakoze amakosa, baganzwa bagasanga ntawuzabumva.
bakicecekera bagapfiramo.

ab yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka