Nyagatare: Abacuruzi bati ‘Noheli yaduhiriye’

Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batunguwe no kubona abakiriya benshi ku buryo bibazaga ko hari n’abavuye mu tundi Turere bakaza guhahira iwabo.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu isoko rya Nyagatare, abantu bahahaga ku bwinshi cyane ibiribwa birimo, ibirayi ndetse n’umuceri, ibirungo ndetse n’inyama.

Impamvu bibanze ku birayi kurusha ibitoki nyamara aribyo benshi muri aka gace bakunda kubera umunyige n’uko ari byo bihendutse kuko ufite amafaranga 400 yabonaga ikilo mu gihe ikilo cy’ibitoki cyo kiri ku mafaranga 500.

Ubundi iri soko rifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko umunsi ubanziriza Noheri, ryakoze kugera hafi saa yine z’ijoro kuko abaguzi bari bakiza gushaka ibya Noheri.

Bamwe mu bacuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, umuceri na kawunga babyiniye ku rukoma kuko ngo batunguwe no kubona abakiriya batazi aho baturutse kuko ngo ari ubwa mbere babonye umubare nk’uyu.

Umwe ati “Ni ukuri ntabwo wamenya ko aba bantu ari aba Nyagatare ukurikije muri iyi minsi uko byari bimeze. Umuntu aribaza baturutse hehe ko ubundi bari barabuze?”

Nyamara ariko umwe mu bacuruza ibiribwa n’ibirungo mu isoko rya Nyagatare, we avuga ko abakiriya batabaye benshi ugereranyije n’imyaka ishize, agakeka ko mu baturage nta mafaranga ahari kubera izuba ryinshi ryatse igihe kinini.

Yagize ati “Abakiriya ni bacye bacye ariko baraza, urebye abantu bafite ubukene kubera izuba ryinshi ryabayeho cyakora ugereranyije n’indi minsi ubu nibwo babonetse gusa nanone ugereranyije n’imyaka ishize ubu ni bacye cyane.”

Umuturage w’Umudugudu wa Kamagiri, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, Nsanzimfura Emmanuel, wagaragaraga ko yashize inyota, avuga ko Noheri ibaye ibiryo bimaze kuboneka bityo bagomba kuyizihiza bishimye.

Cyakora kuri we ngo icyambere ni umutekano ku buryo we ku giti cye agomba kwirinda kuvuga nabi no gusitara kuri mugenzi we akanasaba bagenzi be kwita ku mutekano.

Yagize ati “Ibiryo byaba bicye byaba byinshi ntakibazo icyangombwa ni uko tugomba kwizihiza Noheri neza. Ku giti cyanjye ngomba kwirinda kugira uwo nsitaraho mubwira nabi ikindi ni uko twarushaho gucunga umutekano kuko niwo wa mbere.”

Aha Kamagiri, mu isoko ry’ahitwa Kimaramu, hanagaragaye abacuruzi bashya biganjemo urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwacuruzaga ibiribwa ngo rugamije gufasha ababyeyi kuzabona amafaranga y’ishuri bitabagoye cyane.

N’ubwo mu isoko rya Nyagatare ikilo cy’ibirayi gihera ku mafaranga 400 kuzamura, muri santere nyinshi ho ikilo ni uguhera ku mafaranga 350 ku birayi byera ahitwa Bwera mu Murenge wa Rwimiyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka