Nyagatare: Ababyeyi bigishirizaga mu mashuri yafunzwe banejejwe n’uko abana b’incuke bakomorewe

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyagatare bigishirizaga abana mu mashuri yafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa biyemerera gukora, barishimira ko abana b’incuke bakomorewe bakaba barakomeje kwiga.

Tariki ya 06 Gashyantare 2023, amashuri atanu ashingiye ku matorero ya gikirisitu ya EAR na Assembles of God, mu Tugari tubiri tw’Umurenge wa Nyagatare, yafunzwe kubera ngo gukora mu buryo butemewe n’amategeko.

Aya mashuri icyo ahuriyeho ni uko yose yari afite abana biga mu kiciro cy’incuke n’ubwo abiri muri yo yagezaga ku mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Akimara gufungwa, hatangiye gahunda yo gushakira abanyeshuri bayigagamo ibigo biri hafi byabakira ku bufatanye bw’Ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’amashuri bigagaho.

Ikibazo cyari gisigaye gusa ni ukumenya aho abana b’incuke bari bwerekeze kuko bo batari bubashe kugera kuri ayo mashuri bakuru babo bari boherejweho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yizeje ko amashuri azatunganya ibyo yasabwe by’ibanze ahita akomorerwa ku bana b’incuke bagakomeza bakiga.

Yagize ati “Hari n’amarerero y’abatoya, aho yakwigira haboneka baramutse bakinze ariya madirishya bakahakora neza, turareba ikiciro ku kiciro turebe aho abana bashobora kwigira kandi birashoboka.”

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa abana b’incuke bongeye gusubira ku mashuri kuburyo biga nk’uko byari bisanzwe mugihe amashuri nayo akomeje kugerageza kuzuza ibyo yasabwe kugira ngo n’abakuru bazongere bagaruke.

Umubyeyi Sekabara Joseph, avuga ko iki cyemezo cyamushimishije cyane kuko cyafashije abana kutazerera kuko ubundi yari yamaze kugira impungenge z’uko bashobora guhinduka ibirara.

Yagize ati “Urabona abuzukuru banjye bikuraga mu rugo bakizana hano ku ishuri gufunga ishuri nari namaze kugira ikibazo cy’uko bagiye kuba mayibobo hano mu Mudugudu, kuba bakomorewe ndabishimira Ubuyobozi bwashishoje bukemera abana bato bigira hafi bitavunnye ababyeyi.”

None ariko yifuza ko Ubuyobozi bwadohora na bakuru babo bakongera kwigira ku mashuri bafunze kuko byabafashaga cyane kuko ari hafi yabo.

Ikindi kibazo gisigaye ni icy’amafaranga y’ishuri bamwe mu babyeyi bari barishyuye ibigo by’amashuri byafunzwe bakaba batarayasubizwa n’abayobozi b’ibi bigo nabo bakavuga ko bayakoresheje mu kugura ibikoresho no guhemba abarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mufashe MTN ntitumenya ahotubariza amafaranga batwara aba agent

Oya yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka