Nyagatare: 90% by’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni abana

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko 90% by’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba ari abana bari munsi y’imyaka 18.

Abana nibo bakunda guhohoterwa mu Karere ka Nyagatare
Abana nibo bakunda guhohoterwa mu Karere ka Nyagatare

Imibare itangwa na Isange One Stop Center ikigo cyakira abahohotewe gikorera mu bitaro bya Nyagatare, igaragaza ko guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka abantu 367 bakorewe ihohoterwa.

225 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 90% ngo ni abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Doctor Ngabire Nkunda Filippe umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko benshi muri abo bahohoterwa bigizwemo uruhare n’ababyeyi babo.

Agira ati “Abenshi bahohoterwa kubera ababyeyi babo, bamwe babashyingira imburagihe kugira ngo bibonere inkwano babtitaye ku ngaruka umwana azahura nazo igihe cyo kubyara.”

Ikigaragaza uruhare rw’ababyeyi ngo ni uko abana bose bakiriwe n’ibitaro nta n’umwe ababyeyi bigeze banyura mu nzira zisaba ko inda batewe zakurwamo, kuko hari itegeko ribyemera.

Ikindi ngo ni uko abana benshi baza bavuga ko ababateye inda batabazi cyangwa bahunze igihugu bazakurikirana bagasanga babana n’abagabo harabaye ubwumvikane mu miryango.

Asaba ababyeyi gucika ku gushyingira abana bakiri bato kuko bibakururira ubumuga.

Ati “Abenshi babyara tubabaze bitewe n’imiterere yabo cyangwa umwana batwite uko angana. Indwara yo kujojoba ahanini ituruka ku mwana kubyara akiri muto n’ubumuga bwo kubyara abazwe.”

Umwe mu babyeyi tutifuje gutangaza amazina ye avuga ko yashatse afite imyaka 18 bigizwemo uruhare n’ababyeyi be.

Ati “Njye nararebye mbona ntacyo nkora iwacu, haje umusore bambajije niba mbyemera ndabemerera nshaka ubwo, ubu mbyaye bwa kabiri. Iyo ababyeyi batabyemera ntabwo mba narashatse nakabanje nkakura.”

Mucunguzi Vincent wo mu Murenge wa Karama avuga ko abana b’iki gihe nabo bananiranye benshi bishora mu buraya cyangwa bakishyingira.

Yemeza ko iyo umwana yishyingiye nta kindi umubyeyi yakora uretse kwakira inkwano atitaye ku ngaruka umwana we azahura nazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka