Nyagatare: 21 barokotse Jenoside bashyikirijwe inzu zabo nyuma yo kuzisana

Abantu 21 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo babaga mu nzu zitameze neza kubera igihe zimaze zubatswe, bongeye kuzishyikirizwa zarasanwe neza.

Inzu zagombaga gusanwa zose zarasojwe ndetse ba nyirazo bazisubiramo
Inzu zagombaga gusanwa zose zarasojwe ndetse ba nyirazo bazisubiramo

Uyu mwaka, Akarere ka Nyagatare kari karihaye umuhigo wo gusana inzu 21 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa, Trocaire na RDO, izo nzu zarasanwe ndetse zongera gusubizwa benezo. Abasaniwe inzu ni abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 batishoboye.

Umukecuru Mukandayisenga Folomina, yashimiye ubuyobozi bubahora hafi kandi bukita no ku mibereho yabo.

Mukandayisenga ashimira Leta uburyo ibitaho
Mukandayisenga ashimira Leta uburyo ibitaho

Yagize ati “Turashima Leta y’Ubumwe, turashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ubu dufite umutekano, cyeretse mvuze bukira bugacya. Ndanezerewe cyane. Twabaga ahantu habi, Imana ibahe imigisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimiye abafanyabikorwa ndetse asaba abarokotse Jenoside yakorerewe Abatutsi, kudaheranwa n’agahinda kuko bafite Igihugu cyiza kandi kibazirikana.

Murekatete yizeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazakomeza kwitabwaho
Murekatete yizeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazakomeza kwitabwaho

Yabizeje ko Akarere kazakomeza kubaba hafi, kuko ari inshingano z’ubuyobozi kwegera, kumenya no gusubiza ibibazo by’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka