Nyabugogo: Umugabo yasimbutse muri etaje ahasiga ubuzima
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara, umudugudu w’Akabeza muri Nyabugogo ku isoko ry’Inkundamahoro umugabo w’imyaka 44 witwa Muvunyi François bakunze guhimba ‘general Pardon’ yasimbutse muri Etage ya 4 ahita ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo bayamenyeshwejwe n’abaturage bari bamaze kubona ko yiyahuye inzego z’umutekano zihita zihagera ndetse n’abaganga basanga yamaze gushiramo umwuka.
Ati “ Abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano ndetse n’abaganga bahita bahagera nibo bamusuzumye bemeza ko yamaze gushiramo umwuka umurambo uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru”.
CIP Gahonzire avuga ko hataramenyekana impamvu yaba yateye uyu mugabo kwiyahura hakaba hagikorwa iperereza.
Ati “ Uretse kuba yari afite ubumuga bw’amaboko bagenzi be babanaga nawe aha bavuga ko nta kindi kibazo yari afite bazi hakaba hagishakishwa impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima”.
CIP Gahonzire agira abantu inama yo kwirinda kwivutsa ubuzima ko igihe bafite ibibazo bakwiye kwegera abayobozi bakabafasha ndetse yaba ari ikindi cyibazo cy’uburwayi cyangwa ihungabana bakagana abajyanama mu by’imitekerereze ya muntu bakabafasha.
Ati “ Uwo ari we wese ntakwiye kwivutsa ubuzima kuko hari uburyo yafashwamo aramutse avuze ikibazo afite, ikindi ni uko abantu baba bakwiye gutanga amakuru ku muntu bamenye ko afite ibibazo agafashwa kubikemura hakiri kare”.
Ohereza igitekerezo
|
Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu bagera kuli 1 million.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Le 26/03/2024,ku Kimironko,umusore w’imyaka 32,yariyahuye,asimbukiye muli etaje ya 4 y’inzu yitwa Promise House,kubera kuribwa muli Betting.Mu Rwanda,uturere twa Musanze na Kayonza niho hali ubwiyahuzi bwinshi kurusha ahandi.Le 14/10/2023, mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze,abagabo 3 bariyahuye,abandi bantu batanu biyahura mu minsi 2 nkuko Kigalitoday.com ya le 02/11/2024 yanditse.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ku munsi w’imperuka wegereje,Imana izakuraho ibibazo byose,ibanje kurimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza nkuko Zabuli 145:20 ivuga.