Nyabugogo: Habonetse imibiri irenga 15 y’abishwe muri Jenoside

Mu mudugudu w’Umutekano, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, habonetse imibiri irenga 15 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatabwe mu nkengero z’umuhanda werekeza kuri gare ya Nyabugogo, imbere y’isoko ryo kwa Mutangana.

Nyabugogo habonetse imibiri irenga 15 y'abishwe muri Jenoside
Nyabugogo habonetse imibiri irenga 15 y’abishwe muri Jenoside

Iyo mibiri yabonetse mu cyobo kiri mu nkengero z’umuhanda munini werekeza kuri gare ya Nyabugogo, munsi ya feruje ku gakingo kari imbere y’isoko ryo kwa Mutangana.

Igikorwa cyo kuyishakisha cyatangiye ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023 ahagana mu ma saa sita z’amanywa, nyuma y’uko abakozi ba WASAC bari bagiye gusana umuyoboro w’amazi, batangira gucukura bakagera ku myenda n’ibindi bimenyetso byerekana ko hajugunywe abantu, ni ko guhita babimenyesha ubuyobozi.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Murenge wa Muhima bwatangaje ko basubitse igikorwa bamaze kubona imibiri irenga 15, amasasu ane, umugozi, icumu n’imyambaro itandukanye abishwe bari bambaye.

Ntibyoroshye kumenya abahiciwe
Ntibyoroshye kumenya abahiciwe

Habonetsemo n’urwandiko rw’inzira rwa mbere ya Jenoside ariko rwangiritse, n’ifoto y’umuntu ushobora kuba ari mu bo imibiri yabo yabonetse.

Mu gikorwa cyo gukusanya amakuru, ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima bufatanyije na RIB, batumyeho uwitwa Mugabarigira André warangije igihano cy’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo atange ubuhamya nk’umuntu wari uhaturiye na mbere ya Jenoside.

Mugabarigira yahamwe n’icyaha cyo kwica umwana witwa Hagenimana Yves bakundaga kwita Macari, wari mwishywa wa Minisitiri Vincent Biruta, na we wacitse ku icumu rya Jenoside.

Mugabarigira yemeje ko aho babonye iyo mibiri habaga bariyeri yiciweho Abatutsi benshi, kuko na we yiciye Hagenimana Yves kuri bariyeri yo kwa Kabuga nko muri metero 100, usubiye haruguru y’ahabonetse imibiri.

Habonetsemo n'ifoto y'umuntu ushobora kuba ari mu bo imibiri yabo yabonetse.
Habonetsemo n’ifoto y’umuntu ushobora kuba ari mu bo imibiri yabo yabonetse.

Kugeza ubu nta makuru araboneka yemeza ko umubiri w’uwo mwana waba uri mu yabonetse, gusa birashoboka ko mu biciwe kwa Kabuga harimo abo bamanukanaga bakabataba muri icyo cyobo kidafite na metero ebyiri ukurikije uko hateye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima, IBUKA, Polisi, RIB, DASSO n’Irondo ry’Umwuga, bamaze kubarura imibiri yabonetse, bakoze inama yo gutegura igikorwa cyo gushakisha abandi bantu baba bafite amakuru yisumbuyeho, kugira ngo n’uwaba afite uwe wahiciwe arebe ko hari uwo yamenya agendeye ku bimenyetso byabonetse.

Gushakisha indi mibiri bizakomeza
Gushakisha indi mibiri bizakomeza
Imibiri yagaragaye hafi y'ahazwi nko kwa Mutangana
Imibiri yagaragaye hafi y’ahazwi nko kwa Mutangana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka