Nyabugogo: Bifuza ko ikiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi cyarangira bagakira umubyigano w’ibinyabiziga

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko kudindira kw’ikorwa ry’ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo ryafunze umuhanda bikomeza kubateza gukererwa, kuko aho banyura hateza umubyigano w’ibinyabiziga n’abantu.

Bifuza ko ikiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi cyarangira bagakira umubyigano w'ibinyabiziga
Bifuza ko ikiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi cyarangira bagakira umubyigano w’ibinyabiziga

Umushinga wo kubaka ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo no gushyira ikiraro (iteme) hejuru yayo watangiye mu mwaka ushize wa 2020, aho byari biteganyijwe ko uzatwara Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni 500.

Ubwo imirimo yo kubaka icyo kiraro yari irimbanyije muri Mutarama uyu mwaka, Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa, yavuze ko ingengo y’imari yo kubaka ruhurura ya Mpazi, umuhanda uyinyuraho n’ikiraro bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi.

Nk’uko byari biteganyijwe kandi, uwo mushinga wo gukumira imyuzure muri Nyabugogo uterwa inkunga n’Ikigega cya Leta cyo kurengera ibidukikije (FONERWA), wari kuba wararangiye bitarenze ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2021.

Ruhurura ya Mpazi ntabwo irarangiza kubakwa neza
Ruhurura ya Mpazi ntabwo irarangiza kubakwa neza

Kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, byagaragaraga ko ikiraro cyo gisa n’icyarangije kubakwa, ariko umuhanda na ruhurura ubwayo bikaba bikirimo gukorwa.

Bamwe mu bashoferi batwara abagenzi muri Nyabugogo bavuga ko bafite amatsiko yo kuzabona uwo muhanda unyura mu marembo ya gare ufungurwa, kugira ngo baruhuke gutinza abagenzi mu mubyigano w’ibinyabiziga n’abantu uharangwa.

Imodoka zose, moto n’amagare iyo bigeze muri Nyabugogo bisabwa kunyura mu muhanga muto uca imbere y’isoko ryiswe kwa Mutangana bikabona kwinjira muri gare.

Umushoferi utwara imodoka y’ikigo Jali Transport, avuga ko hari igihe amara isaha muri Nyabugogo ategereje kubisikana n’ibinyabiziga kubera umuhanda muto.

Ati "Turasaba ko bakwihutisha gukora kiriya kiraro kuko biradukerereza bikanakerereza abagenzi, bamwe batangira kwinuba abandi imodoka bahitamo kuzihorera bakagenda n’amaguru".

Imirimo yo kubaka umuhanda yo imeze nk'irimo gutangira
Imirimo yo kubaka umuhanda yo imeze nk’irimo gutangira

Mugenzi we bakorana muri icyo kigo gitwara abagenzi yakomeje avuga ko umubyigano w’ibinyabiziga utuma bakererwa gutaha bigatuma bahanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uretse abashoferi, hari n’abagenzi bakomeje kwinubira kuba batinda ku mirongo muri gare bategereje imodoka zafatiwe mu mubyigano mu mihanda yo muri Nyabugogo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ntibwifuje kuvuga byinshi ku cyateye kudindira kw’imirimo yo kubaka ikiraro cya Mpazi n’umuhanda, usibye ubutumwa bugufi baduhaye bugira buti "Harimo gushakishwa ingengo y’imari ngo imirimo yo kuhubaka irangire".

Nyabugogo ikomeje kugaragaramo umubyigano ukabije w'ibinyabiziga n'abantu
Nyabugogo ikomeje kugaragaramo umubyigano ukabije w’ibinyabiziga n’abantu
Iyo bwije umubyigano w'ibinyabiziga n'abantu muri Nyabugogo ni bwo wiyongera
Iyo bwije umubyigano w’ibinyabiziga n’abantu muri Nyabugogo ni bwo wiyongera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka