Nyabimata: Ab’inkwakuzi bahise bisubirira mu mirimo nyuma yo gutora

Abatuye mu Murenge wa Nyabimata ntibategereje ko amasaha akura kugira ngo bitabire igikorwa cy’itora, kuko aba mbere bari batangiye akazi saa Mbili nyuma yo gutora abadepide.

Uwo musaza n'uwo mugore bari bamaze gutora ahagana mu ma saa Moya n'igice
Uwo musaza n’uwo mugore bari bamaze gutora ahagana mu ma saa Moya n’igice

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018, mu gihugu cyose Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy’amatora cyo gutora abadepite bazabahagararira mu nteko.

Nk’uko bisanzwe mu matora yo mu Rwanda igikorwa cy’uyu munsi cyagiye kigenda neza, by’umwihariko mu Murenge wa Nyabimata uherereye mu Karere ka Nyaruguru, ahavuzwe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu minsi ishize.

Ingabo z’u Rwanda zifatanije n’abaturage zagaruye ihumure zinafasha abaturage bagizweho ingaruka n’ubwo bugizi bwa nabi, ku buryo nyuma y’amezi abiri ubuzima bwongeye kumera uko bwari busanzwe.

Gakwaya Paul ni umwe mu batuye uyu murenge wazindutse atora. Avuga ko bahageze ahagana ku isaha ya saa Moya z’igitondo, ku buryo saa Mbiri yari yamaze kwisubirira mu kazi ke.

Yagize ati “Hameze neza cyane (Nyabimata) n’umutekano turawufite. Umuntu araza agatora agahita yitahira. Nanjye nahageze ndatora ku buryo saa Mbili nari narangije, kubera ko umurongo ari muto, uje wese ahita atora akikomereza.”

Umuturage wese muhuye ahita akwereka ko we yabirangije
Umuturage wese muhuye ahita akwereka ko we yabirangije

Umunyamakuru wa Kigali Today uri muri aka gace, yavuze ko yagiye abona abaturage mu mirima, abandi bafungura amaduka yabo ndetse n’ingendo zakomeje.

Yavuze ko abaturage baganiriye bamubwiye ko ibyabaye mu minsi ishize by’umutekano muke, babifashe nk’ubujura kuko kuva icyo gihe nta wundi bigeze bumva cyangwa babona agerageza guhungabanya umutekano.

Komisiyo y’Igihugu cy’Amtora (NEC) yatangaje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo birara bitangajwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka