Nyabihu: Urujijo ku ibendera ry’igihugu ryafatiwe k’ushinzwe umutekano

Mu Kagari ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera muri Nyabihu, haravugwa amakuru y’ibendera ry’igihugu ryafatiwe k’ushinzwe umutekano mu mudugudu, hakekwa ko ryajyanyweyo n’umuturage bagiranye amakimbirane.

Ni nyuma y’uko iryo bendera ribuze mu ijoro rishyira tariki 05 Werurwe 2021, aho ryabonetse mu rugo rw’uwo ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Mwambi.

Biracyari urujijo ku makuru y’iryo bendera ry’akagari ka Nyarutembe, aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugera bukeka ko uwo muturage ariwe waba yarashatse kwihimura kuri uwo muyobozi ngo afatirwe mu cyaha cyo kwiba ibendera ry’igihugu.

Ngo ni nyuma y’uko kuri uwo mugoroba bari batonganye umuturage asabwa ubahiriza amabwiriza ya COVID-19, batandukana uwo muturage akubita agatoki ku kandi, nk’uko Hakizimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni umuturage wagiranye amakimbirane na Mutekano nyuma yo gutongana uwo muturage ahenga bwije, yururutsa ibendera arijyana rwihishwa kwa Mutekano. Nyuma mu gitondo riboneka mu rugo rw’uwo mukozi ushinzwe umutekano, twasanze nta kibazo ryagize risa neza”.

Arongera ati “Urumva bururukije iryo bendera mu ijoro ndatekereza ko uwo muturage ariwe waba yarabikoze ariko ni ugukeka, gusa muri uwo mugoroba uwo muturage yari yabwiye uwo ushinzwe umutekano ati ibyo unkoreye nzabikwishyura nzaguhima uzabibona. Iryo joro rero ibendera rihita ribura rifatirwa kwa Mutejano, murumva ko hari icyihishe inyuma yabyo kuko uwo muturage yatashye akubita agatoki ku kandi”.

Gitifu Hakizimana, avuga ko uwo muturage yaba yararyinjije kwa Mutekano mu ibanga, aho ngo yaba yararinyujije munsi y’urugi rwo ku irembo.

Ati “Uko dukeka, uwo muturage yarijyanye kwa Mutekano mu rwego rwo kugira ngo amwihimureho amusige icyaha cyo kwiba ibendera, yararijyanye mu ijoro arinyuza munsi y’urugi rwo ku irembo. Gusa abashinzwe iperereza bari mu kazi kabo kuko ntawe twashinja ngo yarabikoze tutaramwiboneye, ni ugukeka gusa n’uko uwo ushinzwe umutekkano yatashye rihari anapanga irondo rihari”.

Mu gihe uwo muyobozi avuga ko abo bashinjwa kwiba ibendera bahize bashyikirizwa Polisi ngo batange ibisobanuro kuri icyo kibazo kigikorwaho iperereza, avuga ko bahise bakoresha inama abaturage bakangurirwa kwirinda amakimbirane.

Yagize n’ubutumwa aha abaturage ati “Abaturage turabasaba kwegera ubuyobozi, inzego zirahari kuva ku isibo kugeza ku nzego z’umurenge bakagirwa inama abafitanye ibibazo bakabikemura mu mahoro, ariko ntihabeho guhimana muri ubwo buryo, umwe akumva ko yatega undi akaba yamugirira nabi. Inzego zinyuranye z’ubuyobozi turahari ni batwegere tubafashe ibibazo bafitanye bikemuke”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka