Nyabihu: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago yahagaritswe ku mirimo ye
Uwihanganye Emmanuel wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yahagaritswe ku mirimo ye kubera kudatunganya inshingano ze tariki 26/03/2013; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, Sahunkuye Alexandre.
Sahunkuye avuga ko umurenge wa Karago ukiri inyuma mu bwisungane mu kwivuza aho ukiri kuri 57%, bivuga ko abagera kuri 43% badafite ubwisungane mu kwivuza. Ikindi kandi ngo ku bigendanye n’inyubako z’amashuri, uyu murenge nabwo uracyari inyuma cyane.
Ku birebana n’inzu y’abarimu, ngo nayo iracyari muri fondation. Uyu murenge kandi ngo ukunda kubonekamo urugomo ndetse n’ibindi bibazo nko kutitabira inama zitandukanye kuri bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi cyane ab’imidugudu.

Ngo icyemezo cyo guhagarika umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago cyafashwe nyuma yo kugisha inama inzego nyinshi, mu rwego rwo gutabara uyu murenge no kuwusubiza ku murongo ngo urusheho gutera imbere.
Nyuma y’aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago ahagaritswe ku mirimo ye, Sahunkuye avuga ko uyu murenge ugiye gushakirwa umuyobozi mushya mu gihe cya vuba kugira ngo uyu murenge uzasubire ku murongo.
Akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa 21 mu mihigo y’umwaka ushize ndetse kari mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba tukiri inyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
NTA KINDI ISI IGUSHAKIRA URETSE GUKORA NEZA NI NACYO IGIHUGU CYAWE KIGUSHAKIRA.AKARERE KA NYABIHU NAKO GAKENEYE KO ABAKOZI BAKORA IMIRIMO BASHINZWE NEZA KANDI BAGERAGEZA KUKAZAMURA MU ITERAMBERE.
nyabihu mu kwigisha abaturage neza imaze kuza muka muri mituelle de sante kuko abaturage bamaze gusobanuka.
gatagaga iratera imbere mu bigo bya mashuri ya karere ka nyabihu
Natange imihoho kandi iyo modoka yacu abe ayiduparikira neza dukeneye
murashirayonde?kuyobora karago kwari nko kuyobora mali yubu bumva nabi cyane keretse Kinani agarutse ahari
Ariko rero nawe Vice Mayor Sahunkuye, iyo si imyambarire y’umuyobozi. Ujye ugerageza nibura bagufate amafoto wambaye neza nk’umuyobozi.
Uvugango nahobabuze ushingiyekuki?Ndagusabye hindura imyumvire nahubundi urasigaye
ibi turabishimwe cyane ariko nimujye no mubigo nderabuzima C.S ARUSHA muri Nyabihu ntabuyobozi buhari peeee!!!!! Muzarebe ama data yaho muzagira agahinda.
Hahahhaha.Uyu mu type ni vice mayor?Aho babuze pe!!!
Mu gihe cyose umuyobozi atuzuza inshingano ze ntacyo aba agikora,byaba na ngombwa ahubwo aba agomba gukurikiranwa mu butabera,kuko aba yarabirahiriye mbere yo gutangira inshingano yahawe
Ibi nibyo pe! Umuyobozi udafasha abaturage gutera imbere bajye bamwigizayo kuko aba adindiza iterambere ry’Igihugu,aba bakwiye kubera urugero Akarere ka HUYE mu Ntara y’Amajyepfo,kuko muri aka karere hari Imirenge yadindiye cyane kandi Akarere kakabireba ntikagire icyo kabikoraho; ntabwo Muzuka azakora wenyine ngo bikunde mu gihe mu Mirenge basinziriye; Umurenge wa Ruhashya Imihanda yarasibye iheruka gukorwa hakiyoborwa na Ambroise; Umurenge wa SIMBI wo warasinziriye cyane,abakozi bawo sinzi ibyo biberamo abaturage ntibakitabira gutura mu Midugudu kandi ari gahunda nziza ya Leta kandi biterwa n’iki? nta mihanda bakata muri iyi Midugudu,ibi se nabyo bisaba inkunga ngo imihanda ikatwe abaturage bayijyemo Imidugudu? Imihanda yose yarasibye yahindutse ibihuru! yewe Muzuka afite akazi pe!