Nyabihu: Nyuma y’ibiza byibasiye agace ka Shyira, ubuzima bwaragarutse

Nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, by’umwihariko Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu aho serivisi z’ubuvuzi n’izitangwa n’inzego z’imiyoborere zari zahagaze, ubu ibibazo bimwe byamaze gukemuka ku buryo ubuzima bugenda neza nk’uko byahoze.

Uwo Murenge wa Shyira wo mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu yibasiwe cyane n’ibiza by’imvura, aho ibiraro byaridutse, ibiro by’umurenge birengerwa n’amazi y’imvura, ndetse n’inzu z’abaturage zirasenyuka kugeza ubwo bamwe mu baturage bahasiga ubuzima bitewe n’iyo mvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku itariki 6 Gicurasi 2020.

Hakozwe ibiraro bishya bisimbura ibyangijwe n'imvura
Hakozwe ibiraro bishya bisimbura ibyangijwe n’imvura

Abaturage ntibashoboraga kugana ibitaro bya Shyira n’ibigo nderabuzima mu buryo bworoshye, kugeza ubwo n’abaganga babuze uburyo bwo gusura ibigo nderabuzima kubera ko imihanda yari yangiritse.

Umurwayi wagezwaga mu bitaro ni uturiye ibitaro na bwo hagakoreshwa ingobyi za kinyarwanda, kugeza ubwo ubitaro biva ku barwayi 120 byakiraga buri munsi bigera ku barwayi batarenze 30.

Mu kiganiro kirambuye Kigali Today yagiranye na Dr. Zimaziki Théogène, Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira ku murongo wa telefoni, yagize ati “Amazi yuzuye ahakikije ibitaro aho abaturage baturuka, ibiraro birariduka abaturage babura aho banyura ku buryo byagoye benshi, baba abarwayi, abarwaza, abaganga n’abakozi, kugera ku bitaro byari bigoye cyane”.

Ibitaro bya Shyira bikomeje gutanga serivisi z'ubuvuzi nyuma y'uko inzira zisibuwe
Ibitaro bya Shyira bikomeje gutanga serivisi z’ubuvuzi nyuma y’uko inzira zisibuwe

Akomeza agira ati “N’amazi icyo gihe yarabuze mu bitaro, umuriro uragenda kuko amapoto yose yari yaguye kubera inkangu. Ibyo ntibyatinze byabaye mu minsi mike itarenze itatu amazi arongera araboneka, umuriro uraboneka, ndetse n’inkangu zari zaridukiye mu mihanda ijya mu bitaro zahise zivanwamo, ariko n’ubundi dusigarana ikibazo cy’uko nta kigo nderabuzima na kimwe twabashaga kugeraho, uretse Poste de santé imwe yegereye ibitaro ni yo twabashaga kugeraho”.

Dr. Zimaziki yavuze ko nta murwayi wigeze ugira ikibazo nyuma y’uko hitabajwe ingobyi za kinyarwanda mu kugeza abarwayi mu bitaro, gusa umubare w’abagana ibitaro ukomeza kugaragara ko ari muto kurusha uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Mu by’ukuri ubona ko abagana ibitaro batangiye kugaruka nk’uko byari bisanzwe aho dutangiye kubona abarwayi bagera muri 80 ku munsi, mu gihe mu byumweru bibiri bishize twajyaga twakira abatarenze 30 kubera ibiza”.

Iki ni ikiraro cy'abanyamaguru, Moto n'amagare cyo ku mugezi wa Giciye. Gihuza umurenge wa Rugera na Shyira
Iki ni ikiraro cy’abanyamaguru, Moto n’amagare cyo ku mugezi wa Giciye. Gihuza umurenge wa Rugera na Shyira

Muri uwo murenge, inzira z’abanyamaguru zamaze kuba nyabagendwa, aho ibiraro birimo icya Nyamutera gikoreshwa n’abanyamaguru cyamaze kuzura, abanyamaguru kandi bashyirirwaho uburyo buboroheye bwo kwambuka ahahoze ikiraro cyo ku mugezi wa Giciye, mu gihe n’ikiraro cy’imodoka kiri mu nzira yo kuzura”.

Ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu, Gakenke na Muhanga na cyo cyari cyararidutse ubu umirimo yo kugitunganya igeze kure nk’uko umuyobozi w’ibitaro akomeza abivuga.

Ibiraro byagiye byangizwa n'ibiza by'iyo mvura
Ibiraro byagiye byangizwa n’ibiza by’iyo mvura

Ati “Ku kiraro cyari cyarasenyutse kiduhuza n’Akarere ka Gakenke na Muhanga uyu munsi cyangwa ejo imodoka zizaba zigenda kuko imirimo yo kucyubaka igeze ku musozo. Bamaze kugishyiraho bari kucyicazaho neza, ku buryo haba za Gakenke, Muhanga na Musanze umuntu ashobora kujyayo. Umuntu yavuga ko imirimo yo gutuma ibyangijwe n’ibiza bigaruka imeze neza”.

Uwo muyobozi w’ibitaro yashimiye Umukuru w’igihugu Paul Kagame wabasuye muri ibyo bihe bari mu bibazo by’ibiza, yemeza ko urwo ruzinduko ari kimwe mu byabahaye imbaraga.

Ati “Burya iyo umubyeyi yagusuye urishima cyane ukabona ko ibibazo biri gukemuka byose. Ibi byose nkubwira biri gukorwa, byagiye bikorwa n’ubuyobozi bwite bw’igihugu, kugeza ubu ibintu bimeze neza n’ibyo bisigaye bifite inyigo ku buryo bizakemuka vuba”.

Mu bindi bikorwa remezo byazahajwe n’ibiza, harimo n’ibiro by’Umurenge wa Shyira watewe n’umuvu w’amazi yinjiye mu biro bitangirwamo serivisi zinyuranye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Bizimana Placide, yavuze ko iyo nyubako ubu yasukuwe ikaba ikomeje gutangirwamo serivisi nk’uko byari bisanzwe.

Abo ni ba Gitifu bo mu mirenge ihana imbibi n'uwa Shyira aho bakomeje kungurana ibitekerezo mu gukemura ikibazo cy'ibiza byugarije ako gace
Abo ni ba Gitifu bo mu mirenge ihana imbibi n’uwa Shyira aho bakomeje kungurana ibitekerezo mu gukemura ikibazo cy’ibiza byugarije ako gace

Yagize ati “Amazi yari yuzuye mu biro by’inyubako y’umurenge, dufatanyije n’abaturage tuhakorera umuganda turahasukura, igisigaye ni ukureba uburambe bw’inyubako ariko ubundi akazi karakomeje. Birumvikana hari inyandiko zangiritse kubera ayo mazi n’ubwo atari zose, urumva ibiza nk’ibyo ntibyabura icyo byangiza kuko amazi yinjiye mu nzu hose, inyinshi mu zangiritse ni izishaje, turacyashaka uburyo twazisimbuza”.

Gitifu yavuze ko abayobozi b’imirenge ikikije ako gace bamaze guhura aho bafashe ingamba zo kubungabunga ayo mazi y’imvura mu kongera ibiti no gucukura n’imirwanyasuri.

Isosiyete y’ubwubatsi yitwa Engineering Brigade ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi, ni byo bigo biri kwifashishwa mu gutunganya inzira n’ibiraro byagiye byangirika, aho Gitifu Bizimana avuga ko mu minsi ya vuba n’inzira z’imodoka zongera kuba nyabagendwa, ahari gukorwa ikiraro cya Kiruruma ku mugezi wa Mukungwa, ikiraro cyo ku mugezi wa Nyamutera, ikiraro cyasenyutse cy’imodoka cyo ku mugezi wa Giciye kiri mu nzira zo kuzura.

Kuba izo nzira zikorwa, ni kimwe mu bikomeje gushimisha abaturage basanzwe basaba serivisi zinyuranye nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

Perezida Kagame yahise asura Nyabihu mu duce twari twugarijwe n'ibiza
Perezida Kagame yahise asura Nyabihu mu duce twari twugarijwe n’ibiza

Ati “Ntako ubuyobozi butagize ngo budufashe mu biriya bihe. Twari tuzi ko tutazongera kubona inzira kuko ibiraro byari byaridutse imihanda yarengewe, ariko ubu turi kugera ku murenge, tukajya mu bitaro no mu bigo nderabuzima tukivuza. Dushimiye n’Umukuru w’Igihugu watuzirikanye aradusura, ubu turi amahoro”.

Gitifu Bizimana avuga ko kuba Umukuru w’Igihugu yarabasuye byatumye bakora cyane mu rwego rwo kumwereka ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka, kugira ngo yumve ko ibibazo by’abaturage biri gukemuka.

Ati “Turashima Umuyobozi w’Igihugu wumvise uburemere bw’ikibazo akagera aho cyabereye, biraduha imbaraga zo kuba twakora ibishoboka kugira ngo na we nibura abone igisubizo cy’uko abaturage bari kubona inzira, ubuhahirane, inzira zibajyana kwivuza, mbese imbaraga zose turazikoresha dufatanyije n’izindi nzego”.

Ku itariki 16 Gicurasi 2020, ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye ako gace k’Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu nk’ahantu ibiza byibasiye, mu rwego rwo gushaka uburyo ibyangijwe n’ibiza byakongera kubakwa, hagamijwe gufasha abaturage kongera kugana amavuriro n’izindi serivisi bakenera.

Ni ibiza byahitanye abantu 72 mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo.

imihanda yangijwe n'ibiza
imihanda yangijwe n’ibiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba bisubiye muburyo ariko nanone ndabona utwuma twakoreshejwe hubakwa ibyo biraro ntangufu pe keretse niba aruko tubirebera kwifoto

Gaby yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka