Nyabihu: “Ndi Umunyarwanda” n’ijambo ry’Imana biruzuzanya
Ubuhamya butangwa n’umuvugabutumwa, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uwayigizemo uruhare bushimangira ko hagunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ijambo ry’Imana byuzuzanya kuko byose bihamagarira abantu kubana neza mu mahoro, bakubahana, bakoroherana, bakagira ubumwe n’ubwiyunge kandi buri wese agaharanira guha agaciro mugenzi we nk’ikiremwamuntu cyaremwe mu ishusho y’Imana.
Reverend Pasteur Bisengimana Innocent, umushumba wa Paroisse ya Rurengeri mu itorero ADEPR mu karere ka Nyabihu, avuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ntaho itandukaniye n’ijambo ry’Imana.
Avuga ko abantu bose bo ku isi bafite inkomoko imwe kandi baremwe mu ishusho y’Imana nk’uko biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro cyangwa Intangiriro igice 1:26-27.
Havuga hati “Imana iravuga iti ‘Tureme umuntu ngo agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu njanja, inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose’ Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana niko yamuremye, umugabo n’umugore niko yabaremye”.

Ku bw’iri somo, Pasteur Bisengimana avuga ko abantu bose bafite inkomoko imwe kandi mu bantu Imana yaremye n’Abanyarwanda barimo, bityo buri wese akwiye kubaha mugenzi we nk’abafite inkomoko imwe kandi baremwe mu ishusho y’Imana.
Akomeza atanga inama yo guharanira icyabahuza bakarandura icyabatanya, bagasenyera umugozi umwe bakiyubakira igihugu nk’uko n’ubundi byigishwa muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Ibi kandi bishimangirwa na Kayisire Anastase warokotse Jenoside yakorewe abatutsi wenyine mu muryango we. Avuga ko nyuma yo kumenya neza inkomoko y’umuntu agendeye kuri Bibiliya, yasanze Imana itararemye amoko ahubwo yararemye umuntu wese mu ishusho yayo.
Avuga ko abariho bose bakomotse kuri Adamu, iby’amoko akaba atabiha agaciro kuko ari nk’uko umubyeyi umwe yabyara abana akabita amazina atandukanye, bityo ko ntacyagakwiye kubatandukanya.

Kumenya inkomoko ye ngo byatumye abasha kumva ko abamwiciye ari bagenzi be kandi ko bose ari umwe, bituma abababarira kandi ubu asigaye aharanira icyatuma bose batera imbere, bagasenyera umugozi umwe mu kwiyubakira igihugu.
Kuri ubu yiyunze n’abamwiciye umuryango muri Jenoside kandi babana mu mashyirahamwe abateza imbere.
Yongeraho ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yuzuzanya na Bibiliya kuko Bibiliya yerekana ko abantu bose bafite inkomoko imwe.
Kumenya inkomoko y’abanyarwanda yaba Bibiliya ndetse na gahunda ya “Ndi umunyarwanda” bibigarukaho kugira ngo buri wese asobanukirwe ko ari umwe na mugenzi we bityo baharanire icyatuma babana mu mahoro, nk’uko Reverend Pasteur Bisengimana ndetse n’abandi baturage babigarutseho.

Bagirinshuti Joseph nawe niko abibona kuko nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi akica abantu 2 yaje gusobanukirwa neza n’icyo yakoze bituma yirega yemera icyaha, asaba imbabazi kandi arababarirwa.
Yongeraho ko nk’uko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” nayo ibyigisha kandi ikigisha urukundo, nawe yiyumvisemo Ubunyarwanda bituma asaba imbabazi abo yahemukiye, none ubu afatanije nabo kwiyubakira igihugu, baharanira icyabahuza kandi barandura icyakongera kubiba amacakubiri, akaba ari nabyo ashishikariza buri Munyarwanda wese.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndi umunyarwanda na ndi umuntu birajyana.
ndi umunyarwanda ni urukingo rukingira abanyarwanda abakuru n’abato ngo batazagira ikibatandatukanya bityo tukubaka igihugu buri wese yisangamo nkuko byari bimeze mbere ya genocide