Nyabihu: Mu bana bane bavutse ari impanga batatu bamaze kwitaba Imana

Nyuma y’uko Maniragena Clementine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane b’impanga, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, asigaranye umwana umwe kuko batatu bamaze kwitaba Imana.

Batatu muri aba bana bamaze kwwitaba Imana
Batatu muri aba bana bamaze kwwitaba Imana

Umwe muri abo bana yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, mu gihe abakobwa babiri bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, ukomeje gukurikirana ubuzima bw’uwo mubyeyi.

Yagize ati “Wa mubyeyi wibarutse abana bane, ku bw’ibyago hasigaye umwana umwe abandi batatu bavuye mu mubiri. Uyu mubyeyi arimo kwitabwaho n’abaganga i Rubavu, Dukomeje kumwihanganisha”.

Kigali Today yavuganye kandi na Ntegerejimana Jean Pierre, umugabo wa Maniragena Clementine, mu rwego rwo kumenya neza uko ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana usigaye buhagaze, avuga ko yaba umwana w’umuhungu basigaranye, yaba na nyina bombi bameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka