Nyabihu: Miliyari n’igice agiye gukoreshwa mu kubakira abakuwe mu manegeka

Umushinga RV3CBA ukorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ngo ugiye kubakira amazu 200 abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bari batuye mu manegeka.

Ngo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bazabubakira umudugudu w’icyitegererezo uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe n’igice.

Umuhuzabikorwa w'Umushinga RV3CBA Prime Ngabonziza avuga ko muri uku kwezi bazatangira gusiza ahuzubakwa umudugudu w'icyitegererezo w'abakuwe mu manegeka.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga RV3CBA Prime Ngabonziza avuga ko muri uku kwezi bazatangira gusiza ahuzubakwa umudugudu w’icyitegererezo w’abakuwe mu manegeka.

Kuri ubu imirimo ikaba yaratangiye, aho batangiye kugurira abaturage b’i Kabyaza mu Murenge wa Mukamira,aho uwo mudugudu uzubakwa.

Ngabonziza Prime, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga,avuga ko imirimo y’imbanzirizamushinga yatangiye bagura amasambu n’ibikorwa by’abaturage biri ahazubakwa uwo mudugudu. Ibikorwa byo kugurira abaturage bikazatwara asaga miliyoni 100.

Ngabonziza Prime avuga ko ibikorwa nyir’izina byo kubakira abakuwe mu manegeka byo ngo bizatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari n’igice, mu mpera za Mata ngo bakazatangira gusiza aho bazubaka uwo mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Mukaminani Angela, ashima ubufatanye uyu mushinga ugaragaza mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubyaza umusaruro amazi n’ubutaka no mu mibereho myiza y’abaturage.

Agira ati“ Uyu mushinga uradufasha cyane. Urumva niba ibikorwa remezo bibungabunzwe, ubutaka burabungabunzwe…bagiye no gutuza imiryango 200 yavuye mu manegeka. Ni igikorwa mu by’ukuri gikomeye cyane ku karere…”

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu ashima uruhare RV3CBA igire ku mibereho myiza y'abaturage ba Nyabihu.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu ashima uruhare RV3CBA igire ku mibereho myiza y’abaturage ba Nyabihu.

Uretse kubakira amazu abari batuye mu manegeka, uyu mushinga urimo no gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyabihu aho biteganijwe ko hazakorwa hegitari zigera kuri 900.

Ngo uzakora n’ibindi bikorwa byinshi birimo gutanga inka n’andi matungo magufi, gufasha abaturage kwibumbira mu makoperative atandukanye, gufasha urubyiruko kwiga indi mirimo ibyara inyungu hagamijwe ko rwakwihangira imirimo itari ubuhinzi gusa.

Mu myaka 4, uyu mushinga uzamara, ngo uzatwara miliyari zigera kuri 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mushinga ukaba ukorera Mu tureretwa Nyabihu na Musanze.
Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 2 )

Twe turahakorera ahubwo turibaza iby’iyi nkuru kuko iyi project imaze hafi imyaka ibiri bivugwa ko igiye gutangira none ngo mu kwa kane. Ndumiwe kabisa ahubwo byaribagiranye ugereranije kuko ubu amazu aba yaruzuye kera none bagiye kuyatangira muri periode y’imvura niba nabyo atari ukubeshya.

paul yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

ibi ni byiza kuko abatuye mu manegeka bazahakurwa bagahabwa aho baba heza kandi neza ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza

rusatira yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka