Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse bamaze kwegura ku mirimo.

Umuyobozi w'akarere Uwanzwenuwe na Mukansanga wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y'abaturage ngo bamaze kwwgura
Umuyobozi w’akarere Uwanzwenuwe na Mukansanga wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo bamaze kwwgura

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko bifite aho bihuriye n’amagambo uyu Mukansanga yavuze ubwo muri aka karere bibukaga.

Uwanzwenuwe Theonetse yabwiye Kigali Today ko kwegura ari impamvu ze ku giti cye.

Ati “Nahoze ndi umurezi kandi nubu ntawabinkuyemo, nibyo nize, nakoze, nshobora no kubisubiramo ngakomeza kurerera igihugu, nabwo ni uburyo bwiza bwo kugikorera.”

Uwanzwenuwe abajijwe niba kwegura kwe ntaho bihuriye n’ikibazo cy’umuyobozi wari umwungirije yavuze ko ntaho bihuriye.

Ati “Ntaho bihuriye kuko umuntu amenya ibye, gusa sinzi impamvu bihuriranye, ariko njye nta kibazo nari mfite.”

Ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku itariki 12 Mata 2018, Mukansanga yanze buji bari bamuhereje avuga ko we atayikeneye ahubwo ikwiye guhabwa abafite ababo bibuka.

Ayo magambo ntiyashimishije abenshi mu bayumvise bari muri icyo gikorwa, bituma umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA usaba ko yegura ndetse bakaba baratangiye no kumukoraho iperereza.

Uwanzwenuwe na Mukansanga beguye bakurikira uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imari n’ iterambere n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere nabo beguye bavuga ko ari impamvu zabo.

Ariko byakomeje guhwihwiswa ko bishobora kuba biterwa n’amakosa bakoze mu kazi n’arebana n’inyubako y’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MWARAMUTSE BANDITSI, MAYOR NTAGO YABA YARANZE KWAKIRA URUMURI AHAWE NABANA ARIBO RWANDA RWEJO HAZAZA NGO ABASHE KURERERA IGIHUGU NAMWE MURUMVA UBUEREZI YABAHA NI IBIMURIMO AHUBWO BENE UWO ABA AKWIRIYE KWIGWAHO NABABISHINZWE KUKO AFITE INGENGABITEKEREZO NIBA MWARAKURIKIRANYE IGIHE BIBUKAGA ABANA BAKAMUHA RUMURI RWIKIZERE IJAMBO YAVUZE NGO NI BARUHE ABAFITE ABO BIBUKA UWO SEVAMO UMUREZI BWOKO KI?

dushime yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

Ahubwo nibakurikiranwe hari ikiheshe inyuma yo kwegura ntibishoboka kwegurira rimwe bose?

Ntganira em yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

amazina yabo bayobozi beguye mbere ni ayahe?

japhet yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

ntibyumvikana uko abayobozi bombi begurira rimwe kdi buriwese afite impamvu ze bwite.nukubeshya bakurikiranwe harebwe ibijyanye niyegura ryabo.uwo mugore avuge amagambo nkayo,ari n’umuyobozi? birababaje pe.nawe akurikiranwe aryozwe ibigambo bye.

japhet yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Meya azize kwifatanya na Visi Mayor we.

sehene yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka