Nyabihu: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi
Mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi bimwe mu bicuruzwa birashya birakongoka, ibindi abaturage babisohoramo bitarashya.

Bimwe mu byari muri iyo nzu, harimo amafumbire, sima n’ibindi, aho a abenshi muri bo bayikoreragamo bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko nta bwishingizi bari bafite ngo bube bwabafasha muri icyo gihombo bahuye nacyo. Nyir’iyo nzu yibasiwe n’inkongi nawe avuga ko nta bwishingizi yari ifite.
Ibyumba birindwi mu icumi bigize iyo nzu, nibyo byibasiwe n’iyo nkongi, mu gihe bitatu muri byo bitahiye kuko umuriro wazimijwe bitarafatwa.
Ni inkongi yabaye mu masaho ya mu gitondo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, bamwe mu baturage babonye biba, bakaba babwiye RBA ko ishobora kuba yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi cyabereye muri kimwe muri ibyo byumba.
Umwe mu bacuruzi bakoreraga muri iyo nzu yagize ati, ”Baduhamagaye batubwira ko inzu ifashwe n’inkongi. Ntabwo harakorwa iperereza ngo bimenyekana icyateye iyo nkongi. Nk’uko mubibona, umurimo dukora ni ubucuruzi, iyo bigenze nka gutya, ibicuruzwa bikangirika, umusingi w’ubuzima uba wangiritse, mbega navuga ko ubu ari ubuzima bwanjye busa naho buhungabanye”.
Nyir’inzu yabasiwe n’inkongi yagize ati,” Twabonye ko inzu yafashwe n’inkongi hejuru, dutangira gusohora bimwe bishoboka, ibindi bihiramo numva ibyo nabonye ari nk’ibyo. Izi modoka za kizimyamoto nibwo zigeze hano, zirabizimya kuko twebwe nta bushobozi twari tugifite twari turimo gusohoramo ibyo dushoboye kuvanamo, ntabwo ibyo kuzimya twari tukibishoboye […] urebye za kizimyamoto zaje igihe cyarenze, iby’ubwishingizi ntabwo inzu yari ifite kuko ntabwo nari mbisobanukiwe, ariko guhera uyu munsi ndaza kubikurikirana kuko mbonye ko ari ikibazo gikomeye”.
Inzego zitandukanye harimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano harimo Polisi ndetse n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), bageze aho inkongi yabaye, mu rwego kubarura agaciro k’ibyangijwe n’iyo nkongi, ariko no guhumuriza abaturage, baboneraho n’umwanya wo kwibutsa abakora ubucuruzi ndetse n’abubaka inzu zikorerwamo ubucuruzi ko ari ngombwa kujya bafata ubwishingizi kuko ari bashobora kugobokwa n’ibigo by’ubwishingizi igihe habaye impanuka nk’iyo y’inkongi.
Ohereza igitekerezo
|