Nyabihu: Inyigisho ku mibanire myiza mu miryango zabafashije kwigobotora amakimbirane

Imwe mu miryango yahoze mu makimbirane, ikaza guhabwa amahugurwa y’igihe cy’amezi atandatu ku mibanire myiza mu muryango, iravuga ko yabashije kwigobotora ibibazo bahoragamo ubu bakaba babasha kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, bakabona uko bagira n’uruhare muri gahunda za Leta.

Imwe mu miryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko nyuma yo kunogerwa n'inyigisho yiyemeje gusezerana
Imwe mu miryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo kunogerwa n’inyigisho yiyemeje gusezerana

Jean de Dieu Ntakaziraho wo mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, agaruka ku kuntu we n’umugore we bari barabaye iciro ry’imigani mu Mudugudu, biturutse ku makimbirane bahoranaga bikanagira ingaruka ku mikurire y’abana babo.

Ati "Navaga mu kabari nasinze, amafaranga yose nayamariyeyo, nkagera mu rugo ntanabahahiye. Umugore yabaga yakoze ibishoboka agahaha, ngasanga yambikiye ibyo kurya, rimwe na rimwe bitaba biriho nk’ingereko, umunyu cyangwa amavuta amasorori yabaga yabibitsemo nkayatera umugeri nkabimena, nyamara nta n’uruhare nabaga nagize mu kubihaha".

"Umugore namuhozaga ku nkoni ntasize n’abana ku buryo byanageze igihe bakajya banyihisha, ku bwo gutinya ko mbagirira nabi. Urugo rwari rwarishwe n’inzara kubera kutaruhahira, sinanatinyaga kuzitura itungo nkarijyana ku isoko umugore atabizi, umusaruro yabaga yavunikiye ahinga wakwera nkawujyana ku isoko ntanamubwiye, amafaranga avuyemo nkayajyana mu kabari no mu ndaya. Mu Mudugudu twari twarabaye akabarore kubera ubwumvikane bucye, umuryango ugwa mu bihombo turakena, imyigire n’imirire y’abana biradindira".

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, yari ibayeho mu buryo busa n’ubwa Ntakaziraho, yagiye ihabwa amasomo yihariye arebana n’uburere buboneye buhabwa umwana, kumurinda ihohoterwa, gutegura indyo yuzuye, isuku n’isukura, kubakira ku mahoro mu muryango; igaruka ku cyo ayo masomo yabamariye.

Biyemeje kubana neza
Biyemeje kubana neza

Mukeshimana Consolée agira ati "Ni inyigisho zatugiriye akamaro kuko zaduciye ku mitekerereze twahoranye yo kumva ko umuntu yakora ibye n’undi ibye. Mu muryango tubayeho dushyize hamwe, aho tujya inama z’icyafasha mu iterambere ry’urugo. N’ikimenyimenyi ubu abandi babyeyi duturanye batugiriye icyizere, badusigira abana babo kuko urugo rwacu ari rumwe mu ngo mbonezamikurire y’abana bato mu zibarizwa mu Mudugudu. Twitabiriye kujya mu matsinda duhuriramo n’abandi baturage, twamaze gusobanukirwa ko kubana neza mu muryango ariryo banga ryo kugera ku byiza byinshi".

Imiryango 378 ibarizwa mu Tugari tw’Umurenge wa Bigogwe, ni yo yakurikiranye ayo masomo ibifashijwemo n’Umuryango wibanda ku Iterambere ry’imibereho myiza y’umwana Reach the Children Rwanda ku bufatanye na ChildFund Korea mu gikorwa cyo gusoza ayo masomo, imwe muri yo yari ibanyeho mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye.

Benjamin Musuhukye ukuriye uyu muryango, avuga ko mu bibazo bicyugarije imiryango nk’ubujiji, guta ishuri kw’abana, amakimbirane mu muryango, imirire mibi n’igwingira, bihangayikishije, ari nayo mpamvu yo gukurikiranira hafi no kwigisha abagize bene iyi miryango mu rwego rwo guhangana na byo.

Ati "Iyo imiryango ibanyeho mu mahoro bifasha umwana gukura neza. Mfatiye nk’urugero rw’Akagari kamwe ka Basumba ko mu Murenge wa Bigogwe twakoreyemo ubushakashatsi mu mwaka wa 2019, icyo gihe nta rerero cyangwa urugo mbonezamikurire y’abana bato rwari ruhari mu Kagari hose. Abana ababyeyi babo babaga bagiye mu mirimo bakabasiga badafite ababitaho batagaburiwe, ubumenyi bw’ababyeyi mu kuzamura indangagaciro, uburere n’imibereho y’abana byari bikiri hasi kubera amakimbirane yari yaradindije ingo".

Ati "Kimwe mu bintu rero byagaragaye ko cyagabanya izo mbogamizi harimo no guhugura abagabo n’abagore, ariko tutirengagije no kubakira abana ubushobozi binyuze mu gushyiraho amarerero y’abana, bakegerezwa serivisi zijyanye n’imirire iboneye, gupimwa imikurire, gukingirwa, n’ubundi buryo bwose bwo kubakurikiranira hafi bakiri batoya mu kubategurira kuzakura buzuye kandi bafitiye umuryango akamaro".

Ntakaziraho n'umugore we ubu babanye neza mu gihe mbere babifataga nk'inzozi
Ntakaziraho n’umugore we ubu babanye neza mu gihe mbere babifataga nk’inzozi

Munyampeta Emmanuel, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD), akangurira ababyeyi kuzamura imyumvire mu bifasha umwana gukura yitaweho.

Ati "Imibanire idahwitse mu miryango igira ingaruka ku mikurire y’umwana yaba mu bwonko, mu gihagararo, imitekerereze, imbamutima n’imibanire ye n’abandi, byose birangirika agasa n’aho yapfuye ahagaze. N’iyo akuze abaho nta genamigambi rifatika afite, akaba wa muntu uhora ayobya abandi, utagira icyerekezo, ntiyigirira icyizere kuko na we ubwe ahora yumva yanzwe".

Ati "Ni ngombwa rero ko imiryango yita ku guharanira ko imibereho yaho iba ari ibereye kandi inogeye umwana mu kumurinda ko imibereho ye ihungabana".

Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, umuryango Reach the Children Rwanda utangiye kwigisha imiryango uko yakwitandukanya n’amakimbirane ikimakaza imibanire myiza, mu Murenge wa Bigogwe ibarirwa muri 900 ni yo yagezweho n’iyo gahunda.

Mu gusoza izo nyigisho banabiherewe impamyabushobozi
Mu gusoza izo nyigisho banabiherewe impamyabushobozi

Mu byo abaturage baho banishimira harimo nko kuba Iterambere ry’ingo zabo rurirushaho kwihuta ahanini bishingiye ku kuba barahinduye imyumvire bahoranye yari yarabasigaje inyuma mu gutera imbere idasize n’ingaruka ku bana by’umwihariko.

Bagahamya ko ibi byanafashije mu kumva umumaro wo kwita ku buzima bw’abana binyuze mu kubafasha kugana amarerero n’ingo mbonezamikurire aho nibura muri buri Mudugudu habarurwa Ingo mbonezamikurire y’abana zitari munsi y’enye mu gihe mbere ibyo byari nk’inzozi kuri bo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka