Nyabihu: Intore zitegerejweho umusaruro mwinshi kurushaho
Mu kiciro cya mbere cy’ibikorwa by’intore ku rugerero, intore zo mu karere ka Nyabihu yo zesheje imihigo kuri 84%. Mu cyiciro cya kabiri, Intore zitegerejweho umusaruro ushimishije kurushaho.
Mu kiganiro n’abahagarariye imirenge igize akarere ka Nyabihu, uhagarariye intore mu karere ka Nyabihu, Nyirabakunduseruye Jacqueline, yavuze ko mu cyiciro cya mbere cy’ibikorwa by’izi ntore byabaye byiza ariko ko mu cyiciro cya kabiri bagomba kwitabira no gukora ibyiza kurushaho, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

Bamwe mu bayobozi b’imirenge bari bitabiriye inama, bavuga ko bazabigiramo uruhare rufatika kandi bakaba hafi intore ku rugerero ndetse bagaharanira ko imihigo yabo n’ibikorwa byabo bizarushaho kuba ibyubaka igihugu bikanateza imbere ibice bitandukanye mu karere; nk’uko Gahutu Tebuka Jean Paul uyobora umurenge wa Kintobo yabigarutseho.
Ibi kandi bishimangirwa na Uwamahoro Alice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rurembo, unishimira cyane byinshi intore ku rugerero zakoze hirya no hino mu duce tw’umurenge ayobora. Yishimira cyane uburyo zabafashije kurwanya isuri,kurengera ibidukikije n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Mu gihe intore ziri ku rugerero zisigaje mu bikorwa bitandukanye zizakora, zirasabwa ubwitange, umurava no kwita ku bikorwa bitandukanye bikenewe hirya no hino aho zikorera.
Ibikorwa byakozwe n’intore byagiye bishimwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bo hirya no hino mu mirenge, mu tugari no mu midugudu igize akarere ka Nyabihu.
Akimanizanye Marie Jeanne wubakiwe igikoni n’intore ndetse anakorerwa akarima k’igikoni mu murenge wa Rambura, yishimiye cyane ibikorwa intore zikora kuko byinjira mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|