Nyabihu: Intore zashimiye Perezida Kagame kuri gahunda nziza yagejeje ku Rwanda

Zimwe mu ntore ziri ku rugerero mu karere ka Nyabihu zandikiye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwibandaga ahanini ku kumushimira uburyo bwiza ayoboye u Rwanda ndetse na gahunda nyinshi nziza zizanira iterambere n’amahoro Abanyarwanda yagiye atekereza zikanashyirwa mu bikorwa.

Abinyujije kuri Twitter, Denyse Umuhoza umwe mu ntore ku rugerero mu murenge wa Bigogwe kuri uyu wa 03/02/2014 yashimiye cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatekereje,kuri we asanga izarushaho guhuza Abanyarwanda, ikubaka ubumwe n’ubwiyunge kandi ikabafasha gukunda igihugu kurushaho bikabatera no kurushaho kugikorera.

Iki gitekerezo cyahuriweho na benshi, cyanagarutsweho na Safari Simeon ndetse na Kaberuka Fred bo mu murenge wa Mukamira, aho bavuga ko nyuma yo kwigishwa “Ndi Umunyarwanda” basanga ari gahunda nziza imenyesha urubyiruko uko rwakagombye kwifata.

Abinyujije kuri Twitter, Denyse Umuhoza yanditse ubutumwa abwira Perezida Kagame ikimuri ku mutima.
Abinyujije kuri Twitter, Denyse Umuhoza yanditse ubutumwa abwira Perezida Kagame ikimuri ku mutima.

Yongeraho ko nk’uko mu gihe cya Jenoside urubyiruko rumwe na rumwe rwakoreshejwe mu gukora Jenoside bitewe n’imbaraga rwari rufite, urw’iki gihe rusabwa guharanira gukoresha imbaraga rufite mu gukunda no kubaka igihugu rugaharanira icyo aricyo cyose cyatuma gitera imbere.

Ibindi bitekerezo byagarutsweho harimo gahunda y’itorero ry’igihugu n’urugerero. Ndumugabo Maurice avuga ko gahunda y’itorero ry’igihugu ari gahunda yatumye urubyiruko rubasha gusobanurirwa neza amateka nyakuri yaranze u Rwanda.

Intore ziri ku rugerero mu karere ka Nyabihu zanditse ubutumwa zageneye Perezida Kagame.
Intore ziri ku rugerero mu karere ka Nyabihu zanditse ubutumwa zageneye Perezida Kagame.

Ibyo ngo byatumye babasha kumenya aho bava b’iyo bajya, binabatera kurushaho gukunda igihugu no kumenya ko Abanyarwanda ari umwe. Kuri we binyuze mu itorero, yanahigiye cyane kwamagana yivuye inyuma icyo aricyo cyose cyabiba amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa kikaba cyasubiza u Rwanda inyuma.

Kubera ko umuriro wabuze mu bice bimwe by’akarere ka Nyabihu mbere ya saa sita na nyuma yaho gato, bamwe mu ntore twasanze bicaye bategereje ko umuriro ugaruka ngo babashe kujya ku mashini boherereze ubutumwa bwabo Perezida, bari bagerageje kwandika ibitekerezo byabo ku mpapuro.

Uretse gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bashima cyane, benshi bagarukaga kuri gahunda y’urugerero yashyizweho ituma urubyiruko rukora ibikorwa bibasha kubaka igihugu. Banagarutse kandi kuri gahunda ya Girinka yafashije Abanyarwanda benshi kubona amatungo, kurwanya imirire mibi no kwikura mu bukene.

Urubyiruko ruri ku rugerero bategereje ko umuriro uza ngo bohereze ubutumwa bwabo bushimira Perezida Kagame.
Urubyiruko ruri ku rugerero bategereje ko umuriro uza ngo bohereze ubutumwa bwabo bushimira Perezida Kagame.

Bagarutse kandi ku materasi ndinganire yakozwe akarwanya isuri muri Nyabihu ndetse no ku buhinzi bwashyizwe ku murongo bikaba bifitiye akamaro kanini abaturage.

Ikindi cyagarutsweho n’uburyo bagenda begerezwa ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi ku buryo n’aho bakekaga ko bitagera mu buryo bworoshye byahageze. Abandi bakaba bagaruka kuri gahunda y’Agaciro Development Fund nka gahunda nyayo yo kwizamurira igihugu bikozwe n’Abanyarwanda ubwabo badategereje ak’imuhana.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 8 )

nyakubahwa , turagukunda, turakwemera , kandi ntituzatezuka mu gukurikiza imigambi uduha idukangurira ku kwigira no kugira igihugu cyacu indashyikirwa mu ruhanndo mpuzamahanga

castar yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

dukwiye gushimira Imana yaduhaye President wacu

kalisa yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

uwabona aho umuyobozi wacu yadukuye , aho atugejeje naho atuganisha ntiyabura kumushimira. muyobozi wacu komerezaho ntituzagutenguha

gatwa yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Komeza imihigo nyakubahwa ntawutagushima kandi uri urugero rwiza ku banyarwanda n’amahanga!!

kabare yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Uri intwari nyakubahwa ntawutagukurira ubwatsi, ukunda abanyarwanda nta mbereka pee!!

doudou yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Niko bimeze ntawutashimira urwego twegamiye, umutarutwa mu kubaka igihugu!! Imana izakutubere hafi kugeza ku iherezo ryawe!!

turatsinze yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ntawutashima Nyakubahwa perezida wa Repubulika , kubikorwa bye by’indashyikirwa yatugejejeho nanjye n’uko ntarahugukaariko nzamushimira kandi Imana izamfashe mukore mu ntoki!!

kabarira yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

sha Muzehe uwamushima bwa kwira bugacya rwose, kuko mu myaka makumyabiri tumaze kugera kure byinshi kandi bigaragarira isi yose, naho ndi umunyarwanda yo ni umuti wacu twese kandi n’aakabando k’ubumwe , gusenyera umugozi umwe, iterambere rirambye rizira umwiryane, Muzehe Kagame Paul natcyo namunganya.

majyambere yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka