Nyabihu: Ingo zirenga 5,300 zahawe amashanyarazi mu mwaka wa 2021/2022

Mu mwaka w’ingengo y’imali wa 2021/2022, ingo zirenga 2638 zo muri aka Karere zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izisaga 2750 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibi byatumye umubare w’ingo zifite amashanyarazi muri aka Karere wiyongera ugera kuri 62%.

Sitasiyo nshya y'amashanyarazi iherutse kuzura i Nyabihu
Sitasiyo nshya y’amashanyarazi iherutse kuzura i Nyabihu

Akarere ka Nyabihu kari mu turere dukataje mu iterambere ndetse kakaba karangwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byinshi ku buryo nta washidikanya ko ari kamwe mu twohereza umusaruro mwinshi hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ibikorwaremezo byinshi by’amashanyarazi bigenda byubakwamo mu rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi no kuyongerera imbaraga. Mu minsi ishize, hujujwe sitasiyo y’amashanyarazi izafasha mu kongera imbaraga z’amashanyarazi muri aka Karere ndetse no mu turere tugakikije.

Akarere ka Nyabihu kandi karangwamo ingomero zitandukanye zibyara amashanyarazi akoherezwa hirya no hino mu gihugu. Muri zo harimo urwa Giciye ya 1, iya 2 ndetse n’iya gatatu zitanga amashanyarazi.

Ingo zigera kuri 62% muri Nyabihu zifite amashanyarazi
Ingo zigera kuri 62% muri Nyabihu zifite amashanyarazi

Bwana Martin Mutsindashyaka, Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Nyabihu, avuga ko mu gukwirakwiza amashanyarazi banazirikanye abatuye hafi y’ingomero ziri muri aka Karere kugira ngo nabo babone amashanyarazi atabanyuze hejuru ajya ahandi.

Yagize ati: “Gahunda dufite ni ukugeza amashanyarazi kuri bose. Ariko ku ikubitiro twanazirikanye abaturiye ingomero ziri muri aka Karere, babonaga insinga zibaca hejuru zijyana amashanyarazi ahandi. Nabo bagomba kumva ibyiza by’amashanyarazi aturuka aho batuye. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imali twayagejeje ku ngo nyinshi zegereye ingomero za Giciye, ubu baracana kandi barishimye, batangiye no kuyakoresha ibikorwa bibyara inyungu.

Avuga kandi ko kubera ubuhaname bw’imisozi iri muri aka Karere, abatuye ahataragera imiyoboro nabo bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku kiguzi gito kuko Leta itangamo nkunganire.

Urugomero rwa Giciye ya II rutanga Megawati 4 rukikijwe n'ingo nyinshi zahawe amashanyarazi
Urugomero rwa Giciye ya II rutanga Megawati 4 rukikijwe n’ingo nyinshi zahawe amashanyarazi

Ati : “Abatuye ahagenewe gukwirakwizwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bagenerwa nkunganire iborohereza ikiguzi cy’ibikoresho byayo. Ibi rero byatumye umubare w’abayahabwa nawo wiyongera, tubasha kuyageza ku basaga 2750, batandukana n’umwijima wa nijoro ndetse n’akatadowa. Intego ni uko nta muturage n’umwe ucikanwa n’amahirwe yo kubona amashanyarazi.”

Abagejejweho amashanyarazi barishimye

Nkurunziza Theogene, ni umusore wiga mu mashuri yisumbuye. Twamusanze avuye gukora ibiraka by’ubwubatsi kuko ari mu biruhuko, atubwira ibyiza yabonye iwabo mu Murenge wa Rurembo, Akagari ka Rwanda mu mudugudu wa Rugote, kuva hagezwa amashanyarazi.

Yagize ati: “Ino aha imidugudu myinshi yo muri aka Kagari yabonye amashanyarazi hatera imbere. Ubu hari abasudira ibikoresho bitandukanye ku buryo tutagikora ingendo tujya kubishaka. Hari n’ishuri ryahawe amashanyarazi, abana bariga neza kandi banakoresha mudasobwa. Nkanjye ubwanjye, iyo nshatse gukoresha mudasobwa ntibingora kuko umuriro uba uhari. Mbese ni iterambere”.

Ingo zikikije urugomero rwa Giciye I zahawe amashanyarazi
Ingo zikikije urugomero rwa Giciye I zahawe amashanyarazi

Niyibizi Jean Marie Vianney, atuye mu mudugudu wa Kidandari, Akagari ka Mutanda mu Murenge wa Shyira. Avuga ko amashanyarazi yamufashije mu mirimo ye yo kogosha kandi ko umusaruro akuramo umutunze we n’umuryango we.

Yagize ati: “Mbere twari mu kizima tubabazwa rwose no kubona amashanyarazi atunyura hejuru aturutse iwacu akajya ahandi. Ubungubu turacana, abantu bakarira ahabona. Nk’ubu nta rusyo twagiraga inaha, ariko ubu insyo zarabonetse abantu babetesha (bashesha) hafi, mu gihe bakoraga ibirometero nka bibiri cyangwa bitatu bajya gushaka agafu k’igikoma. Nkanjye ndogosha, nkabona udufaranga nanjye nkabasha kwiteza imbere”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 73% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Gasore Mateso yatangiye umwuga wo kogosha akimara kubona amashanyarazi
Gasore Mateso yatangiye umwuga wo kogosha akimara kubona amashanyarazi
Udusantere twegereye urugomero rwa Giciye twagejejwemo amashanyarazi
Udusantere twegereye urugomero rwa Giciye twagejejwemo amashanyarazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka