Nyabihu: Ikamyo yakoze impanuka ariko ntawe yahitanye
Ikamyo yo mu bwoko bwa ACTROS Mercedes Benz ifite purake RAB 031 I yakoze impanuka mu ma saa cyenda n’igice za mu gitondo tariki 02/05/2012 mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Iyi modoka yavaga Rubavu yerekeza i Kigali yari itwaye amakaziye 2048 arimo amacupa ya fanta arimo ubusa nk’uko umushoferi w’iyi modoka Ntirenganya Erneste yabidutangarije kuri telefoni,ubwo yari ari kwa muganga.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa muri ako gace ku buryo umuhanda wari urimo amazi menshi cyane n’ibyondo.
Kubera amazi menshi yari ari mu muhanda, umushoferi yagerageje gufata feri ziranga akomeza kuzifata yumva zahindutse ubusa niko kumanuka yirwanaho arayikata ngo itabagusha mu biti cyangwa mu gace ko hepfo aho yaganaga kuko hari habi, nuko ihita ihindukira ireba iyo yavaga; nk’uko byatangajwe na kigingi w’iyi modoka.

Mutezimana avuga ko iyo batagira amahirwe ngo iyo kamyo ihindukire yari kubakubita ku biti biri iruhande rw’umuhanda ku ruhande rw’iburyo umanuka ku buryo ngo nta mahirwe bari kugira yo kubaho.
Uretse shoferi w’imodoka wakomeretse mu mutwe nabwo bidakabije cyane nta kindi kintu gikomeye babaye. Amacupa n’amakaziye menshi iyi modoka yari itwaye nibyo byamenaguritse n’imodoka ivamo ikirahure cy’imbere “paraburize” ari naho baciye bavamo.
Mbere y’uko ubutabazi bwa Polisi buhagera, hari amwe mu macupa n’amakaziye yibwe ariko ataramenyekana umubare. Ubu aho iyo modoka yakoreye impanuka hacungiwe umutekano na Polisi kugira ngo hatagira icyongera kwibwa cyangwa se izindi modoka zahakorera impanuka.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|