Nyabihu: Imbuto ku isonga mu kurwanya imirire mibi

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa nikomeza gushyirwamo imbaraga, umusaruro wazo uzarushaho kwiyongera babashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara cyane cyane mu bana.

Baravuga ibi nyuma y’uko mu Mirenge itandukanye y’aka Karere hatangiye guterwa ingemwe z’ibiti by’imbuto zirimo ibya Marakuja, Ibinyomoro ndetse na Avoka ku buso bwagutse buhujehwo ubutaka.

Ku buso bwa Ha 1,5 bw’ubutaka buri mu Kagari ka Guriro haherukaga guterwa ingemwe 1000 z’ibiti bya Marakuja, aho abaturage bazibona nk’igisubizo ku kwihaza mu ntungamubiri zigira uruhare mu kurinda indwara.

Imanizabayo Vincent ati: “Wasangaga duhugira ku bindi bihingwa ariko byagera ku mbuto ugasanga tuzirya ziduhenze kuko ziba zaturutse mu bindi bice bya kure. Urebye ibiti nk’ibi bitanga imbuto ziribwa twari tubikeneye by’umwihariko nk’inyunganizi mu kurwanya imirire mibi. Twiteguye kubibungabunga tubifata neza ngo umusaruro wazo uzaboneke ari mwinshi twihaze tunasagurire amasoko”.

Ha zisaga 30, z’ubutaka bwo mu gace k’imisozi miremire yo mu Mirenge ya Rurembo, Jomba na Muringa hateganywa guterwa ingemwe z’imbuto harimo ibihumbi 135 z’Ibinyomoro, ingemwe ibihumbi 27 z’amatunda ya marakuja n’ingemwe 2500 za avoka.

Abaturage bishyira hamwe mu matsinda ku bushake babagafashwa mu buryo bwo gutera izi mbuto ku butaka buhuje, kandi ntibibabuza kuzivanga n’ibindi bihingwa basanzwe bahinga, kandi nko ku binyomoro na marakuja, umusaruro ngo utangira kuboneka nibura mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe ziba zaterewe.

Umukozi ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere ka Nyabihu, Jean Paul Nkubito agira ati: “Tubanza kubahugura mu buryo ki ziterwamo, indwara zishobora kuzibasira n’uko zakwirindwa; mbese bakagira amakuru yuzuye bagenderaho bazikurikirana kugeza zikuze no kuzisarura”.

“Mfatiye nk’urugero rw’aho abahinzi batangiye kubona umusaruro mu Murenge wa Jenda, barasarura amagana y’ibiro by’imbuto bakihaza mu ngo bakanagurishaho ku masoko amafaranga avuyemo bakaba bayifashisha mu bindi. Inyungu y’imbuto ntizigarukira ku kwihaza mu mirire n’ubukungu gusa, kuko bigira uruhare no mu gufata neza ubutaka mu rwego rwo kurwanya isuri duhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Ni gahunda Akarere karimo gukora gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako bibanda ku bikorwa bifita aho bihuriye no kwita ku bidukikije.

Akarere ka Nyabihu Kari mu Turere 5 two mu gihugu tugaragaramo umubare munini twugarijwe n’ingaruka z’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AHANDI BARATEGANYA IBIBAZAMURA, ARIKO WAGERA MU KARERE KA RUBAVU MU MUDUGUDU WISWE UW’ICYITEGEREREZO MUHIRA-RUGERERO, ABAHATUJWE BARARIRIRA MU MYOTSI, BAHRUTSE BAHABWA AMAZU N’IBIKORESHYO BY’IBANZE, BEREKWA INKOKO N’IBIRARO NGO BURI MURYANGO UFITE MO INKOKO 55, N’IMITABO3 YO GUHINGAMO, ARIKO IBIVA MU NKOKO NTIBAZI AHO BIJYA AMAFUMBIRE FUSO ZIRATUNDA, IMBOGA ZA DAIHATSU, IBYO BYOSE NTIBAZI IYO BIJYA, ABAGERWABIKORWA BARABAZA, UWITWA RURANGWA EULADE BITA PASTEUR AKABACECEKESHYA ABABWIRA KU MUGARAGARO NGO URUSAKU RW’IBIKERI NTIRUBUZA INKA GUSHOKA, AKONGERA NGO NTAZABUZA IMBWA KUMOKA, NONE BAMUFATANYE FACTURE MPIMBANO Y’IBYO ABESHYA NGO YAGUZE NONE BATANGIYE GUTERA ABATURAGE UBWOBA, ABATURAGE BAMAZE KURAMBIRWA KURIBWA IBYO BAHAWE NA PREZIDA WA REPUBLIKA

Tindo yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka