Nyabihu: Habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, mu muhanda Musanze-Rubavu, aho imodoka ebyiri harimo itwara abagenzi zagonganye, ku bw’amahirwe abari bazirimo bakarokoka ndetse nta n’uwakomeretse.
Iyo mponuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024, aho imodoka ya Coaster ya Agence ya Colombe yerekezaga i Rubavu, yashatse kunyura ku ikamyo yari imbere yayo, ibura feri igonga Prado yerekezaga i Musanze.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude abitangarije Kigali Today.
Ati "Coaster yabuze feri ubwo yari iri mu mukono utari uwayo ishaka kunyura ku ikamyo yari imbere yayo, igonga imodoka ya Prado yerekezaga i Musanze, ku bw’amahirwe ntawe iyo mpanuka yahitanye nta n’uwakomeretse, Polisi yahise ihagera".
Ohereza igitekerezo
|