Nyabihu: Diaspora Nyarwanda yo mu Budage irimo kubaka ‘Maternité’

Mu gihe imirimo yo kubaka inzu ababyeyi babyariramo (Maternité), ku Kigo nderabuzima cya Rurembo mu Karere ka Nyabihu irimo kugana ku musozo, abiganjemo abagore bahakenera servisi, baravuga ko imvune baterwaga no kubyarira kure, vuba aha zizaba zabaye amateka.

Maternité irimo kubakwa muri Kamena 2023 izaba yatangiye gukorerwamo
Maternité irimo kubakwa muri Kamena 2023 izaba yatangiye gukorerwamo

Iyi Maternité iri kubakwa n’abagize Diaspora Nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage, bagamije kwegereza abaturage serivisi zishingiye ku bubyaza hafi yabo, mu kurushaho kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ababyeyi Kigali Today yasanze kuri iki kigo nderabuzima, bagaruka ku ngorane baterwaga n’ubutoya bw’icyumba bacyirirwamo, mu gihe babyaye kandi gishaje.

Mukangwije Béatrice yagize ati “Aka kumba kamwe konyine karimo ibitanda bitatu, niko kacyirirwamo ababa bategereje kubyara ndetse n’ababa bamaze kubyara. Usanga tukabyiganiramo, abandi bacurikiranye ku bitanda, umuntu atabona n’aho gukandagira cyangwa aho ahumekera”.

Ati “Haba ubwo abaganga bibarenga, bikaba ngombwa ko bamwe babimurira mu kindi cyumba kigenewe abarwaye izindi ndwara, ku buryo tunatekereza ko byashyira mu kaga ubuzima bw’impinja zihavukira, bitewe n’uburyo abantu baba bavangavanze”.

Imirimo irimo gukorwa ni iyo gutera amarangi no gushyiramo amakaro
Imirimo irimo gukorwa ni iyo gutera amarangi no gushyiramo amakaro

Umubyeyi witwa Abemeranye yungamo ati “Hari n’abaza kubyarira ahangaha, byaba ngombwa ko ambilanse ibajyana kubyarira ku bitaro byisumbuyeho bya Kabaya, bakagerayo ntibabashe kubona ababagemurira cyangwa ababarwaza, bitewe n’uko ari ahantu kure bisaba gutega moto yishyurwa amafaranga ibihumbi bitandatu. Iyi maternité nshya barimo kutwubakira ahangaha yari ikenewe cyane, kugira ngo idukure mu bwigunge tubyarire ahisanzuye heza kandi hajyanye n’igihe”.

Imirimo yo kuyubaka igeze ku kigero cya 85%, aho inyubako zirimo guterwa amarangi no gushyirwamo amakaro. Biteganyijwe ko muri Kamena 2023, izaba yatangiye gutanga serivisi.

Abanyarwanda baba mu Budage, batekereje uyu mushinga wo kuyubaka no kuyishyiramo ibikoresho byose nkenerwa bizajya byifashishwa mu kubyaza abagore, bagamije kunganira Igihugu muri gahunda yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana; umushinga ukazatwara miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bagana iki kigo nderabuzima bagaragaza ko maternité yari ikenewe cyane
Abaturage bagana iki kigo nderabuzima bagaragaza ko maternité yari ikenewe cyane

Kalimba Banga Claude, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, agira ati “Ukubangamirwa n’ubutoya bw’aho ababyeyi bakirirwa baje kubyara kuri iki kigo nderabuzima, bujyana n’ibikoresho byari bicyeya kandi bitajyanye n’igihe. Ibi bikaba byagiraga uruhare rukomeye mu guca bamwe intege, bikabaviramo no kubyarira mu ngo. Ubu rero dutekereza ko iyi maternité ije kuba igisubizo kuri serivisi zihabwa abagore no korohereza abafite ububyaza mu nshingano zabo”.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rurembo, Kayihura Faustin, avuga ko ubukangurambaga bushishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga, buzarushaho kumvikana babikesha iyi maternité nshya.

Mu kurushaho kumvikanisha akamaro kayo, abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Rurembo banahawe amahugurwa y’iminsi itanu, abongerera ubumenyi bwo gukangurira abaturage ibyiza byo kubyarira kwa muganga.

Iyi maternité igiye kuzura, yiyongera ku zindi ebyiri ziheruka kubakwa harimo iri ku kigo nderabuzima cya Nyakigezi n’iyubatswe kuri Peste de santé ya Jaba, kuri ubu zanatangiye gukora.

Ababaga bategereje kubyara n'ababyaye bagiraga icyumba kimwe kibagenewe gitoya kitajyanye n'igihe
Ababaga bategereje kubyara n’ababyaye bagiraga icyumba kimwe kibagenewe gitoya kitajyanye n’igihe

Uretse ubuzima, Abanyarwanda bo muri Diaspora yo mu Budage bagira uruhare mu yindi mishinga harimo n’igamije guteza imbere Uburezi, aho bubatse ibyumba by’amashuri bikabakaba 30 mu Karere ka Nyabihu, birimo ibyubatswe kuri Centre Scolaire Nyarubara, GS Ruhehe no kuri GS Nanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri turashimira byimazeyo abo banyarwanda baba mu budage kubwibyo bikorwa byose bagenda bakora ngashimira cyane byimazeyo uko badutekerejeho nkabaturage dukenera service za materinite kuri centre de Sante ya Rurembo bizadufasha cyane kubona service nziza( ndabyibuka umudamu wanjye yagiye kuhabyarira bahurira mucyumba Ari 2 bombi Kandi igihe cyokubyara kigeze ubwo uwo ibise bibaye byinshi akaba ariwe buriza igitanda undi bakamushirura materia Hasi mwicyo cyumba kimwe bakabasimburanya muribwo buryo mubyukuri ntako abaganga babaga batagize ariko ukabona umwanya ntabwo uhagije aruburyo bwokwiyeranja) kuruburero nkaba mbona ibyo bibazo byose tubisezeyeho nkaba nsoza ngura nti Urwanda ruzubakwa namaboko yabana barwo.

Jean Pierre nzabagerageza yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka