Nyabihu: Batashye Sitasiyo nshya y’amashanyarazi izongera imbaraga z’akwirakwizwa mu Majyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Madamu Patricie Uwase, yatashye ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Nyabihu (110/30kV) ndetse n’umuyoboro w’amashanyarazi (110kV) uyihuza n’urugomero rwa Mukungwa ya mbere ruherereye mu Karere ka Musanze. Intego y’uyu mushinga ikaba ari ukuvugurura no kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice by’Intara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’igice gito cy’Intara y’Amajyepfo.

Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwa Megawati 40 hamwe n’umuyoboro wa Mukungwa-Nyabihu bizagabanya cyane icikagurika ry’amashanyarazi ndetse n’ihindagurika ry’ingano yayo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga, kuko yagabanyije uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi wagezaga amashanyarazi muri utu turere twose uturutse kuri sitasiyo ya “Camp-Belge” i Musanze ku ntera ya kilometero zisaga 700.

Uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatezaga ibibazo birimo icikagurika rya hato na hato ry’amashanyarazi ryagiraga ingaruka ku bafatabuguzi baherereye mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga, bikanatinza imirimo yo gushakisha aho ikibazo cyabereye bityo n’igihe umuriro ubuze ntugaruke vuba. Na none kandi, hari ingomero nto eshatu zibyara amashanyarazi zayoherezaga muri uyu muyoboro, bikarushaho kubangamira imikoreshereze y’uyu muyoboro.

Uyu mushinga watumye umuyoboro wa Gisenyi ugabanywamo indi miyoboro ine ari yo Camp-Belge, Giciye, Rubavu na Ngororero. Ibi byongereye imbaraga z’amashanyarazi akwirakwizwa muri kariya gace ndetse bigabanya gucikagurika kwa hato na hato kw’amashanyarazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase yashimye uyu mushinga avuga ko ukubiye mu ngamba za Leta zo kongera ingano y’amashanyarazi hose kugira ngo ahaze abayakeneye ndetse ajyane n’iterambere Igihugu kigezeho.

Yagize ati: “Mu ntego zacu zo kugeza amashanyarazi ku Baturarwanda 100% bitarenze umwaka wa 2024, turanashyira imbaraga mu kuyongerera ubuziranenge ku buryo agera hose yizewe adacikagurika, cyane cyane mu bice birimo ibikorwa bibyara umusaruro, kuko ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu. Iyi sitasiyo rero, izongera amashanyarazi akwirakwizwa muri aka gace, ndetse n’inganda ziri mu aka gace ziyabone ahagije uko ziyakeneye. Aka gace kandi kagira umusaruro mwinshi w’amata, bityo amakusanyirizo y’amata ahari ndetse n’andi azubakwa azaba afite amashanyarazi ahagije”.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Ron Weiss yavuze ko uyu mushinga uje ukenewe kuko mbere REG yagorwaga no kubura k’umuriro kwa buri kanya muri kariya gace.

Basobanuriwe uko iyi sitasiyo y'amashanyarazi ikora
Basobanuriwe uko iyi sitasiyo y’amashanyarazi ikora

Ati : “Uyu mushinga watumye amashanyarazi yo muri aka gace atongera gucikagurika ndetse ubu rwose akwirakwizwa muri aka gace yizewe kandi afite imbaraga zihagije. Twabashije kugabanya cyane umubare w’inshuro umuriro ubura ndetse n’igihe bimara kugira ngo ugaruke, ubu rwose amashanyarazi yo muri aka gace arizewe kandi afite imbaraga zihagije. Imiyoboro yacu ubu imeze neza kandi irakora neza, ubu rwose dufite ubushobozi bwo guhaza inganda ziri muri aka gace ndetse n’ibindi bikorwa bikenera umuriro mwinshi, byaba ibihari ubu n’ibindi bizaza mu gihe kiri imbere.

Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu yashyizeho gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose 100% bitarenze umwaka wa 2024. Ubu ingo zifite amashanyarazi zisaga 71.92%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka