Nyabihu: Bashyikirijwe umuyoboro w’amazi meza batandukana no kuvoma ibirohwa

Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bizeye gukora ibishoboka ngo bace ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda, babikesha umuyoboro w’amazi meza bubakiwe.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai (hagati) ashyikiriza Akarere ka Nyabihu umuyoboro w'amazi meza
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai (hagati) ashyikiriza Akarere ka Nyabihu umuyoboro w’amazi meza

Uwo muyoboro w’amazi ureshya na Km 4,370 wubatswe mu Kagari ka Rega, ku nkunga ya Ambasade y’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, aho witezweho gufasha by’umwihariko abatuye mu Midugudu ya Kinamba, Nyagafumberi na Kabaya.

Niwemugeni Oliva ni umwe mu batuye muri ako gace, wemeza ko bagorwaga no kubona amazi meza, bigatuma bavoma ay’ibirohwa yabateraga guhora barwaye cyangwa barwaje indwara ziterwa n’umwanda.

Yagize ati “Twavomaga amazi y’umugezi munini utemba wa Mizingo, hakaba igihe tuyadashye, tugasanga yivanze n’imisundwe, ibyatsi n’indi myanda itandukanye ituruka mu ngo z’abaturage cyangwa ku matungo. Twayanywaga yanduye, tukayatekesha ari na ko tuyifashisha mu yindi mirimo yose yo mu rugo, kubera kubura uko tugira”.

Ati “Byaduteraga guhora ku gasambi turwaye cyangwa turwaje indwara z’inzoka, ntitubone uko dukora, abana bakabura uko biga kubera kuzahazwa na za amibe n’izindi ndwara. None kuba tubonye aya mazi meza kandi atwegereye hafi yacu, bigiye kuturuhura ako kaga kari katwugarije”.

Umuyoboro w'amazi abaturage bashyikirijwe ugiye kubarinda ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma ibirohwa
Umuyoboro w’amazi abaturage bashyikirijwe ugiye kubarinda ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma ibirohwa

Undi muturage witwa Niyigena Marie, avuga ko batazongera guhendwa n’amazi meza babonaga nabwo bibasabye gukora ingendo ndende.

Yagize ati “Twajyaga kuvoma ku masoko ya kure mu misozi, tugakora urugendo rw’amasaha asaga abiri n’amaguru. N’uwaterezaga igare ngo rimuvomere, ijerekani imwe yamutwaraga amafaranga ari hagati y’150 na 200. Ubu aya mazi meza duhawe aratwegereye cyane. Bamwe amavomo yubatswe no mu mbuga zabo, abandi barakora akagendo katarenga iminota itatu kandi bakishyura amafaranga atarenga 10 ku ijerekani imwe. Iki ni igitego cy’umwaka wa 2021 twishimiye ko dutsinze, tubifashijwemo n’Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame, udahwema kubanira neza ibindi bihugu, no gufatanya nabyo kutugezaho ibikorwa remezo bidufitiye akamaro nk’ibingibi”.

Mu gikorwa cyo gushyikiriza ku mugaragaro abaturage uyu muyoboro w’amazi, cyabaye kuwa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashimangiye ko igihugu cye, gishyigikiye kandi kikagira ubushake mu bufatanye n’u Rwanda mu kongera imishinga iteza imbere abaturage.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, bifitanye imikoranire ya hafi n’u Buyapani, kandi kigaragaza ubushake bufatika mu gushyikira imishinga iteza imbere abaturage, no kuyishyira mu bikorwa. Tubibonamo urugero rwiza ibindi bihugu byakwigiraho.

Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda yanatanze za kandagirukarabe mu rwego rwo kunganira abaturage kunoza isuku
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yanatanze za kandagirukarabe mu rwego rwo kunganira abaturage kunoza isuku

Hari imishinga myinshi dukomeje gukorana na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ihabarizwa, kugira ngo duhaze ibyifuzo by’ibanze by’abaturage.

Ati “Ikigambiriwe ni uko ubucuruzi burushaho gutezwa imbere ndetse n’umubare munini w’abaturage bakahabonera uburyo bwo guhanga akazi. Turanateganya ko mu gihe kiri imbere, hazagenda havuka n’indi myinshi. Kimwe n’uyunguyu wo gushyikiriza abaturage aya mazi meza, na wo tuwufata nk’ingirakamaro cyane ku mibereho y’abazawubyaza umusaruro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amazi bahawe no kuyabungabunga kugira ngo azarambe.

Yagize ati “Ubuzima butagira amazi meza busa n’aho buba budahari. Uyu munsi rero kuba abaturage bayabonye, ni igisobanuro cy’uko babonye ubuzima bwisumbuye ku bwo bari bafite. Akaba ariyo mpamvu ari ingenzi kuyabyaza umusaruro bayakoresha neza, kandi kuyarinda kwangirika, bakaba ari byo bashyira imbere, by’umwihariko babungabunga ibikorwa remezo, kugira ngo bitangirika, bikomeze koko bikoreshwe icyo byagenewe, mu hazaza tuzagende tubona intambwe nziza abaturage bateye babikesha aya mazi meza bahawe”.

Akarere ka Nyabihu kuri ubu kari ku kigero cya 63% mu kwegereza abaturage amazi meza. Habanabakize avuga ko n’ubwo umubare w’abafite amazi meza ukiri hasi, ngo mu mishinga Akarere gateganya gushyira mu bikorwa buri mwaka, imishinga yo kwegereza abaturage amazi mezi na yo idasigara inyuma; bityo ko mu myaka iri imbere abatuye aka Karere bazaba bihagije ku kugira amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka