Nyabihu: Basanze umugabo mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye
Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Gervais, ufite imyaka 47 y’amavuko, bamusanze mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye.
Mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 18 Nzeri 2024, abaturage batunguwe no gusanga uwo mugabo aziritse umugozi mu ijosi, amanitse mu giti cyo mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Bisukiro, Akagari ka Gihorwe mu Murenge wa Kabatwa Akarere ka Nyabihu.
Uwamugezeho bwa mbere, warimo anyura mu gahanda kari hafi y’agashyamba uwo mugabo yari amanitsemo, yamusanze aziritse umugozi w’umukara mu ijosi anagana mu giti, ariko bigaragara ko atikwije igice cyo hasi (yambaye ubusa). Mu kugerageza guhisha ubwambure bwe, yahise amukenyeza umufuka yari ajyanye kwahiriramo, maze bihutira gutabaza inzego zibishinzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Kampire Georgette yagize ati: “Umusore wahatambukaga akimubona yahise atabaza, turahagera dusanga aziritse akagozi mu ijosi ariko utasobanukirwa niba ariwe waba wiyahuye cyangwa niba ari abantu bamwishe barangiza bakamushyira aho ngaho. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri intandaro y’urupfu rwe”.
Yakomeje agira ati, “Twabanje kuyoberwa inkomoke ye ariko ku bw’amahirwe tuza gusanga afite indangamuntu, turakurikirana dusanga yari atuye mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega. Umuryango we twahise tuwumenyesha urahagera, RIB na Polisi na bo bakora akazi kabo”.
Ishyamba uwo mugabo basanze amanitsemo, riri hafi y’inzira nyabagendwa ijya mu byerekezo bihuza Imirenge ya Kabatwa, Bigogwe, Jenda na Mukamira mu Karere ka Nyabihu.
Bivugwa ko uwo mugabo hamwe n’uwo bashakanye babanaga mu makimbirane, ariko Gitifu Kampire we, ngo ntiyabihamya kuko batamuzi neza cyane ko atari n’umuturage waho. Icyakora mu makuru bamenye, ngo ni uko yari asanzwe afite abagore babiri.
Yaboneyeho gukangurira abaturage kutihererana ibibazo no kujya bihutira kubigeza mu nzego z’ubuyobozi, kuko icyo zibereyeho ari ugufatanya na bo kubishakira ibisubizo.
Ati: “Iyo amakimbirane ari mu muryango cyangwa hari abantu bafitanye ibibazo, si byiza kubyihererana. Ubuyobozi ntabo butari hafi. Ni byiza ko bajya babwegera ibibazo bafite bikaganirwaho, hakanozwa uburyo byakemukamo aho kugira ngo bigere ku rwego rwo kwiyahura”.
Mu masaha ya nijoro, nibwo umurambo wahavanwe ujyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe ngo ukorerwe isuzumwa dore ko hasanzwe hanakorera abaganga babifite mu nshingano.
Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo RBC zigaragaza ko umuntu ajya kugera ku rwego rwo kwiyahura yarabiteguye igihe kirekire kandi bikabanzirizwa no kugaragaza ibimenyetso birimo kugira agahinda gakabije, karangwa no kwiheba cyane, uburakari, umujinya, ubwigunge, kudasinzira no kumva atagishaka kubaho binajyana no guhora arwaye umutwe, umugongo n’umunaniro ukabije.
Nyamara ngo no kubikumira birashoboka mu gihe umuntu ku giti cye cyangwa ababana na we baba babigizemo uruhare.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze ku makuru mutugezaho.
Arko nasabaga imiryango ishinzwe imibereho y’ingo ko yahagurukira gukorera assessment ibibazo bibera mu ngo Ari naho akenshi haturuka intandaro yo kwivutsa ubuzima kw’abantu.
Yego koko abantu horya no hino ku isi bitari iwacu mu Rwanda gusa bakomeje kugenda biyahura, arko biterwa ahanini n imibanira y’abantu mu miryango imwe n’imwe itameze neza.
Mugire amahoro, Imana idutabare twe abakiriho.