Nyabihu: Barishimira amagare maremare bakoresha mu bwikorezi bise Limuzini

Abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare (abanyonzi) mu Murenge wa Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu, no mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, barishimira amagare adasanzwe bakoresha uwo mwuga, aho bemeza ko abafasha gukorera amafaranga menshi mu gihe gito.

Limuzini ni igare ripakira imizigo n'abantu
Limuzini ni igare ripakira imizigo n’abantu

Ayo magare yemerewe gutwara abagenzi babiri cyangwa umugenzi n’umuzigo we afite uburebure bwa metero ebyiri, aho intebe y’inyuma ireshya na metero, akagira n’uburyo buyorohereza kugenda ahazamuka bahetse.

Bavuga ko ayo magare ataboneka ku isoko ry’u Rwanda, ngo yaje ari impano Abanyamerika bazaniye abahinzi ba kawa, mu rwego rwo kuborohereza gutunda umusaruro mwinshi mu gihe gito bawujyana ku ruganda, abo baturage bagenda bayagurisha abafite ubushobozi, ibyari ugutunda kawa bivamo gutwara abantu n’imizigo.

Bamwe mu rubyiruko rukoresha ayo magare, bavuga ko abafitiye akamaro, ngo hari ubwo ku munsi bakorera ibihumbi bitatu, mu gihe ufite igare risanzwe akorera igihumbi na magana atanu. Icyakora ngo inyungu igenda igabanuka kubera ko abamaze kugura ayo magare ari benshi cyane.

Urwo rubyiruko kandi ruvuga ko, gukoresha ayo magare byakuye bamwe mu ngeso mbi z’uburembetsi no kunywa ibiyobyabwenge baterwaga no kubura umurimo, ubu bakaba batunze imiryango yabo.

Umwe muri bo witwa Niyitegeka Olivier yagize ati “Njye ukoresha iri gare ntandukanye n’abandi banyonzi bakoresha asanzwe, nk’ubu ku munsi iyo nakoreye ibihumbi bitatu, ufite ugare risanzwe aba yakoreye igihumbi na magana atanu, murumva rero ko afite akamaro, mbere twirirwaga tuzerera bamwe bakishora mu biyobyabwenge, ariko ubu byarahagaze ni twe dutunze imiryango, gusa amafaranga twinjiza ku munsi agenda agabanuka kuko tumaze kuba benshi kandi abagenzi ari bake”.

Undi witwa Manirakiza Eric, ati “Iyi Limuzini yanjye iramfasha igatuma nkorera amafaranga menshi kuko nemerewe guheka abagenzi babiri, ubu muri karitsiye ntuyemo ndiyubashye nta wansuzugura cyangwa ngo mbe nashukwa n’ibyatuma njya mu ngeso mbi”.

Ndizeye Modeste ukoresha igare rito, ati “Icyiza cya Limuzini, ni uko ipakira babiri, yagera ku mugenzi ufite imizigo akamushyiranaho n’imizigo ye amafaranga akiyongera, naho aka kanjye sinarenza umugenzi umwe, ndakorera 1000, undi yakoreye 3000, nk’ubu nta bushobozi nabona bwo kugura Limuzini rirahenze, udafite ibihumbi 300 ntiwaribona”.

Riheka imizigo inyuranye
Riheka imizigo inyuranye

Abagenzi bavuga ko bashimira uruhare runini rw’ayo magare mu kazi kabo ka buri munsi, aho rifasha mu ngendo zinyuranye cyane cyane abagendana imizigo.

Umugenzi witwa Nizeyumukiza Makurata yagize ati “Aya magare aradufasha cyane, nk’ubu tuvuye kwa muganga, nari kumwe n’umuvandimwe wanjye tugenda ku igare rimwe, ibi bintu byo kuduheka turi ababyeyi babiri tukagendera hamwe tuganira ni byiza cyane, umugabo iyo ari kumwe n’umugore we bakagenda ku igare rimwe biba akarusho, nk’ubu twishyuye amafaranga 200 turi babiri”.

Uhujenayo Aimable ati “Iri gare ryiswe Limuzini, kubera uburebure bwaryo no gupakira cyane, ubundi ryaje ryitwa Vélo kawa. Aradufasha pe, aheka byinshi ku buryo gutega imodoka bitakiri ngombwa”.

Aba ngo bishyuye amafaranga 200 ari babiri
Aba ngo bishyuye amafaranga 200 ari babiri

Ubuyobozi bw’imirenge ayo magare akoreramo, buremeza ko yagiriye akamaro kanini urubyiruko, aho rwavuye mu bushomeri bwarushoraga mu ngeso mbi, ubu ibibazo by’urugomo bikaba byaragabanutse, urubyiruko rukaba rukomeje ibikorwa biruteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, ati “Aya magare urubyiruko rwayahaye izina rya Limuzini, kubera uburyo apakira byinshi kandi bagakoreraho n’amafaranga, kuko iyo atwaye abantu babiri amafaranga ariyongera, benshi bateye imbere batunze imiryango yabo, bagiye bakora ibikorwa bitandukanye, akakubwira ati naguzemo inka, ati iri gare ryamfashije kubona umurima wo guhinga, naguze ikibanza ndubaka n’ibindi”.

Ryorohereza abajya guhaha mu isoko
Ryorohereza abajya guhaha mu isoko

Arongera ati “Bafite koperative hano nini, irimo urubyiruko rurenga 80 rukora uyu mwuga, kandi ubona bafite ubushobozi bubabeshaho, byarabafashije kuko batabona umwanya wo kujya muri ibyo bintu bidafite akamaro, byaba kunywa ibiyobyabwenge cyanga kuzerera mu mujyi, hano haba hari umusaruro mwinshi w’ibitoki baba bakeneye kugeza mu isoko, haba no gutwara indi mizigo, no gutwara abantu. Twabashishikariza gukora bazigama, banateganyiriza n’izabukuru muri gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo kera nibagera mu zabukuru babone ikibagoboka”.

Limuzini nshyashya, ngo igura amafaranga y’u Rwanda agera mu bihumbi 400, mu gihe iryakoze riboneka ku bihumbi 300.

Aya magare bayitiriye ubwoko bw’imodoka ndende zitwa Limousine zizwiho kuba ziyubashye kandi zikaba zitwara abantu benshi.

Ryorohereza abantu mu ngendo
Ryorohereza abantu mu ngendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka