Nyabihu: Bamwe basanga “Ndi Umunyarwanda” n’umunsi w’Intwari bifitanye isano ikomeye

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu basanga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bamaze iminsi basobanurirwa hamwe n’umunsi w’Intwari wizihizwa buri tariki ya mbere Gashyantare bifitanye isano ikomeye kandi byuzuzanya.

Impamvu ngo ni uko Umunyarwanda mwiza ubyiyumvamo ari nawe wanabasha kwitangira igihugu cye na bagenzi be, aharanira ko uburenganzira bwabo butabangamirwa.

Uwitwa Uwamahoro Esperance avuga ko Umunsi w’Intwari ukwiriye kwibutsa Abanyarwanda Ubunyarwanda bwabo, bagaharanira kwiyumvamo ubutwari no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose ryakurura amacakubiri muri bo.

Yongeraho ko Umunyarwanda nyakuri ariwe witangira bagenzi be, agaharanira ko batavutswa uburenganzira akaba yanabizira nk’uko intwari byazigendekeye.

Ibi bifitanye isano ikomeye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko igamije ko Abanyarwanda bose bakumva ko ari umwe bityo bakarangwa n’ubwo bumwe n’umwiyunge, birinda icyabatandukanya n’icyabasubiza inyuma.

Uwamahoro Esperance asanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'umunsi w'intwari bifite aho bihurira kandi byuzuzanya.
Uwamahoro Esperance asanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’umunsi w’intwari bifite aho bihurira kandi byuzuzanya.

Kuri Esperance, ngo iyo umuntu amaze kwiyumvamo Ubunyarwanda ni na bwo arushaho gukunda igihugu cye na bagenzi be, aharanira iterambere ryacyo ndetse akarwanya yivuye inyuma icyasenya igihugu n’iterambere kimaze kugeraho.

Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturage witwa Blandine uvuga ko Umunsi w’Intwari ubanza kumwibutsa ko ari Umunyarwanda. Ibyo bikamutera kumva ko Abanyarwanda ari bamwe kandi bikamuha n’imbaraga zo gukora ngo aharanire kwigira no kuzamura igihugu cye nk’Umunyarwanda kuko abenegihugu ari nabo bagomba kukizamura.

Ikindi yigira ku ntwari ndetse ahuza na gahunda ya “Ndi Umuyarwanda” ni uko abiyumvagamo Ubunyarwanda ubu bitwa intwari bemeye kwitangira igihugu kugira ngo bahagarike Jenoside yakorerwaga mu Rwanda.

Urwo ngo ni rwo rugero buri Munyarwanda wese ubyiyumvamo yagakwiye guharanira kandi bikamutera kwihatira kugera ku iterambere rye, iry’abandi n’iry’igihugu, kandi agaharanira kubikora n’imbaraga ze zose yirinda icyamutandukanya na bagenzi be. Blandine asanga buri wese yaharanira kuba intwari mu byo akora byose.

Uyu mwaka, Umunsi w’Intwari uzizihirizwa mu midugudu kandi buri muturarwanda wese asabwa kugira ubutwari mu byo akora byose, akarangwa n’umuco mwiza n’Indangagaciro ziranga Umunyarwanda, yimakaza muri we ubumwe n’umwiyunge nk’imwe mu ntego ya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 7 )

ipfundo ry’ubumwe bw’abanyarwanda riri muri ndi umunyarwanda kandi nigera ku ntego igamije uzasanga mu Rwanda amahoro ahinda. nituyihe umwanya rero maze murebe ngo iragera kuri byinshi

catty yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

iyi gahunda ya ndimumunyarwanda yaje ikenewe kandi muzareba aho izagera nubwo hari abari babanje kuyanga bakaitera utwatsi bavuga ko hari ibiyihishe inyuma.

safari yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

iyi gahunda ya ndimumunyarwanda yaje ikenewe kandi muzareba aho izagera nubwo hari abari babanje kuyanga bakaitera utwatsi bavuga ko hari ibiyihishe inyuma.

safari yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Mube maso rwose twimakaze ndi Umunyarwanda..kandi birakwiye cyane ko tubikoirana umurava !

sakindi yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Muravugisha, ukuri rwose ndi umunyarwanda ahubwo bakayishkiye umunsi wayo wihariye!!

muyange yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ntacyo babeshyeho rwose, kuko nibwira ko iyo ubashije kwibohora ukavuga ibyo wakoze ukabisabira imbabazi biba ari ubutwari!!

tigana yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

mbere yuko uba intwari ugomba gusobanukirwa ubunyarwanda kuko intwari zose zacu nuko zitaye cyane kubunyarwanda no guharanira amahoro.

Robert yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka