Nyabihu: Bahamya ko bakomeje kwikura mu bukene kubera gahunda Leta ibagenera

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zitandukanye Leta igenera abatishoboye, zirimo VUP na Girinka Munyarwanda, bo mu Karere ka Nyabihu, baremeza ko zikomeje kugira uruhare rwihuse mu gutuma bakora imishinga, aho bemeza ko buri uko umwaka utashye, bagenda babona impinduka zifatika z’imibereho myiza.

Aborojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bishimira ko yabakuye mu bukene
Aborojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bishimira ko yabakuye mu bukene

Mukagatare Odette, umugore w’imyaka 47, yahawe inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP, bimufasha gutangira ubucuruzi bw’ibinyampeke, yafatanyaga n’ubudozi. Amafaranga yakuragamo, yagendaga akuramo ayo yizigamira, bituma abasha kwigurira ikibanza yubatsemo inzu ubu atuyemo.

Yagize ati “Nari umukene wo ku rwego rukomeye, ntagira aho kuba, ntagira umwambaro, ku buryo n’abo nanyuragaho mu nzira batanzi, bakekaga ko ndi umurwayi wo mu mutwe, biturutse ku kuntu nabaga nsa nabi. Mu mwaka wa 2013 ubwo Leta yatangiraga kujya ingenera amafaranga ibihumbi 18 y’inkunga y’ingoboka, natangiye ubucuruzi bw’ibishyimbo, nkabifatanya no kudoda imyenda, bingeza ku rwego rwo kwigurira ikibanza, mbasha no kucyubakamo iyi nzu ntuyemo”.

Mukagatare agaragariza Umuyobozi Mukuru wa LODA uburyo inkunga y'ingoboka yatumye yiyubakira inzu
Mukagatare agaragariza Umuyobozi Mukuru wa LODA uburyo inkunga y’ingoboka yatumye yiyubakira inzu

Ati “Ubu ibyo turya hafi ya byose ni ibituruka mu mirima itatu nabashije kwigurira. Ari njye n’abana, ntitubura ibyo twambara cyangwa dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, tutarinze kugira uwo tubisabiriza; byose mbikesha inkunga y’ingoboka nakuyemo igishoro”.

Ubu buhamya bwa Mukagatare, bufitanye isano n’ubwa Ndungutse Manasse, wahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda; kuri ubu na we ugaruka ku byiza akesha inka yagabiwe, ikaba imaze kororoka ikabyara eshanu mu bihe bitandukanye, aho yemeza ko zagize uruhare rufatika mu kumurinda ikibazo cy’imirire mibi mu muryango we, kandi zikamufasha kubona ifumbire yifashisha mu buhinzi.

Mu gikorwa cyo kurasa ku ntego, aho abaturage basaga 3000 bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bafashwa muri gahunda zibakura mu bukene, bamuritse ku mugaragaro bimwe mu bikorwa bakomeje kwigezaho, babikesha gahunda ya Girinka Munyarwanda, abahawe inguzanyo za VUP, Inkunga y’ingoboka, abakora imirimo ibahemba bakabasha kwizigamira. Izo gahunda bazubakiyeho, bazibyaza umusaruro, zikabageza ku rwego rwo kwiyubakira cyangwa gusana amazu batuyemo, kwigurira amatungo, amasambu, kurihira abana amashuri n’ibindi, bituma batera intambwe yo kwikura mu bukene.

Claudine Nyinawagaga uyobora LODA avuga ko Leta ikomeza kugenzura uko abaturage biteza imbere
Claudine Nyinawagaga uyobora LODA avuga ko Leta ikomeza kugenzura uko abaturage biteza imbere

Ni ibikorwa bemeza ko batari kwishoboza iyo hatabaho Politiki y’imiyoborere ishyira imbere iterambere ry’umuturage.

Umwe muri bo ati “Twaritinyutse tubasha kugera aho abandi bari, bitewe n’ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, uhora adushishikariza kwishyira hamwe mu matsinda, tukizigamira, tukagurizanya. Ubu icyo dushyize imbere ni ugukomereza mu murongo w’ibituma iterambere tugezeho, ridasubira inyuma”.

Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), avuga ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kwita ku buryo buhamye, bwo gukurikirana ko gahunda zinyuranye zikura abatishoboye mu bukene, zibagirira akamaro.

Abana babona ifunguro ryuzuye
Abana babona ifunguro ryuzuye

Yagize ati “Mu Turere twose tw’Igihugu, twashyizeho abafashamyumvire b’abajyanama mu by’imibereho myiza n’iterambere, bari kuri buri Mudugudu; kugira ngo bajye bakurikirana mu buryo buhamye bariya bagenerwabikorwa b’izo gahunda, mu rwego rwo kubaba hafi, kugira ngo bijye binatworohera kumenya mu gihe runaka, urwego buri wese agezeho yikura mu bukene. Tumenye niba ashobora gucutswa cyangwa se niba yakomeza gufashwa”.

Ati “Ikindi ni no gutoza abaturage umuco wo kwigira, no kumenya umukoro cyangwa uruhare bafite mu murongo igihugu cyihaye wo kwikura mu bukene. Aha rero tubinyuza mu gikorwa twise icyo ‘Kurasa ku ntago’, aho igihe kigera buri wese mu bagenerwabikorwa, akamurika ibyo yabashije kwigezaho, bishobora no kubera abandi urugero, rutuma bagira ishyaka ryo kumva ko na bo bashobora kwigira, bakikura mu bukene, barebeye ku byo abandi bagiye bakora”.

Binyuze muri gahunda yo kurasa ku ntego, abagenerwabikorwa bagaragaje ko bagenda barushaho guhindura imibereho
Binyuze muri gahunda yo kurasa ku ntego, abagenerwabikorwa bagaragaje ko bagenda barushaho guhindura imibereho

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’izi gahunda, barimo n’abagaragaza icyifuzo cyo gukurwa mu cyiciro kimwe bashyirwa mu byisumbuyeho, kuko ubufasha bagenda babona butuma bigeza kuri byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ahamya ko bakomeje gushyira imbaraga mu gukurikirana ko gahunda zose umuturage agenerwa zimugeraho uko bikwiye, kugira ngo mu gihe kiri imbere, umubare w’abakiri mu murongo w’ubukene na wo uzagabanuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumurundi gusa ndumukene cyane mperuku kubura mama ubu mbayeho nabi nukuri nukuri nabasaba ubufasha? Nukur mwaba mukoze!

Barutwanayo yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka