Nyabihu: Abaturage biyujurije ibiro by’Akagari byabatwaye abarirwa muri Miliyoni 50 Frw

Abaturage bo mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bishimiye gutaha ibiro by’Akagari biyujurije nyuma y’uko bishatsemo imbaraga banga gukomeza gusaba serivise banyagirwa, bakusanya 49,500,000 FRW biyubakira ibiro by’Akagari.

Abo baturage bo mu ngo 1,404 zigize ako Kagari, bavuga ko bagiye banyagirwa kenshi ubwo babaga bagiye ku kagari kwaka serivise zinyuranye, kubera ko Akagari bakoreragamo amabati yari yarashaje kava dore ko ngo kari kanasakaje amabati atujuje ubuziranenge ndetse ari n’agatirano.

Bavuga kandi ko iyo nyubako ishaje yari nto, bikaba ngombwa ko bahabwa serivise ahantu hato babyigana aho bise mu muvundo, mu biro bari baratiye Ushinzwe ubworozi mu hahoze hirwa selire, nk’uko babitangarije Kigali Today ubwo iyo nyubako nshya yafungurwaga ku mugaragaro tariki 28 Kamena 2022.

Singirankabo Idrissa mu byishimo byinshi, ati “Murabona ko twiyujurije akagari gasobanutse, abantu barahanyura bagakeka ko ari ho Umurenge wimukiye, twarabitekereje ubwacu buri wese agatanga uko yifite dukora umuganda, PSF n’Akarere kacu badutera inkunga none turakujuje, abaturage turashoboye ntacyari kutubuza kwiyubakira Akagari”.

Arongera ati “Aka mbere karavaga ari n’agatirano, hari kwa Veterineri umwe wa kera gasakaje na ya mabati atujuje ubuziranenge, dufata icyemezo cyo kugura ikibanza twubaka Akagari keza gasobanutse. Turishimye cyane kuko twe abaturage twikoreye amabuye tugatanga n’amafaranga bitewe n’uko twifite, none turakujuje, byose tubikesha ubuyobozi bwiza butugira inama”.

Nyirambabazi Anonciatta ati “Ndashimira Leta y’Ubumwe yaduhaye umutekano twiyubakira Akagari kacu ka Kora. Twari turi ahantu hadatunganye ku buryo umuntu yahabwaga serivise adatekanye rimwe na rimwe anyagirwa. Amabati yari yarashaje inzu iva, ni ho twahereye dufata icyemezo cyo kwiyubakira Akagari”.

Arongera ati “Twishyize hamwe mu masibo dukora inama kenshi dushaka uko twakwiyubakira Akagari, ubu umuturage nta kibazo afite agiye guhabwa serivise yemye, Akagari kacu twujuje twagatangiye tariki ya 22 Kanama 2021, none tariki 28 Kamena 2022 nibwo bakadufunguriye ku mugaragaro, ubu abayobozi bose b’Akagari bafite ibiro turajya twaka serivise twemye”.

Ni akagari bubatse batangiriye nko ku busa, kuko mu nama ya mbere abaturage bakusanyije miliyoni n’ibihumbi Magana arindwi bahita bagura ikibanza, barongera baraterana bishakamo amafaranga ibihumbi Magana atanu batangira umuganda wo gutwara amabuye bayajyana mu kibanza.

Ngo n’ubwo bari bafite amafaranga make kandi Akagari kagomba kubakwa neza, ntibacitse intege bakomeje gukora umuganda ikibanza bacyuzuza amabuye aho byari bimaze kugera mu gaciro ka miliyoni ebyiri, ibyo bibaha imbaraga bakomeza gutanga inkunga uko bifite.

Bakimara kuzuza amabuye mu kibanza bakoze inama yo kwishakamo ibisubizo bakomeza gukusanya inkunga ari nako bakomeza gufatanya n’abafundi kugeza ubwo ibiro by’Akagari byuzuye bihagaze akabakaba miliyoni 50 ku bufatanye n’abacuruzi bibumbiye muri PSF n’inkunga y’Akarere ihagaze Miliyoni zisaga 15.

Ibyishimo byari byinshi ku baturage bo mu Kagari ka Kora
Ibyishimo byari byinshi ku baturage bo mu Kagari ka Kora

Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari ka Kora witwa Gashegu Kalimwabo Justin, umusanzu w’abaturage waragaragaye cyane aho mu miganda bagiye bakoresha imbaraga zabo zahawe agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 13.

Ibindi byakoreshejwe nk’uko Gitifu Gashegu yakomeje abivuga, harimo abafundi bahembwe Miliyoni 8,5; Igisenge n’amabati bitwara miliyoni 6,5; Amatafari n’igitaka cyifashishijwe mu kubaka byatwaye miliyoni 5,2; Sima na Ferabeto bitwara Miliyoni 6,2; Gukinga (inzugi n’amadirishya) byatwaye miliyoni 7,5 mu gihe Parafo yatwaye miliyoni 2,6.

Gutaha iyo nyubako, ni kimwe mu bikorwa byagezweho mu mihigo y’Akarere ka Nyabihu ya 2021/2022, muri gahunda ijyanye n’icyumweru cyahariwe kwibohora aho umunsi wo gusoza icyo cyumweru uzizihizwa tariki 04 Nyakanga 2022.

Ubwo bwitange bw’abaturage burashimwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu aho bufata abo baturage nk’abafatanyabikorwa ba mbere mu gutuma Akarere gakomeza kwesa imihigo kahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika, nk’uko byavuzwe na Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Yagize ati “Twe nk’abaturage ba Nyabihu ndetse n’ubuyobozi, ibi bikorwa tubitashye mu gihe dusoza umwaka w’imihigo, aho turi no mu cyumweru cyahariwe kwibohora. Turarya imbuto nziza zituruka mu kwibohora tunisuzuma muri uyu mwaka w’imihigo, tureba niba ibyo twahize bigerwaho, twereka n’abaturage uruhare rwabo muri iyo mihigo”.

Umuyobozi w
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, ni we wafunguye ibyo biro ku mugaragaro

Arongera ati “Twatashye ibiro by’Akagari ka Kora kandi byose ni abaturage babigizemo uruhare, ariko bikaba n’ibikorwa byari bikenewe muri aka Karere, cyane cyane abantu badafite aho bakorera cyangwa bakorera mu nzu itajyanye n’igihe. Ntabwo wajya kuvuga ngo serivise iranoze kandi imvura inyagira uje akugana asaba serivise. Ni igitekerezo bagize cyo kwiyubakira ibiro by’Akagari byari mu mihigo y’uyu mwaka, bikaba bishimishije ko umuhigo tuwesheje ku mbaraga z’abaturage”.

Abaturage barasaba abayobozi gutanga serivise nziza bakira neza abaturage, kandi babaha serivise babishimiye.

Ni Akagari kagizwe n’ibyumba binyuranye birimo icyumba kinini kigenewe gukorerwamo inama no kwakira abaza kwaka serivise, hakaba ibiro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, icyumba kigenewe Mudugudu, icyumba cy’Abunzi.

Hari kandi n’icyumba kigenewe ikoranabuhanga, icyumba kigenewe ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, icyumba kigenewe ububiko, n’ibindi byumba bibiri biteganyirijwe abakozi bashya baziyongera mu Kagari.

Akanyamuneza kari kenshi mu baturage
Akanyamuneza kari kenshi mu baturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka