Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa gukomeza gufasha bagenzi babo mu gihe cy’icyunamo

Mu gihe mu Rwanda twitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, mu karere ka Nyabihu bavuga ko biteguye neza, kugira ngo ibiteganijwe mu minsi y’icyunamo bizakorwe neza.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira” ni muri urwo rwego umuyobozi w’aka karere, Twahirwa Abdoulatif, ahamagarira abaturage ayobora, kuzarangwa n’umutima ufasha mu minsi y’icyunamo nk’uko ari umuco mwiza basanganywe.

Akaba abyibutsa abaturage kugira ngo muri iki gihe cy’icyunamo tugiye kwinjiramo bazaremere bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, bityo babafashe kwigira kandi bikure mu bukene bityo nabo bizababere intandaro yo kuzafasha abandi kwigira mu bihe bizaza.

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, arahamagarira abaturage b'akarere abereye umuyobozi kuzafasha kwigira bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, arahamagarira abaturage b’akarere abereye umuyobozi kuzafasha kwigira bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside.

Uyu muyobozi aranahamagarira abaturage kuzitabira igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Mukamira ari narwo akarere gafite ka Nyabihu.

Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 2020, uyu mubare ukaba ari muto ugereranije n’abahaguye. Ari nayo mpamvu abaturage basabwa kugumya gushaka no gutanga amakuru ku haba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu basigaye batabonye amacumbi kirarimbanije aho Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri ako karere avuga ko iki gikorwa kigeze kure. Ibi kandi bigarukwaho na Sahunkuye Alexandre,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu.

Ayo mazu ari kubakwa mu mirenge ya Bigogwe, Shyira, Mukamira, Karago na Jenda. Abacitse ku icumu batishoboye banafite imwe mu mishinga izaterwa inkunga igashyirwa mu bikorwa, ikabafasha kwiteza imbere; nk’uko Juru yabidutangarije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka