Nyabihu: Abaturage bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere bitezeho koroshya ubuhahirane

Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo ubuzima.

Bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere bitezeho koroshya ubuhahirane
Bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere bitezeho koroshya ubuhahirane

Icyo kiraro cya Satura, kireshya na Metero 130, gihuza Utugari twa Gisizi na Mulinga two mu Murenge wa Mulinga.

Abaturage baho nk’uko babivuga, bari bamaze igihe bagowe n’ingendo zihambukiranya, bitewe n’ukuntu inzira zari zarangiritse, kandi n’ibiraro biciriritse by’ibiti bageragezaga gutinda ngo babone aho bambukira, byasenyukaga bitahamaze kabiri.

Munyampeta Ildephonse agira ati: “Ubuhahirane bwari bumeze nabi. N’ibiti twahoraga dutema mu mashyamba tukabitindaho byangirikaga bitamaze kabiri, ubundi bigatembanwa n’amazi, hakaba ubwo n’abantu bagwamo bagakomereka cyangwa bagasigarana ubumuga”.

Akomeza agira ati “Ikiraro kiri kuri uru rwego kijyanye n’igihe twari tukibabaye kuko aha hantu ari agace kagizwe n’imisozi miremire, ubona ko hakenewe byinshi nka byo. Ubuyobozi bwakitwubakiye ntacyo twabona twabunganya, abaturage twuzuye amashimwe gusa gusa”.

Ni ikiraro cyubatswe hagamijwe kubakura mu bwigunge nk’umwe mu mihigo y’uyu mwaka y’aka Karere.

Abaturage basabwe kukibungabunga
Abaturage basabwe kukibungabunga

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habanabakize Jean Claude, agira ati: “Akarere kafatanyije n’Ikigo kizobereye mu kubaka ibiraro byo mu kirere Bridges to Prosperity, kuko twifuzaga ko nibura ibibazo abo muri utwo tugari twombi n’utundi byegeranye bikurwaho mu gihe bahahirana”.

Yunzemo agira ati “Kariya gace, gakorerwamo ubuhinzi kandi ni nako hari kugenda hagezwa ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro n’ibindi bikeneye kuganwa n’umubare utari mutoya w’abaturage. Ubwo rero kuba batabonaga uko babigeraho kubera kubura icyo bambukiraho, ubwabyo byari ikibazo gikomeye natwe byari biduhangayikishije”.

Yababwiye ko iki kiraro cyubatswe mu buryo burambye, dore ko n’ubwo imvura yagwa ari nyinshi, kidashobora kurengerwa n’amazi ngo acyangirize cyangwa agitembane nk’uko bisanzwe bigenda ku bindi biraro bisanzwe.

Ku bwa Habanabakize, asanga ari ah’abaturage gushyiraho akabo, bakakibungabunga bakagifata neza, bakirinda kwangiza insinga n’ibyumba bicyubakishijwe, kugira ngo kizamare igihe. Ni ikiraro cyuzuye gitwaye Miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka