Nyabihu: Abasenyewe n’ibiza bari guhabwa amabati yo gusakara inzu zabo nshya

Abatuye mu Karere ka Nyabihu basenyewe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira tariki 7 Gicurasi 2020 abantu 72 bakahasiga ubuzima, barashima uburyo Leta ikomeje kubaha inkunga yo kubafasha gusubira mu ngo zabo.

Nyuma yo guhabwa amabati abasenyewe n'ibiza bavuga ko bagiye kwishakamo ibisubizo bakayasakara
Nyuma yo guhabwa amabati abasenyewe n’ibiza bavuga ko bagiye kwishakamo ibisubizo bakayasakara

Nyabihu ni kamwe mu turere twagizweho ingaruka n’ibyo biza, aho imiryango ituye mu mirenge inyuranye yasenyewe n’ibiza bamwe bikabambura ubuzima, inzu, ibiraro, n’ibindi bikorwa remezo bigasenyuka.

Mu guhabwa ubufasha bwihuse, imwe mu miryango yagizweho ingaruka n’ibi biza yabaye icumbikiwe mu mashuri, ariko kugeza ubu yose yamaze kuvanwa mu mashuri, imwe ikaba icumbikiwe n’abaturanyi mu gihe indi miryango yafashijwe n’imirenge ituyemo kubona aho iba icumbitse.

Mu kumenya neza uko ubuzima bw’abo baturage buhagaze kugeza ubu, Kigali Today yasuye imwe mu mirenge yazahajwe n’ibyo biza by’imvura ari yo Rugera, Rurembo, Kintobo, Karago na Rambura, ahasenyewe imiryango igera kuri 400 ubu ifite ubushobozi ikaba yiyubakira igafashishwa isakaro.

Bamwe mu bayobozi baganiriye na Kigali Today baremeza ko bakomeje gushaka igisubizo kuri icyo kibazo, aho imiryango yahuye n’ibiza yakomeje gufashwa kubona inzu zisimbura izasenywe n’ibiza.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugera Gahima Kabera Gerald, agira ati “Rugera ni umwe mu mirenge yazahajwe n’ibiza mu buryo bukomeye aho abagera ku 115 bahuye n’ibiza birabasenyera bamwe bajyanwa gucumbika mu mashuri”.

Ibiraro byagiye byangizwa n'ibiza by'iyo mvura
Ibiraro byagiye byangizwa n’ibiza by’iyo mvura

Uwo muyobozi avuga ko abo bahuye n’ibiza batagicumbikiwe mu mashuri, aho ubuyobozi bwabafashije bubakodeshereza amazu, ubu abashoboye kwizamurira inzu bakaba bafashwa kubona isakaro n’ibindi bikoresho.

Agira ati “Ubu nta n’umwe usigaye mu mashuri kuko hari inkunga yatanzwe n’akarere yo gufasha bamwe kuba twabakodeshereza abandi bakakirwa n’abo bafitanye isano.

Ubu turi gufasha abari kwiyubakira, aho turi kubagezaho isakaro. N’ubu tuvugana tugiye gutanga amabati ku nkunga ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, ndetse hari n’umuterankunga witwa Bamporeze, abaturage 18 bagiye gufashwa aho umwe ahabwa amabati 30.

Muri ubwo bufasha bw’isakaro, Umuryango Nyarwanda uteganmiye kuri Leta witwa ‘Bamporeze’, ukomeje gutanga ubufasha bw’amabati aho ku wa mbere tariki 31 Kanama 2020 bafashije imiryango 21 yo muri iyo mirenge itanu aho yagenewe amabati 630, imisumari n’ibindi bikoresho byo gusakara”.

Nyagashubi Jean Damascène, ushinzwe gahunda y’ubufasha mu muryango Bamporeze, yavuze ubwo bufasha bw’amabati bujyanye na gahunda bafitanye n’Akarere ka Nyabihu mu gufasha abaturage kubona aho baba muri ibi bihe imvura itangiye kugwa.

Ati “Imiryango 21 ni yo twahaye amabati mu mirenge itanu yagizweho ingaruka n’ibiza, aho buri muryango twawugeneye amabati 30, ibiro 10 by’imisumari n’imigozi yo kuzirika ibisenge.

Ni igikorwa kitari gisanzwe kuko dusanzwe dukora gahunda ijyanye n’iterambere rirambye, aho imiryango itishoboye twayishishikarizaga kujya mu matsinda bitoza kwizigamira. Ibi biza byaraje bisa n’aho bibasubiza inyuma, tubona ko bigiye guca intege imishinga yabo, byabaye ngombwa ko tubaremera tubaha amabati mu kubakura mu bibazo cyane ko hiyongereyeho n’icyorezo cya COVID-19”.

Abaturage barashimira ubuyobozi bwababaye hafi muri ibyo bibazo

Musengimana Petronille wo mu Murenge wa Rugera, ibiza byasenyeye inzu, arishimira imfashanyo y’amabati yahawe n’umuryango Bamporezi.

Agira ati “Naje gufata amabati twemerewe n’umuterankunga Bamporeze. Bakimara kubitubwira, ibyishimo byarandenze bampamagaye ngo nze kuyafata ibyishimo birushaho. Inzu narubatse igeze mu madirishya nari narategereje ko amabati aza ngasakara, ubu abafundi barazinduka bayasakaye. Ndashimira na Perezida wa Repuburika wadusuye mu murenge wacu nyuma y’ibiza, ubuyobozi ntibwahwemye kutwitaho mu bibazo byatugwiriye”.

Perezida Kagame yahise asura Nyabihu mu duce twari twugarijwe n'ibiza
Perezida Kagame yahise asura Nyabihu mu duce twari twugarijwe n’ibiza

Dukuzumuremyi Jean Baptiste na we wahawe amabati, ati “Hari mu ijoro ndyamye imvura iragwa inzu ingwaho njye n’umugore turarokoka.

Twamaze ukwezi tuba mu mashuri ariko ubu ncumbikiwe n’umuturanyi. Kuba mbonye amabati biramfashije, inzu nari nyujuje ariko nta mabati nari mfite kandi imvura yatangiye kugwa. Dushimiye ubuyobozi n’umuryango Bamporeze uduhaye amabati”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka