Nyabihu: Abakora mu materasi batinze kwishyurwa bibarisha nabi iminsi mikuru

Abaturage bakora akazi ko gutunganya amaterasi mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, barimo abavuga ko bamaze hafi amezi abiri basiragira ku mafaranga bakoreye bakaba batarayishyurwa, aho binubira ko iminsi mikuru ya Noheli ndetse n’Ubunani yabasanze mu nzara ndetse n’icyizere cyo kubonera abana ibikenewe mu kwitegura kujya ku mashuri kikaba gikomeje kuba gicye.

Abo baturage uko ari 210 bakorera kuri site iri mu Mudugudu wa Futi mu Kagari ka Gisizi. Muri Kanama 2023, bahawe akazi ko gutunganya amaterasi hamwe n’abandi bo mu yandi masite byegeranye, aho bizezwaga ko bazajya bahembwa amafaranga yabo buri uko ikenzeni imwe irangiye, ni ukuvuga iminsi 15.

Nyuma yo gukora iyo minsi, batunguwe n’uko yarangiye hakiyongeraho indi, na yo yashyira hakiyongeraho indi bigera ubwo igera mu ma kenzeni 7, muri zo bahembwamo kenzeni 4 hasigaramo kenzeni 3 zihwanye n’iminsi 45 ari na zo batarishyurwa kugeza ubu.

Umwe mu bahakora agira ati: "Ako kazi bakaduhaye nk’abaturage batishoboye ngo tujye tubona aho dukura akunyu n’agasabuni tubashe kwikenura no gutunga imiryango yacu. Icyo cyizere ariko bisa n’aho kigenda gikendera kuko mu mafaranga yose twakoreye, hari amakenzeni atatu, ahwanye n’igihe kijya gukabakaba amezi abiri yose tutigeze duhemberwa".

Yongeyeho ati "Ubu inzara itumereye nabi, by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, abandi barimo kuyizihiza banezerewe mu gihe twebwe imbabura twazimanitse, inzara ikaba itumereye nabi. Ayo materasi twayirirwagamo dukora dushishikajwe no kwinjiza amafaranga 1500 ku munsi. N’iyo tumenya ko bizageza iki gihe batatwishyuye twari kwishakira akandi kazi kaduhemba neza bikadufasha kuzigamira byibura n’iyi minsi mikuru".

Undi ati: "Ubu njye bamfitiye ibihumbi 68 batanyishyuye. Nakoze nyateganyiriza kuzakuraho udufaranga ducye two guhahisha iby’iminsi mikuru, nkashakira abana ibikoresho by’ishuri andi nkishyuraho umwenda w’ibyo niyindikishije (nikopesheje) kuri butiki none ubu nsigaye mpatambuka nububa, bamfata nka bihemu kuko igihe nari narabijeje kuyabahera kirenzeho amezi. Ababishinzwe nibadufashe baduhe ariya mafaranga twakoreye turebe uko twikemurira ibibazo".

Ngo iyo babajije aho amafaranga yabo ageze, Umukozi ubahagarariye ari na we ushinzwe kwegeranya imibyizi baba bakoreye uzwi ku izina rya Gombaniro, ababwira ko na we yamaze kohereza amalisiti yabo ku Murenge agaragaza imibyizi bakoze, ariko akaba atazi impamvu amafaranga batinze kuyabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko ukudahemberwa igihe kw’aba baturage byatewe n’ikibazo cy’ikosa ryagaragaye kuri konti bagombaga kwishyurirwaho, ariko kiri gukurikiranwa.

Yagize ati: "Abo baturage bose uko ari 210 bagomba kwishyurwa Miliyoni 2 n’ibihumbi bisaga 900. Ubwo bajyaga kuyabashyirira ku konti byaje kugaragara ko harimo ikosa, bituma habaho kubanza kurikosora ndetse biba ngombwa ko twongera gusinyisha abo baturage bose. Turi gukora ibishoboka ngo dukurikirane icyo kibazo mu buryo bwihuse, ku buryo bitarenze muri kiriya cyumweru kigiye kuza (icyumweru gitangiranye n’itariki ya 01 Mutarama 2024) amafaranga yabo bazaba bayabonye".

Amaterasi arimo gutunganywa yitezweho igisubizo mu gufata neza ubutaka hakumirwa isuri ikunze kwibasira kariya gace kagizwe ahanini n’imisozi miremire, akazatuma n’umusaruro ku buso urushaho kwiyongera.

Abahawe akazi ko kuyatunganya bibumbiye mu matsinda yitwa "Amakominote" aho buri imwe iba igizwe n’abaturage bagera muri 210.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka