Nyabihu: Abahungutse bava muri Kongo barashishikariza abasigayeyo gutaha

Abantu 17 biganjemo abagore n’abana bahungutse baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe ku karere ka Nyabihu kuri uyu wa 11 Kanama 2014. Nyuma yo kubona uko bakiriwe mu Rwanda n’amahoro ahari, kuri ubu barashishikariza bagenzi babo basigayeyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.

Hari mu masaha ya saa tanu z’amanywa ubwo imodoka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yasesekaraga ku biro by’akarere ka Nyabihu izanye abahungutse 17 baturuka muri aka karere. Muri bo harimo abana 10 n’abagore 7.

Abantu 17 bahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye kugera mu Rwanda no kubona aho rugeze mu iterambere.
Abantu 17 bahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye kugera mu Rwanda no kubona aho rugeze mu iterambere.

Umugore witwa Uwamahoro Diane, avuga ko yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka w’1994. Kuri we ngo ntiyiyumvishaga uko mu Rwanda haba hameze, gusa ngo yatunguwe n’uko yahabonye ahageze kuko yakiriwe neza cyane kandi agasanga hari amahoro asesuye.

Yongeraho ko ubuzima babagamo muri Kongo bwari bubi cyane kuko baryaga bagombye guca inshuro no gupagasa. Akomeza avuga ko yahunganye n’abandi bagore bari bakuze bakaza kugwa muri Kongo, bo kuko bari abakobwa baza gushakirayo abagabo.

Kubera ko nta kundi bari kubigenza, bavuga ngo bashatse abagabo rimwe na rimwe abo bagabo bagasanga bafite n’abandi bagore. Ibyo bikaba intandaro yo kubafata nabi ku buryo imibereho yari ikomeye. Ubuzima bubi bari babayemo bw’intambara n’ubukene nibwo bwatumye bafata icyemezo cyo gutaha.

Icyakora nk’uko Mukeshimana Providence wabaga ahitwa Ruti muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo abivuga ngo nawe yishimira uburyo bakiriwe. Akaba anafite ikizere ko bazabaho neza.

N’ubwo atari azi neza umurenge akomokamo kuko yari umwana muto bahunga, avuga ko abo bari kumwe bawuzi kandi ko afite ikizere cy’uko nawugeramo bazabaho mu mahoro bagafatanya n’abandi gutera imbere.

Mukeshimana Providence avuga ko uko bakiriwe mu Rwanda byabashimishije kandi bizeye ubuzima bwiza nyuma yo kugera mu rwababyaye.
Mukeshimana Providence avuga ko uko bakiriwe mu Rwanda byabashimishije kandi bizeye ubuzima bwiza nyuma yo kugera mu rwababyaye.

Kimwe n’abandi bahungutse bakaba basaba bagenzi babo basigaye mu mashyamba gutahuka kuko mu Rwanda ari amahoro.

Mutuyeyezu Emmanuel ni umukozi wa ministeri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ufite impunzi mu nshingano ze mu karere ka Nyabihu. Avuga ko abahungutse bakirwa ku karere bakandikwa nyuma bagasubizwa mu mirenge itandukanye baturukamo.

Abahungutse bakigera ku karere, hahise hashakishwa uburyo bagezwa mu mirenge bakomokamo hakoreshejwe imodoka y'akarere ka Nyabihu.
Abahungutse bakigera ku karere, hahise hashakishwa uburyo bagezwa mu mirenge bakomokamo hakoreshejwe imodoka y’akarere ka Nyabihu.

Kuko baba bafite ibyo bifashisha mu gihe gito, MIDIMAR ibasanga mu mirenge yabo ikabafasha mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere bikabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Mu karere ka Nyabihu bafashwa mu bikorwa by’iterambere nk’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, mu mibereho myiza, bamwe bakubakirwa, bagahabwa ubwisungane mu kwivuza, bagashakirwa ibyangombwa, bagafashwa mu bijyanye n’uburezi, n’ibindi bitandukanye bibafasha kwiteza imbere bagafatanya n’abandi kuzamura urwababyaye.

Mu bahungutse hari higanjemo abana.
Mu bahungutse hari higanjemo abana.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka