Nyabihu: Abahungutse bava muri Congo barasaba abasigaye mu mashyamba gutaha
Imiryango y’abahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batuye mu tugari tugize umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko ubuzima bw’ubuhunzi bwari bubi cyane kandi babeshwaga byinshi ku Rwanda byababuzaga gutaha.
Iyi miryango yatahutse uhereye 2009, mu gihe gito bamaze mu Rwanda bavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza, cy’iterambere n’amahoro ikaba ishishikariza abasigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka.
Ndagijimana Theogene avuga ko icyemezo cyo gutaha yagifashe kuko yumvaga ko abatahutse bandi babayeho neza mu Rwanda cyane iyo babivugaga ku maradiyo n’ahandi.
Anavuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari babayeho nabi cyane, ubuzima bugoye, igihugu gihora mu ntambara, bataba ahantu hamwe bahora biruka, mbese ubuzima buruhije cyane.

Ikindi kandi gutekereza ko hatari mu gihugu cye byahoraga bimutera kumva ashaka gutaha mu rwamubyaye ariko ntibipfe koroha kuko iyo bamenyaga ko ushaka gutaha, aho mu mashyamba barakwicaga. Ndagijimana avuga ko ahanini ababa badashaka gutaha ari abazi ko hari ibibi bakoze mu Rwanda.
Yongeraho ko yafashe icyemezo umunsi umwe, abibwira n’umugore we banoza umugambo w’ uko bataha baza no kubigeraho nubwo urugendo rwabagoye cyane. Ashima uko yakiriwe mu rwamubyaye rw’amahoro n’umutekano.
Ndagijimana avuga ko, uretse guhabwa imperekeza y’amafaranga ibihumbi 180 byamugiriye akamaro, yanahawe n’itungo rigufi n’imbuto y’ibirayi bizamufasha mu iterambere. Ubu akaba ashishikariza cyane abasigaye mu mashyamba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro kandi ko ibyo bababeshya ku mu Rwanda ko bicana atari ukuri, ahubwo ko iyo uhageze wakirwa neza nk’Umunyarwanda.
Uretse Ndagijimana n’abandi baganiriye na Kigali Today bishimira cyane uko babayeho mu Rwanda nyuma yo gutahuka. Iratuzi Dado nawe avuga ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza, kuri ubu akaba aba mu mudugudu, yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, abona amazi hafi,mbese ngo abayeho neza.

Mu gihe avuga ko muri Congo yabagaho nabi cyane, akaza no gushaka umugabo atabishaka,aho yafashwe ku ngufu kandi izi ngorane zikaba zarabaye kuri bagenzi be benshi. Kuri ubu yagarutse mu Rwanda atari kumwe n’umugabo we kuko ari umunyekongo.
Yishimira ko atuye, afite aho guhinga kandi bamuhaye itungo n’imbuto. Kuri we asanga nta gihugu yagereranya n’icyamubyaye kuko muri cyo nta bwoko bubamo buri wese yitabwaho nk’umunyarwanda. Akaba ashishikariza cyane abo yasize mu mashyamba gutaha.
Iyi miryango igera kuri 87 igizwe n’Abanyarwanda bahungutse bagasubizwa mu buzima busanzwe, ikaba igenda ihabwa ibyayifasha kurushaho kuzamuka mu iterambere nk’amatungo magufi, imbuto y’ibirayi yo guhinga, amafumbire, amasuka, bamwe barihirwa mitiweli n’ibindi bitandukanye.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|