Nyabihu: Abagabo bazwi nka ‘Bandebereho’ biyemeje kuba intangarugero mu kwita ku mikurire y’abana

“Bandebereho: Ntuzagwingira Duhari” ni intero y’ababyeyi b’abagabo bo mu Karere ka Nyabihu biyemeje kugira uruhare mu kwita ku mikurire myiza y’abana.

Ni na yo nsanganyamatsiko yagendeweho mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), wizihirijwe ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Jenda, tariki 28 Gicurasi 2024.

Abagabo biyemeje gufata iya mbere mu kwita ku mikurire y'abana
Abagabo biyemeje gufata iya mbere mu kwita ku mikurire y’abana

Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo ababyeyi, abana, abajyanama b’ubuzima, abayobozi, n’abandi batandukanye, baganira kuri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato.

Ni umunsi wateguwe n’Akarere ka Nyabihu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite ibikorwa biteza imbere imikurire y’abana bato, barimo Reach the Children Rwanda (RCR), ChildFund Korea, USAID Gikuriro kuri Bose, na USAID Uburezi Iwacu, n’abandi.

Ni igikorwa kandi cyaturutse ku busabe bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ko nibura kabiri mu mwaka abafatanyabikorwa bahuriye mu kwita ku marerero n’imikurire y’abana, bazajya bashyiraho umunsi nk’uyu, aho bagaragaza ibyakozwe, imbogamizi zikirimo, ariko bagatanga n’ubutumwa mu rwego rw’ubukangurambaga.

Akarere ka Nyabihu kari mu Turere dufite umubare munini w’abana bagwingira, aho ubu kari kuri 34,5%, abagabo bazwi ku izina rya Bendebereho bakaba bariyemeje gufatanya n’abagore babo mu kurwanya igwingira ry’abana.

Benjamin Mushuhukye, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda witwa Reach the Children Rwanda, avuga ko bakorera hirya no hino mu Gihugu, by’umwihariko mu Karere ka Nyabihu bakita ku bijyanye n’uburezi ndetse n’ingo mbonezamikurire y’abana bato, aho bashishikariza ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire.

Benjamin Mushuhukye, Umuyobozi wa Reach the Children Rwanda
Benjamin Mushuhukye, Umuyobozi wa Reach the Children Rwanda

Mu Karere ka Nyabihu kuri ubu ngo bashyize ingufu mu gukangurira abagabo kugira uruhare mu kwita ku mikurire y’abana, kuko mu bushakashatsi bakoze mu Murenge wa Bigogwe mu kwezi kwa cumi 2023, basanze uruhare rw’abagabo mu kwita ku mikurire y’umwana ruri hasi cyane.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hari abagabo badafite amakuru na macye ku kwita ku mikurire y’abana, ahubwo ugasanga bibera mu tubari, ibyo kwita ku bana bakabiharira abagore.

Benjamin Mushuhukye ati “Rero twumvaga ko niduhindura imyumvire y’abagabo, ahubwo bakaba intangarugero, umusaruro uzagaragara muri aka Karere.”

Mu gutangiza iyo gahunda, Akarere ku bufatanye na Reach the Children Rwanda babumbiye abagabo mu matsinda, batangira kubahugura, kuri ubu hakaba hari amatsinda arenga icumi arimo abagabo barenga ijana mu Murenge wa Bigogwe, bakaba bifuza ko n’indi mirenge yose yagira iyi gahunda, nk’uko Mushuhukye yakomeje abisobanura.

Ati “Nitubasha kugira itsinda rimwe muri buri Murenge, abo bazadufasha kugira ngo babijyane muri buri Kagari, ndetse no muri buri Mudugudu. Rero umusaruro dutegereje kuri iyi gahunda ya Bandebereho ni munini, by’umwihariko aho iyi gahunda twayitangirije mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe, umusaruro watangiye kugaragara.”

Imwe mu mihigo y’ababyeyi b’abagabo bahuguwe muri ‘Bandebereho’

Mu mahugurwa baherutse guhabwa n’Umuryango Reach the Children Rwanda, ababyeyi b’abagabo bibumbiye mu matsinda ya ‘Bandebereho’ biyemeje ko mu mezi atatu nta mwana uzaba ukiri mu mirire mibi n’igwingira mu miryango yabo.

Abo babyeyi biyemeje ko mu mezi abiri buri muryango uzaba utunze inkoko ebyiri kugira ngo babonere abana babo amagi yo kurya kandi baziguriye mu mafaranga yabo.

Aba babyeyi b’abagabo biyemeje ko mu Kagari ka Kora mu mezi atatu nta muntu uzaba adafite ubwiherero bwujuje ibisabwa mu muryango we. Aho bizagaragara ko batabufite, biteguye gutanga umuganda.

Aba bagabo biyemeje ko abana babo bose bagomba kuba bitabira ingo mbonezamikurire.
Ababyeyi b’abagabo bafite abagore bafata Shisha Kibondo biyemeje no gukora ubukangurambaga mu bandi bagabo bakababwira ko Shisha Kibondo igenewe umwana ufite imirire mibi, ko bitemewe kuyigurisha cyangwa kuyisangira n’abandi bo mu muryango, ahubwo ko ari iy’uwo mwana wenyine.

Mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), abo babyeyi b’abagabo bagize itsinda rya Bandebereho bakinnye umukino ugaragaza uko abagabo bagomba kwita ku burere bw’umwana, ntibabuharire umugore wenyine. Bagaragaje ko umugabo ashobora kujyana umwana ku ishuri akajya no kumucyura, kumugaburira, kumukorera isuku, mbese bakaba ‘Bandebereho’.

Bakinnye umukino ugaragaza ko abagabo bakwiye guhindura imyumvire bagafatanya n'abagore kwita ku mikurire y'abana
Bakinnye umukino ugaragaza ko abagabo bakwiye guhindura imyumvire bagafatanya n’abagore kwita ku mikurire y’abana

Bagaragaje kandi ko abagabo batagomba kuba mu nzoga gusa, ahubwo ko amafaranga banywera bayahahisha ibyo gutunga umuryango, bakirinda gukubita umugore, umugore yaba yananiye umugabo akamuregera inshuti ze zikicara zikamuganiriza.

Ababyeyi bashishikarijwe kujyana abana mu ngo mbonezamikurire

Mwumvaneza Alain, umuhuzabikorwa w’umushinga USAID Gikuriro Kuri Bose mu Turere twa Nyabihu, Burera na Rulindo, umushinga ujyanye n’ibikorwa byo kurwanya imirire mibi no guteza imbere gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, yashishikarije ababyeyi kujyana abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu mu ngo mbonezamikurire kuko zituma bakura neza batagwingiye kandi bagakura no mu bitekerezo.

Mwumvaneza Alain
Mwumvaneza Alain

Yasobanuriye ababyeyi ko ingo mbonezamikurire zifasha mu gukangura ubwonko bw’umwana biciye mu bikinisho, mu kuririmba babyina banakina, no mu kubaha indyo yuzuye.

Mwumvaneza yagize ati “Iyo ababyeyi bagiye mu mirimo itandukanye, hari igihe abana babasiga hirya no hino bandagaye. Umwana iyo ari mu rugo mbonezamikurire abasha kwitabwaho, akagira umutekano.”

Mu kandi kamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato kandi, harimo kuba abana bapimwa ibiro buri kwezi kugira ngo barebe niba bataragwingiye. Bapima imikurire y’umwana bakareba niba adafite ikibazo cy’imirire mibi, uwo basanze afite imirire mibi bagashaka ingamba bafatanyije n’ababyeyi kugira ngo umwana ave mu mirire mibi, utazi gusoma bakabimwigisha agatangira kubimenya.

Abana barererwa mu rugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Basumba bagaragarije abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day) ko bafite ubuzima bwiza, isuku, ko batojwe uburere n’ikinyabupfura, ndetse bagaragaza n’ubumenyi bafite babinyujije mu ndirimbo bariririmba basa n’ababyina kandi mu ndimi z’amahanga.

Biyemeje ko Nyabihu igomba kuva mu myanya ya nyuma mu igwingira

Benjamin Mushuhukye uyobora Umuryango Reach the Children Rwanda, ashima Leta yashyizeho gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana, ashima n’Akarere ka Nyabihu kemeye ko baza kuhakorera nk’abafatanyabikorwa.

Mu Karere ka Nyabihu kuri ubu habarurwa ingo mbonezamikurire y’abana bato zirenga 1222, abana basaga ibihumbi 30 bakaba bitabira ingo mbonezamikurire buri munsi. Ni mu gihe mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 bari ibihumbi 24, bivuze ko muri uyu mwaka biyongereyeho ibihumbi bitandatu, ubu bwiyongere bukaba bugaragaza intambwe nziza yatewe mu kwita ku mikurire y’abana.

Benjamin Mushuhukye agaburira abana indyo yuzuye
Benjamin Mushuhukye agaburira abana indyo yuzuye

Benjamin Mushuhukye yagarutse ku kamaro k’amatsinda y’ababyeyi b’abagabo bazwi nka ‘Bandebereho’, asaba ko aya matsinda yashyirwaho mu Karere hose, nibura buri Murenge ukagira itsinda nk’iryo rifasha mu bukangurambaga, bagafasha abandi bagabo kumva uruhare rwabo mu mikurire y’abana.

Yanagaragaje ko mu mbogamizi zikiriho ari uko hakiri ababyeyi benshi batarumva iyi gahunda y’ingo mbonezamikurire, aho usanga mu Tugari no mu Midugudu hakiri abana bajyana n’ababyeyi mu mirima, asaba ababyeyi n’abayobozi gufatanya abana bakabajyana mu ngo mbonezamikurire.

Benjamin Mushuhukye yanashishikarije ababyeyi kwita ku ngo mbonezamikurire zo mu miryango, Abapasiteri n’abandi bayoboye amatorero n’amadini abasaba ko bashyiraho ingo mbonezamikurire ku nsengero. Basabwe no gushyira ubwiherero ahari irerero, bakita no ku isuku yabwo.

Ababyeyi kandi yabashishikarije kwita ku bana igihe bari mu miryango yabo, abana bakabaho mu muryango batekanye.

Mu kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), ingo mbonezamikurire zikorera mu miryango zahawe imikeka, buri umwe ufite metero eshatu kuri enye ku buryo abana bose bari mu rugo mbonezamikurire bashobora kwicaraho. Iyo mikeka yitezweho gukemura ikibazo cy’abana batagiraga aho bicara.

Banahawe indobo na kandagira ukarabe zizafasha abari bafite ikibazo cy’aho kubika amazi n’aho gukarabiriza abana.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, mbere na mbere yashimye imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuko ibi byose ari we babikesha, avuga ko kwita ku mwana kuva agisamwa bifite akamaro kanini kuko ari ugutegura u Rwanda rw’ejo hazaza.

Mukandayisenga yashimye itsinda ry’ababyeyi b’abagabo rya Bandebereho, asaba ko abana bitabwaho neza no mu miryango batahamo.

Yashimye imihigo abagize iryo tsinda biyemeje ku bushake nta gahato, bikaba bitanga icyizere ko kubishyira mu bikorwa bizoroha.

Yagaragaje ko nta mpamvu y’igwingira muri Nyabihu, kuko haba ubutaka bwera kandi buhingwa igihe cyose cy’umwaka kuko hahora hagwa imvura, ahubwo agaragaza ko hakiri ababyeyi batita ku gutegura indyo yuzuye, abasaba no kwita ku mirima y’igikoni.

Mukandayisenga yagize ati “Igihe muganira mu rugo, mujye muvuga ku kwita ku mikurire y’umwana kuva agisamwa, mwibukiranye ko mu ndyo yuzuye habamo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, ibirinda indwara, mwumve ko bidakwiriye ko umuntu agura inzoga buri munsi nyamara akananirwa kugura indagara zo kuvanga na za mboga ziri mu rugo.”

Ati “Nta kintu twaba dukora, ntabwo twaba tuyoboye mu gihe tuyobora abantu bagwingiye. Kuyobora umuntu ubizi neza ko ejo adashobora kuvamo Umuyobozi w’Akagari, Umuyobozi w’Umurenge cyangwa umuyobozi w’urugo rwe, ntabwo byaba ari byo.”

Mukandayisenga yashimiye abafatanyabikorwa batekereje kuza gukorera mu Karere ka Nyabihu, kuko umusanzu wabo mu kwita ku mikurire y’umwana ugaragara kandi utanga umusaruro mu gutegura Umunyarwanda wifuzwa.

Yagize n’icyo asaba ababyeyi, ati “ibyinshi barabifite, imboga n’imbuto n’indi myaka byose birahera. Icyo tubasaba, bakomeze bite ku murima w’igikoni, izo mboga bazikoreshe, kandi mu mafaranga babona bagure ibikomoka ku matungo nk’indagara, amagi n’iyo ryaba igi rimwe mu minsi ibiri cyangwa itatu, bashobora no korora inkoko zabafasha kubona igi umwana arya. Natwe turakomeza kubaba hafi nk’ubuyobozi, kandi dufite icyizere ko bizagenda neza.”

Ababyeyi bo barabivugaho iki?

Mukagatare Mariya utuye mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Jenda, yagaragaje ko ubwumvikane buke hagati y’umugabo n’umugore mu gucunga umutungo w’urugo ari bimwe mu bituma abana bagaragaraho igwingira n’imirire mibi.

Yagize ati “Twese ntabwo ari ko twejeje, bamwe dutunzwe no gukorera amafaranga yo kudutunga. Jyewe umugore niba nkoreye amafaranga 1,500 nkaba ngomba guhahira abana batanu cyangwa batandatu, nguramo ifu y’ibigori itubuka kugira ngo abana barye bahage, simbashe kubona ibifite intungamubiri zose zikenewe.”

Mukagatare asanga abagabo bakwiye kwisubiraho, bagafasha abagore kwita ku mirire myiza yo mu rugo, ati “Abagabo b’ino bo amafaranga bakorera bayajyana kwinywera inzoga bigatuma abana bagwingira. Umugore niba yakoreye icyo gihumbi na Magana atanu arakijyana mu rugo, ariko umugabo niba yakoreye bibiri cyangwa bitatu ni mu nzoga. Muturwaneho mugire inama abagabo bagabanye kujya mu nzoga, niba yakoreye ibyo bihumbi bitatu cyangwa bibiri, wenda ayahe umugore ajye kugura ibifite intungamubiri zihagije agaburire umwana.”

Umubyeyi w’umugabo witwa Nitabare Ildephonse utuye mu Murenge wa Jenda mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Rubare ufite umugore n’abana babiri, na we yemeza ko mbere hari abagabo batitaga ku mikurire y’abana, ariko muri iyi minsi ngo baragenda bahindura imyumvire.

Nitabare Ildephonse, umwe mu babyeyi b'abagabo bazwi nka ‘Bandebereho'
Nitabare Ildephonse, umwe mu babyeyi b’abagabo bazwi nka ‘Bandebereho’

Yagize ati “Kuri ubu abagabo twahagurukiye kurwanya igwingira ry’abana. Ubu uzengurutse muri aka Kagari ka Rega, wasanga buri muturage wese yarahagurukiye kwita ku bikorwa bituma umwana atagwingira. Twashishikarijwe kugira umurima w’igikoni duhingaho imboga n’ibindi bihingwa bifasha mu kurwanya igwingira ry’abana. Impamvu hakiri umubare munini w’abana bagwingira ni ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi bamwe itarahinduka aho bajya mu kwinywera inzoga, ntibite ku mwana, ariko muri iyi minsi twahagurukiye kurwanya igwingira twivuye inyuma dufatanyije n’inzego z’ibanze. Ndashishikariza abagabo ko niba wanywaga inzoga nyinshi ukageza saa tatu cyangwa saa yine, ko wanywa gake, saa moya ukitahira ukagera mu rugo ukareba uko umwana amerewe, ukareba niba yariye neza, mbese ukamwitaho.”

Imibare igaragaza ko igwingira mu bana mu Karere ka Nyabihu kuri ubu riri kuri 34,5% bakaba bafite intego yo kuyigabanya cyane, kandi bakizera ko bizashoboka kuko ubushake ngo buhari, dore ko mu 2015 bari bafite abana bari munsi y’imyaka itandatu bagwingiye bangana na 59% nk’uko ubushakashatsi bw’icyo gihe bwabigaragaje.

Bahawe ibikoresho bizabafasha mu kwita ku bana mu ngo mbonezamikurire
Bahawe ibikoresho bizabafasha mu kwita ku bana mu ngo mbonezamikurire
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka