Nyabihu: Abagabo bahohoterwa n’abagore, aho kurenganurwa bagacecekeshwa
Mu Karere ka Nyabihu hari abagabo bataka kuremererwa n’Ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye, aho bamwe banahitamo kuriceceka kubera ipfunwe no kwanga ko hagira ubabona nk’abanyantege nke.

Urugero, ni urw’umugabo wo mu Murenge wa Bigogwe utarifuje ko amazina ye atangazwa, ugaragaraho inkovu nini mu gice cyo mu maso no mu mutwe, akomora ku rugomo yakorewe n’abamutemye ibice byose by’umubiri birimo n’amaguru byanamuviriyemo kugira ubumuga, bimubera n’intandaro yo guhohoterwa n’umugore we waje no kumuta.
Yagize ati: “Mu gukorerwa urwo rugomo byamviriyemo no gutakaza akazi, nyuma umugore atangira kujya anshyurira ko ntacyo nkimumariye yaba mu buryo bwo guhaha ndetse n’ubundi buzima bw’urugo kuko ntari ngifite ubushobozi bwo kugira icyo nkora. Yahoraga ambwira ko ntaho mpuriye n’abandi bagabo kuko bo bajya gukorera ingo bakazibeshaho, naho njye nkirirwa hamwe nta na kimwe nshoboye gukora. Byantesheje agaciro cyane”.
Uko gukomeza guhohoterwa ngo byamuteye kwegera ubuyobozi mu mudugudu, ngo bumukiranure n’umugore we cyangwa bunamufashe kuzamura ikibazo mu nzego zisumbuyeho zirimo n’iz’ubutabera, birangira bumusabye kuriceceka, kuko ngo n’ubwo umugore bagombaga kumukorera raporo ikubiyemo ubusobanuro bw’ibibazo bafitanye byashoboraga kumuviramo gufungwa, uwo mugabo agasigarana abana wenyine, nyamara atanashoboye kubacira incuro bitewe n’ubwo bumuga bwari bwaramuhejeje hamwe.
Bombi ntibakibana kuko batandukanye umugore n’abana babiri babyaranye abasubirana iwabo, naho uwo mugabo we akaba acumbitse mu bagiraneza.
“Ibintu byose twari twarashakiye hamwe njye, yarabinyaze nsigarira aho meze nk’igiti gishinze mu butaka kitagira amashami ntikigire na nyiracyo. Mu bahisi n’abagenzi undebye akangirira impuhwe ni we umfasha, kuko ahandi hose natabaje yaba ku rwego rw’imiryango n’urwego rw’ubuyobozi bunyegereye hafi nta gifatika byatanze”.
Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kiri mu bibangamiye iterambere ry’imiryango irimo n’iyo mu Karere ka Nyabihu, ari na yo mpamvu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahurije hamwe abayobozi bo mu nzego zo hasi mu Midugudu, yo mu Murenge wa Jenda nk’abantu babana n’abaturage buri munsi, kandi bakunze kuba ab’imbere mu kumenya aho riba ryabereye n’ababa barigizemo uruhare.
Ntirenganya Jean Claude umukozi wa RIB ukorera mu Ishami ryo gukumira ibyaha, avuga ko mu mbogamizi zikigaranara harimo abagihishira Ihohoterwa cyangwa abahitamo kunga uwarikorewe n’uwarigizemo uruhare, bigatuma ubutabera budatangwa.
Ati: “Mu ntego z’ibanze RIB ifite, zirimo nko gukangurira abantu kurwanya ihohoterwano no kubatoza gucika ku muco mubi wo kudahana, ariko tunakangurira inzego zose kurushaho gusangira imyumvire imwe, yaba ku rwego rw’ubuyobozi ndetse n’abaturage ubwababo, yo guha uburemere iki kibazo, ntihabeho agasigane cyangwa gutekereza ko cyaharirwa kanaka cyangwa runaka, ahubwo twese tugasenyera umugozi umwe mu kurirwanya”.
Murorunkwere Chantal, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Bukinanyana hamwe na bagenzi be, bahuriza ku kuba batari bafite amakuru ahagije y’uburyo ihohoterwa rikorwamo, ibimenyetso biriranga ndetse n’amategeko arihana, ibyatumaga batariha uburemere.
Ati: “Mu nzego z’ibanze byatugoraga gutanga amakuru mu gihe ba nyiri uguhohoterwa bo bahisemo guceceka. Ibyo tubikora twanga kwiteranya na bo, kuberako akenshi baba ari n’abantu tuba dusanzwe tuziranye bya hafi, rimwe na rimwe ari n’abo mu miryango yacu. Icyo dutahanye muri ibi biganiro twagejejweho na RIB, ni uko ayo marangamutima tugomba kuyarenga tukerekana ko guceceka ihohoterwa ari cyo cyaha cya mbere dukwiriye gukumira tugamije ko Ihohoterwa turica intege”.
Mu myaka ibiri ishize, ni ukuvuga guhera muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu Ntara y’Iburengerazuba rwashyikirijwe ibirego 2373 by’abahohotewe.
Akarere ka Rusizi niko kari imbere y’utundi, gakurikirwa n’aka Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, Nyabihu, Ngororero na Rubavu.
Ikibazo cy’Ihohoterwa kiri mu bibazo bihangayikishije isi. Muri iki gihe cy’iminsi 16 yo kurikumira, u Rwanda rufatanyije n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye harimo irishinzwe kwita ku Abimukira OIM, irishinzwe kwita ku buzima OMS n’irishinzwe kwita ku bana UNICEF.
N’ubwo kuri iyi nshuro isanze hari intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kurirwanya, ngo haracyari urugendo ruganisha ku kurica burundu. Ari na yo mpamvu hanashyizwe imbaraga mu gukangurira ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, guhaguruka hakabaho kurirwanya bivuye inyuma, uwarikorewe agafashwa kugana serivisi za Isange One Stop Centre, ariko kandi hatirengagijwe ko n’uwarigizemo uruhare ashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Ohereza igitekerezo
|