Nyabihu: Abagabo bahisemo kwiga guteka ngo barwanye imirire mibi

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyabihu, barishimira ko ikibazo cy’igwingira ry’abana kigenda kigabanuka nyuma yuko biyemeje kwihugura mu guteka, kugira ngo bafatanye n’abagore babo mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Biyemeje guhindura imyumvire bahitamo gufatanya n'abagore kwita ku bana babatekera
Biyemeje guhindura imyumvire bahitamo gufatanya n’abagore kwita ku bana babatekera

Abo bagabo bavuga ko bitabiriye ayo mahugurwa nyuma yo kwisuzuma, bagasanga bari bafite imyumvire mibi ku buringanire bagatererana abagore babo, bibwira ko uburere bw’umwana bureba abagore gusa.

Abaganiye na Kigali Today, bavuga ko nyuma yo kwiyemeza gufasha abagore babo mu kwita ku bana hari impinduka zifatika bagenda babona, aho abana batangiye gukira indwara zari zibugarije ziterwa n’imirire mibi.

Hategekimana Tharcisse agira ati “Nyabihu ni akarere gafite ibyo kurya, ariko kakagira n’ibibazo byo kugwingira ku bana, niyo mpamvu abagabo twitabiriye amahugurwa yo guteka, twiga guteka indyo yuzuye. Aho tumenyeye ko tugomba gufasha abagore bacu, abana bari barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi, baragenda bakira”.

Abagabo bize gutegura indyo yuzuye ngo bahangane n'imirire mibi
Abagabo bize gutegura indyo yuzuye ngo bahangane n’imirire mibi

Dufatanyishimwe James Patrick nawe ati “Tucyumva ko Nyabihu iza ku mwanya wa mbere ku bana bagwingiye, twamenye ko abagabo twabigizemo uruhare, twegera umushinga ‛Hinga weze’, udukangurira gufatanya n’abagore bacu.

Twize guteka nyuma dushyiraho amatsinda mu tugari akurikirana ubuzima bw’abana”.

Akomeza agira ati “Ubu mu Murenge wa Rurembo, indwara ziterwa n’imirire mibi ziragenda zikira”.

Gutegura indyo yuzuye bijyana no kugira isuku
Gutegura indyo yuzuye bijyana no kugira isuku

Gusa aba bagabo bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo banze guhinduka bakigendera mu myumvire igoramye kuri gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye aho bacyumva ko imirimo yo mu rugo yose igenewe umugore.

Dufatanyishimwe ati “Bamwe mu bagabo bafite ya myumvire ikiri hasi, uratambuka bati dore inganzwa, yahawe inzaratsi. Gusa turagenda tubakangurira guhinduka bakifatanya n’abagore babo, mu kurera abana babo hagamijwe kurwanya igwingira mu karere kacu”.

Abagore barashima ko abagabo babo bamaze kumva ko ubufatanye bw’umugabo n’umugore mu rugo ari ingenzi, bakanenga abagikomeje kubaca intege babita inganzwa.

Mukamusoni Rehema agira ati “Kuba abagabo bafasha abagore guteka, byaradufashije ndetse bigabanya n’ibibazo by’igwingira kubera ubufatanye bw’umugore n’umugabo.

Umugore arajya mu kazi kanyuranye agasanga umugabo yatetse abana bariye, abana babayeho neza kuruta mbere, aho abagabo bigiraga mu kabari imirimo yose bakayiduharira”.

Abana bishimiye amafunguro yatetswe n'ababyeyi b'abagabo
Abana bishimiye amafunguro yatetswe n’ababyeyi b’abagabo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu nabwo buremeza ko nyuma yuko abagabo bamenye inshingano zabo zo gufasha abagore mu burere bw’umwana, ikibazo cyo kugwingira gikomeje kugabanuka ku buryo gishobora kuzaba amateka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinnette yemeza ko bafite icyizere ko Nyabihu itazongera kugaragara mu turere dufite abana bugarijwe no kugwingira.

Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu
Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu

Ati “Twakomeje gushishikariza abagabo kuva mu myumvire mibi ku buringanire, baragenda bahinduka aho bamaze kumenya ko imirimo yose y’urugo idaharirwa umugore gusa.

Mu kigereranyo cyo muri 2020, nibwo hazabaho isesengura kugira ngo barebe uko duhagaze ku kibazo cy’igwingira, mu ntego twihaye ubutaha tuzagira imyanya myiza, aka karere ntacyo kabuze ibiribwa byose turabifite”.

Imibare yo mu mwaka wa 2015, igaragaza ko igipimo cyo kugwingira cyari kuri 38% ku rwego rw’igihugu, aho akarere ka Nyabihu ariko kari ku isonga mu kugira abana benshi, n’abana 59% bagwingiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka