Nyabihu: Ababyeyi bigira ba ntibindeba mu burere n’imikurire by’abana bakebuwe
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu baributswa ko aribo ba mbere bakwiye gukomera ku burere n’imikurire y’abana, baharanira kubarinda ihohoterwa, imirimo ivunanye, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi byose bishobora kubangamira urugendo barimo rwo kubaka ahazaza habo.

Ubu butumwa bwagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu ukaba warabereye mu Murenge wa Mukamira.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira bw’Umwana mu Isi y’Ikoranabuhanga”, abana biga mu byiciro by’amashuri uhereye mu marerero, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mirenge igize aka Karere, bagaragaje impano bifitemo, binyuze mu kumurika ibishushanyo n’ibikoresho by’ubugeni hamwe n’iby’ikoranabuhanga, imyidagaduro n’izindi zinyuranye bagiye babasha kuvumbura.
Simpenzwe yavuze ko izi mpano kimwe n’izindi abana bafite, zidashobora kwaguka cyangwa ngo zirambe mu gihe ababyeyi batabigizemo uruhare.
Yagize ati “Mu maraporo atandukanye tugenda tubona, bigaragara ko hakiri ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye, babahoza ku nkeke, babakubita cyangwa babavutsa uburenganzira bw’ibyo bakeneye ngo babeho kandi biga neza. Ibyo rero bigira uruhare mu kudindiza impano zabo kugeza zizimye burundu”.

Uwizeye Deborah, umukozi w’Umuryango Reach the Children Rwanda, ufatanya n’Akarere ka Nyabihu muri gahunda yo kwita ku bana bo mu marerero, na we asanga ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu gukurikirana abana babo no kubitaho uko bikwiye.
Ati “Iyo umubyeyi afite imyumvire yo hasi ku kuba hafi y’umwana, bigira ingaruka ku myigire ye, n’ibyo abarezi baba bamwigishirije mu ishuri bigahinduka imfabusa kubera ko aba atakurikiraniwe hafi n’ababyeyi be, ngo bamenye icyo babafasha guhitamo cyangwa kureka”.
Ati “Mfashe nk’urugero rw’amwe mu masomo y’ikoranabuhanga abana bigishwa, usanga hakenerwa kwifashisha telefoni mu kuyasesengura neza no gukora imyitozo mwarimu aba yabahaye. Hari abagera iwabo basaba ababyeyi babo kubatiza telefoni bakabatwamira hejuru, babawira ko bizira kuyikoresha mu gihe umuntu akiri mutoya, nyamara ku ishuri mwarimu mu kumwigisha aba yamweretse ko ari ingirakamaro. Tugasanga rero ababyeyi guhindura imyumvire bakaba hafi y’abana babafasha guhitamo iby’ingenzi byabagirira akamaro”.

Muri iki gikorwa hanatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu, bugamije kurinda umwana mu Isi y’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyabihu bawitabiriye, bashima uburyo Leta ikomeje kubitaho binyuze mu gusigasira uburenganzira bwabo, koroherezwa muri serivisi z’ibanze nk’uburezi, ubuvuzi, kwidagadura n’ibindi.


Ohereza igitekerezo
|