Nyabihu: Ababyeyi barasabwa gushakira abana ibyo bakora mu gihe cy’ibiruhuko
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, arasaba ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu gushakira abana babo bari mu biruhuko bakabarinda kuba imburamukora no kwishora mu bitabafitiye akamaro.
Guverineri Mukandasira agira ati “Burya mu kigero cye, umwana afite icyo yakora kingana n’imyaka. Mubashakire ibyo bakora aho kwirirwa mu muhanda bakitwa mayibobo kandi atari imbobo.”

Bamwe mu babyeyi bafite abana bari mu biruhuko bashimye inama bagiriwe maze biyemeza gutangira gukurikirana abana babo kugira ngo babafashe gutegura ahazaza habo heza.
Habiyaremye Eustache, umwe muri bo, agira ati “Nk’umwana wiga mu wa mbere nta mashuri aba yari yagira ngo ajye gukorera amafaranga, ariko bazajya baguma mu rugo bakurikirane amatungo.”
Akomeza agira ati “Iyo umwana adatojwe umurimo n’ababyeyi akiri muto bituma aba icyomanzi. Amaze kuba mukuru atagifite ababyeyi bituma aba indaya cyangwa igisambo.”
Na we akaba asanga ari byiza kumenyereza umwana gukora akiri mutoya.
Igihe cy’ibiruhuko ni kimwe mu byo ababyeyi bashishikarizwa kwita ku burere bw’abana babo, cyane cyane bakababa hafi kandi bakabarinda ibyo bajyamo bitagira umumaro.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|