Nyabihu: 77 bahungutse guhera mu mwaka wa 2009 bahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 30
Urubyiruko rugera kuri 77 rwo mu Karere ka Nyabihu bahungutse kuva mu mwaka wa 2009, bavuga ko ntacyo Leta itakoze ngo batere imbere.
Babitangaje kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 ubwo bahabwaga ibikoresho bifite agaciro kagera kuri miliyoni 30 z’amanyarwanda ruzifashisha mu gushyira mu bikorwa imyuga rwari rumaze amezi 6 rwiga.

Byabereye mu Murenge wa Bigogwe, mu Kagari ka Kijote, mu Mudugudu wa Bikingi. Turayizeye Elevania, umwe mu bahungutse utuye ku Ikora mu Murenge wa Bigogwe yize ibijyanye no gutunganya imisatsi “coiffure”.
Agira ati “Ntacyo twabona dushimira Leta y’u Rwanda, ikunda abana bayo. Natwe rubanda rugufi twarahungutse baradushaka badushyira mu myuga, tumaze amezi 6 twiga. None dore baduhaye ibikoresho byiza gutya. Ntitwari kuzapfa tubyigejejeho. Yewe ntacyo navuga. Ntako batatugize pe!baradutetesheje.”
Yongeraho ko bigiye guhindura ubuzima bwe kuko yabeshwagaho no guhingira abandi none akaba agiye kwikorera akiteza imbere.

Munyankumburwa Léopord, we avuga ko yatahutse muri 2011 avuye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akaba yarize gusudira. Afite imyaka 25,na we ubuzima bwe ngo bwari ugukorera ibiraka abantu ngo abeho.
Agira ati “Batwakiriye neza agerekaho no kuza kudushaka batwigisha imyuga none dore baduhaye n’ibikoresho. Bizadufasha mu buzima bwose twiteze imbere. Ibikoresho byo gusudira birahenda ntitwari kuzabyigezaho”.
Nsengimana Théophile wize ububaji kimwe na bagenzi be barimo Iradukunda Patrick wize gusudira na Ingabire Dorcas wize kudoda,bavuga ko muri Congo babagaho nabi cyane ku buryo bagendaga n’ibirenge no kubona amavuta bikaba ikibazo.
Mu Rwanda ngo bafite igisubizo cy’ ejo hazaza habo heza kuko bize umwuga.Uru rubyiruko ruhuriza ku gitekerezo cyo gushishikariza abakiri mu mashyamba gutaha.
Mutuyeyezu Emmanuel, umukozi wa MIDIMAR mu Karere ka Nyabihu avuga ko buri tsinda ry’urubyiruko ryahawe ibikoresho bitewe n’umwuga rwize.

Yongeraho ko ibi bikoresho bihenze cyane aho byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 30. Mu kubitanga ngo Leta ikaba yari igamije kuzamura ubuzima n’imibereho y’uru rubyiruko rwacikirije amashuri bakarushaho kubaho neza.
Uretse ibikoresho bahawe,buri mwana yahawe amafaranga ibihumbi 65 byo gutangiza umwuga yize kandi bagiye bakodesherezwa aho bazakorera.
Andi mafoto agaragaza ibikoresho bahawe



Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|