NURC irasaba buri wese gukoresha ubumenyi afite mu kurwanya amacakubiri

Komosiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irasaba buri wese n’ubumenyi afite, gukora ibishoboka akarwanya kandi agakumira amacakubiri mu nzira zose agaragaramo, hagamijwe gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ndayisaba asaba buri wese gukoresha intwaro afite mu guhangana n'ababiba amacakubiri
Ndayisaba asaba buri wese gukoresha intwaro afite mu guhangana n’ababiba amacakubiri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba, avuga ko buri wese afite inshingano zo kurwanya inyandiko n’imvugo zikurura urwango, zashaka kongera kugarura ihangana hagati y’abana b’Abanyarwanda.

Ahereye ku nyandiko n’imvugo zitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zashyizweho na bamwe mu batifuriza ineza u Rwanda, Ndayisaba avuga ko ubwo ari ubuyobe budakwiye guhabwa umwanya kandi Umunyarwanda n’inshuti y’u Rwanda bakwiye kubirwanya bivuye inyuma.

Agira ati “Buri wese akwiye kubirwanya akurikije ubumenyi afite, ibikoresho afite, akabirwanya kandi tukarwanira gutsinda”.

Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro ikwiye gukoreshwa mu kurwanya abahembera amacakubiri

Bamwe mu bashyigikiye ko abahembera amacakubiri barwanywa ku mbaraga izo ari zo zose bagaragaza ko itarangazamakuru ry’umuwuga ari imwe mu nzira nyayo, yacishwamo ibitekerezo bigamije guhangana n’abashakira inabi u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Gaudence Mukasano, avuga ko abasebya u Rwanda bagamije kongera kubiba urwango n’amacakubiri atari abo guha umwanya, agasanga itangazamakuru rifite umwanya ukomeye mu guhangana nabo.

Agira ati “Abo si abo guha umwanya, turasaba itangazamakuru ryacu kugaragariza bene abo ko ibyo batekereza nta shingiro bifite. Itangazamakuru ryacu ryihatire kwigisha urubyiruko ibyubaka kuko ni rwo ahanini rushorwa ku mbuga nkoranyambaga ngo rusenye ababyiruka ruvuga ibyo rwatewemo”.

Mukasano avuga ko abasebya u Rwanda n’abahembera amacakubiri ahanini babiterwa n’amaco y’inda, aho usanga hari abahemuka bagahungira hanze bakagenda bavuga ko Leta ibanga, yemwe ngo hari n’abacitse ku icumu rya Jenoside basigaye ari ibikoresho by’abafite amaco y’inda.

Agira ati “Itangazamakuru rikore mu bishoboka mu ndimi zose ribwire abanyamahanga n’Abanyarwanda babesyhwa ko mu Rwanda nta byiza bihari, bazaze birebere ingero z’uko Abanyarwanda babanye neza”.

Urubyiruko rushyigikiye ko abahembera amacakubiri bimwa amatwi

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyange na rwo ruhamya ko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibyubaka igihe ryabaha umwanya bakitangira ubuhamya bw’uko babayeho bigaragaza ko Abanyarwanda bunze ubumwe.

Umwe mu rubyiruko rwarokotse Jenoside muri uwo murenge, avuga ko nyuma yo kwisanga mu buzima bw’ubupfubyi nta muryango agira, yabanye n’abagize imiryango yamuhemukiye kandi ubu babanye neza ku buryo ubwo buhamya butangajwe mu itangazamakuru ari urugero rw’ibimaze kugerwaho aho gutangaza ibisenya.

Agira ati “Tuzi neza aho tuva n’aho tugana, ntawe utazi akaga twahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko aho tugeze ni heza mbana n’abanyiciye umuryango nta kibazo dufitanye turasangira, turasurana, mbese turashimira Leta yazanye ubumwe n’Ubwiyunge”.

Mugenzi we ukomoka mu muryango wakoze Jenoside we ahamya ko kwisanga yarabyawe n’umubyeyi wakoze Jenoside byamuteraga ipfunwe muri bagenzi be, ariko ubu byamaze gushira kubera guhura bakaganira bagakorera hamwe, ku buryo ibyo ari byo bikwiye kuba byubaka Abanyarwanda kurusha kwirirwa mu macakubiri.

Agira ati “Itangazamakuru rirasenya kandi iyo rikoreshejwe neze rirubaka. Turasaba ko ryadufasha tukabwira ababa mu mahanga n’Abanyarwanda bashaka guhembera amacakubiri, ko ibyo twabirenze kuko nta mwanya bigifite”.

Abanyamakuru bahamya ko abahembera amacakubiri bazabibazwa n’amateka

Abanyamakuru babigize umwuga bavuga ko mbere ya Jenoside bahatiwe gukora ibiganiro bibiba urwango hagamijwe gukora Jenoside, kandi byatumye isura y’itangazamakuru mu Rwanda itakaza agaciro kubera amwe mu mazina azwi akomeye yagacishijeho mu kubiba urwango kandi abaturage bakayoba koko.

Abo banyamakuru basanga ibyiza ari uko buri wese ushaka gushinga igitangazamakuru akwiye kugendera mu murongo wo kwigisha ibyiza, kuko ingaruka z’ibibi zagaragaye kandi nta nyungu zagejeje ku Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka