NUDOR yatangije umushinga wo kwita ku bana n’urubyiruko bafite ubumuga mu miryango babamo

Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community based Rehabilitation program), ryatangije umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga no kubageza kuri serivise mu byiciro bitandukanye.

Uyu mushinga mu rwego rw’igerageza cyangwa rw’icyitegererezo, uzakorera mu mirenge ya Gacurabwenge muri Kamonyi, Mageragere muri Nyarugenge, na Gahanga muri Kicukiro mu gihe cy’imyaka ibiri.

NUDOR izawushyira mu bikorwa mu mirenge uzakorerwamo ifatanyije n’imiryango CARITAS Diyosezi ya Kabgayi muri Kamonyi, Itorero ry’Abaperisebiteriyeni i Mageragere muri Nyarugenge, n’Umuryango w’Ababikira witwa Inshuti z’Abakene mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro. Iyo miryango yari isanzwe ihafite ibikorwa byo kwita ku batishoboye n’abafite ubumuga.

Twagirimana Eugene avuga ko uyu mushinga uje wongera imbaraga muri gahunda zari zisanzweho zo kwita ku bafite ubumuga
Twagirimana Eugene avuga ko uyu mushinga uje wongera imbaraga muri gahunda zari zisanzweho zo kwita ku bafite ubumuga

Twagirimana Eugene, umukozi wa NUDOR, akaba umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (CBR), avuga ko uyu mushinga uzibanda ku bana n’urubyiruko kugeza ku myaka 25 bafite ubumuga, NUDOR ikaba ari cyo cyiciro yibandaho muri gahunda bakorana na Fondation Liliane yo mu Buholandi kuko ari yo ibatera inkunga muri iyo porogaramu.

Twagirimana ati “Tugomba kubaka ubushobozi bw’umuryango umuntu ufite ubumuga aherereyemo ku buryo nyuma y’imyaka ibiri y’uyu mushinga w’igerageza, hazagira ibikorwa bikomeza bigeza kuri wa muntu ufite ubumuga ashobora kwibeshaho (autonomisation) adategereje ubufasha buturutse ku bandi.”

NUDOR kandi usibye kwita kuri abo bafite ubumuga, igira n’uruhare mu kubaka ubushobozi bw’umuryango uwo muntu ufite ubumuga abamo kugira ngo uwo muryango ugire uruhare mu kwita kuri wa muntu ufite ubumuga.

Nyuma yo guhugura abafatanyabikorwa bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, hazabaho kubarura urugo ku rundi abana n’urubyiruko bafite ubumuga kugira ngo bamenyekane ndetse bafashwe.

Samuel Munana yasabye ko uburenganzira bw'abafite ubumuga bwubahirizwa, ihezwa ribakorerwa rigacika burundu kuko na bo bashoboye
Samuel Munana yasabye ko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa, ihezwa ribakorerwa rigacika burundu kuko na bo bashoboye

Samuel Munana wari uhagarariye Perezida wa NUDOR mu gutangiza uyu mushinga ku Kamonyi, yavuze ko na bo bishimiye gukorana n’inzego bazafatanya mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, baba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ndetse na CARITAS ya Diyosezi ya Kabgayi.

Ati “Intego ya NUDOR ni ugukora ubukangurambaga, tugaragaza ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga, kugira ngo uburenganzira bw’abafite ubumuga na bwo bwubahirizwe. Impamvu twazanye uyu mushinga, ni ukugira ngo dukangurire ababyeyi, abayobozi, abana n’imiryango yabo, kugira ngo twese dushobore gukorera hamwe, dufashe abo bantu bafite ubumuga cyane cyane abari munsi y’imyaka 25.”

Munana yasabye ko habaho ubufatanye, avuga ko afite icyizere cy’uko imikoranire izagenda neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yashimiye NUDOR na CARITAS ya Diyosezi Kabgayi kubera ko bahisemo kuza gukorera muri Kamonyi uwo mushinga w’igerageza.

Uwiringira Marie Josée yashimiye NUDOR yatangirije uyu mushinga muri Kamonyi, abizeza ubufatanye
Uwiringira Marie Josée yashimiye NUDOR yatangirije uyu mushinga muri Kamonyi, abizeza ubufatanye

Uwiringira yagize ati “Hari ahantu henshi bashoboraga kujya gutangiriza uyu mushinga, ariko kuba bahisemo Akarere ka Kamonyi, by’umwihariko Umurenge wa Gacurabwenge, ni ukuza koko kudufasha no gushyigikira ibikorwa byatangiwe byo gusobanurira abaturage kumva ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu ufite agaciro.”

Yongeyeho ati “Twiteguye gufatanya namwe, no kubereka abafite ubumuga ibibazo bafite ndetse n’icyo bakeneye kugira ngo imyumvire kuri bo no kuri sosiyete izamuke, ndetse bagire n’uruhare mu iterambere ridaheza.”

Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryatangiye mu mwaka wa 2010 rifite inshingano zo guhuza ijwi ry’imiryango y’abafite ubumuga kugira ngo bakorerwe ubuvugizi bugamije kubateza imbere no kuzana impinduka nziza mu mibereho yabo.

Kuri ubu iri huriro rigizwe n’imiryango 13 y’abantu bafite ubumuga butandukanye.

Muri iyo miryango harimo umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva, umuryango w’abafite ubumuga bwo kutavuga, umuryango w’abafite ubumuga bw’ubugufi, abafite ubumuga bw’uruhu, abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo mu mutwe n’iyindi.

Mu bihe bishize wasangaga abantu bumva ko umuntu ufite ubumuga ari ufite ubumuga bw’ingingo gusa kubera ko ari bwo bugaragara cyane.

Ni yo mpamvu uyu mushinga utazafasha abafite ubumuga burebeshwa amaso gusa, ahubwo n’undi wese ufite ubumuga azashakishwa amenyekane kandi yitabweho nk’abandi bose.

Inkuru bijyanye:

Abafite ubumuga, kubaho neza ni uburenganzira bwabo, si impuhwe – Umuyobozi Wungirije muri Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka