NUDOR iramagana abakoresha abafite ubumuga ibidakwiye bagamije kubakuramo inyungu
Mu nama n’abanyamakuru yo ku itariki ya 19 Mutarama 2022, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene, yavuze ko NUDOR yamagana abantu bakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe, aho babafatirana bakabakoresha amakosa.

Yagize ati “Nagira ngo ngaragaze impungenge dufite z’ibimaze iminsi bikorwa, hirengagijwe amategeko azwi na buri wese mu Rwanda, by’umwihariko bikorwa na bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru. Duhangayikishijwe cyane n’ibimaze iminsi bibera ku mbuga nkoranyambaga, bijyanye n’ibikorwa byo kudaha agaciro cyangwa guhutaza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, cyane cyane abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe”.
Ihuriro NUDOR rivuga ko ibyo bitemewe ndetse ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Iryo huriro riramagana abakora ibyo, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe hamaze iminsi hagaragara abakoresha ibiganiro abafite ubumuga babashakamo indonke. Ibyo ngo bikaba bikorwa mu buryo butandukanye burimo inyandiko, amajwi n’amashusho bitesha agaciro abantu bafite ubumuga kandi bikanasakazwa ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu bwite z’ababisakaza.

Ihuriro NUDOR rivuga ko ribona ibyo bikorwa nk’ibitesha agaciro ikiremwamuntu, kandi bikaba bigaragara ko ababikora baba babiteguye kandi babifitemo indonke. Zimwe muri zo harimo gushaka umubare munini w’abantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Views) n’izindi. Ibyo ngo bikaba bigaragara ko ari ugukoresha abantu bafite ubumuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ihuriro NUDOR rishingiye ku Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga u Rwanda rwashyizeho umukono, rishingiye kandi ku bushake bwa Politiki ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yo guha agaciro Umunyarwanda wese, uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure, umudendezo n’umutekano, kurindwa ihohotera, ivangura ndetse no kugirwa igikoresho, ryagize ibyo rimenyesha abantu bakwiye kwitondera.

NUDOR nk’umuryango nyarwanda ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga cyane cyane hubahirizwa uburenganzira bwabo, irasaba ihagarikwa ry’ibikorwa byose bitesha agaciro abantu bafite ubumuga mu buryo bwose cyane cyane ibikorerwa abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.
NUDOR kandi yongera gukangurira abantu bose bafite ubumuga, Imiryango y’abantu bafite ubumuga (OPDs), ibigo ndetse n’imiryango byita ku bantu bafite ubumuga kwamagana bivuye inyuma ibyo bikorwa bitesha agaciro umuntu no kutemerera buri muntu wese gukoresha abantu bafite ubumuga mu nyungu ze bwite cyane cyane abakorera kuri murandasi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ohereza igitekerezo
|
Nudor nifashe ababana n’ubumuga,kubavuza ariko ibahe no ku ikofi.
Merci.
Kabaye
Nonese uretse ubuvugizi gusa niki kindi NUDOR ibafasha kijyanye no ku ikofi apana ubuvugizi
Munyungu zo ku ikofi?